U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ngo :�kuba Pr�sident wa Republika bisaba ibindi bintu bitari ubumenyi�!�

Mpisemo gufata ikaramu uyu munsi, ngirango ngire icyo mvuga kubiherutse gutangazwa ku itariki ya 16 Kamena 2016 na Television yitwa IGIHE, ubwo umunyamakuru wayo Aimable Ngarambe Karirima yagiranaga ikiganiro na B�noit Uwimana uvuga ko aherutse kuva mu ishyaka Ishema, ngo akaba yaragiye mu ishyaka PSD.

Muri icyo kiganiro, harimo ibintu byinshi bitangaje, kuko nkurikije uko nzi abanyarwanda n�aho bageze muri kino gihe, badashobora kwemera ibintu nka biriya. Hari byinshi naneguye muri kiriya kiganiro, ariko ibyo nibandaho muri iyi nyandiko ni bimwe mubyo yavuze bikurikira:

(1)Yagize ati: �Kuba President wa Republika bisaba ibindi bintu bindi bitari ubumenyi!�
(2)Ikindi ngo:�abakurikira Padiri Thomas ngo baba bagiye kwumva uko asobanura ibintu na �loquence.�
(3)Ikindi, ngo �Nta mpamvu yo kwirirwa uhanganye n�ubuyobozi buriho kandi ubuyobozi ari Imana ibushyiraho abaturage bakabutora�.
(4)Akomeza avuga ngo: �abandi bantu baba bagomba kubwemera babishaka batabishaka�.
(5) Ikindi, yaravuze ngo:�Mu Ishema Party ntibemera G�nocide yakorewe Abatutsi�.
(6) B�noit yongeyeho ko:� Abantu bagize imyaka 18, ubuzima bwabo nibo buba bureba�.
(7)Ikindi mubyo yavuze, ni:�Abantu batahe, bakore business n�ibindi, ariko ntibakore politique�.

Maze kubona iyi video, nifuje kugira icyo nayivugaho, kugirango �abanyarwanda basobanukirwe, maze bakirinda ababashuka bameze nka B�noit utinyuka gushyigikira Pr�sident Kagame mu mafuti.

Ngo kuba President wa Republika ntibisaba ubumenyi, ngo bisaba ibindi bintu (bindi bitari ubumenyi). None se banyarwanda banyarwandakazi, ibyo bintu bindi B�noit avuga bitari ubumenyi, ngo bikwiye ku muntu ugomba kuba President w�u Rwanda, ni ibiki? Ibyo bintu adashyira ahagaragara ngo abantu babyumve ni ibiki? Ikigaragara ahangaha, ni uko ibi B�noit ahisha ari bwa bwiru bwa Kalinga nshya ariyo FPR inkotanyi. Ya migambi yabo mibisha yo guhora bica abanyarwanda, none hakaba hashize imyaka 22 bikiri uko! Aha B�noit yanze kuvuga ubwicanyi ku mugaragaro nk�igikwiye kugirango umuntu abe President wa Republika, kuko azi neza ko abanyarwanda batabukunda, maze ahitamo kubutsinda! Iyo wumvise kiriya kiganiro, wumva B�noit yiyemerera neza ko Padiri Thomasi afite ubumenyi buhagije, ko rwose azi ubwenge. Noneho ariko kandi, ukumva yivuguruza, avuga ko kuba President ari ibindi bintu ngo bidasaba ubumenyi, kandi ahubwo byagasabye ubumenyi yiyemerera ko Padiri Thomas afite. Maze n�umuntu utaragize amahirwe yo kujya mu ishuri, aharanira ko umwana we yakwiga ngo agire ubumenyi we n�igihugu cyamubyaye bakenera mu nzego zinyuranye, zirimo n�urwego rusumba izindi ari rwo rwa Pr�sident wa R�publika, none ngo kuba Pr�sident ntibisaba ubumenyi n�ubwenge! Icyo B�noit yirengagiza, ni uko ahandi bafite �d�mocratie� iruta iyo mu Rwanda, abiyamamariza kuba President wa Republika bagomba kujya impaka zubaka berekana ubumenyi n�ubwenge, basobanurira na �loquence abo bifuza kuyobora icyo babamarira baramutse babatoreye uwo mwanya! None ngo mu Rwanda ho bakomeze gutora uhora abasezeranya kubica ariwe Pr�sident Kagame, maze birengagize ubasobanurira uko azabakiza ingoma y�agahotoro ariwe Padiri Thomas?! B�noit, rwose nawe urumva ko abanyarwanda badashobora kwemera aka gasuzuguro wabashyizeho. Mu buryo buteruye (in an implicit way), B�noit arahamya ko Pr�sident Kagame nta bumenyi afite. Ariko igitangaje, ni uko yemeza ko ari we ukwiye gukomeza kuyobora ngo kuko afite bya bindi B�noit yahishiriye bitari ubumenyi, aribyo ubwicanyi burenze kamere Pr�sident Kagame yagiriye abanyarwanda kuva ubutegetsi bwe bwajyaho muri 1994! Ariko abanyarwanda baragowe pe!

Ngo abakurikira Padiri Thomas ngo baba bagiye kwumva uko asobanura ibintu na �eloquence�! (Iri jambo sindiboneye ikinyarwanda mumbabarire). Bigaragara ko na B�noit yemera ko Padiri Thomas asobanurira abanyarwanda uko asobanukiwe n�ibibazo u Rwanda n�abanyarwanda bikoreye muri iki gihe, ndetse n�uko yiteguye kubibakuramo igihe azaba amaze gutorerwa kuba Pr�sident w�u Rwanda, kuko ngo Padiri Thomas abisobanura na �eloquence�. Bivuga nyamara ko ariwe muyobozi ukwiye u Rwanda n�ubwo B�noit amwirengagiza! Noneho ariko akivuguruza avuga ko Pr�sident Kagame ariwe mutegetsi uhari, ngo ko abanyarwanda tugomba kubyemera twabishaka tutabishaka! Iyo avuze atya, wumva na we yiyemerera ko mu Rwanda hari ubutegetsi bw�igitugu (dictatorial regime) kandi budakwiye. Uretse ko anabeshyera Imana ko ariyo ngo yahaye Pr�sident Kagame ubutegetsi! President Kagame watanze itegeko ryo kurasa indege ya Nyakwigendera Pr�sident Juv�nal Habyarimana kugirango abatutsi bashire, niwe B�noit atinyuka kwemeza ko ubutegetsi afite yabuhawe n�Imana! Ariko abantu bagiye bakinisha ibikinishwa, bakareka gukinisha Imana koko! Rwose twumvikane, mujye mureka kubeshyera Imana. Imana ntishobora na rimwe kwemera umutegetsi nka President Kagame watsembye abantu nk�abo yamaze kandi n�ubu akibatsemba. Cyakora cyo, nk�uko Dr Charles Muligande yigeze kubivuga, Imana izabaza Pr�sident Kagame uko yayoboye (yishe) abanyarwanda! Reka twigarukire kubyo B�noit yavuze. None se, kuki Padiri Thomas we B�noit yiyemerera ko afite ubumenyi, ngo kandi akavuga uko yakiza abanyarwanda ingoyi ya FPR na ��loquence� kuko abisobanukiwe, ni kuki B�noit atemera ko yayobora abanyarwanda? Ko rwose na we anabisobanura neza ko Padiri Thomas azi ubwenge, ni kuki yanga ko yakwiyamamaza ngo ayobore abanyarwanda kandi binagaragara ko abanyarwanda bashaka umuyobozi nka we, usobanukiwe n�ibibazo byabo?

Ikindi yavuze, wumva ko kuri we ngo nta wakagombye kurwanya ubutegetsi buriho ngo kuko kuri we buhagije, aho yavugaga ngo: �Nta mpamvu yo kwirirwa uhanganye n�ubuyobozi buriho kandi ubuyobozi ari Imana ibushyiraho abaturage bakabutora�. Akomeza avuga ngo: �abantu baba bagomba kubwemera babishaka batabishaka�. None se ariko banyarwanda banyarwandakazi, ni gute abanyarwanda batarwanya buriya butegetsi bwa Kagame na FPR Inkotanyi, kuva bwaragaragayeho ko ari ubutegetsi buroga kandi bwica abanyarwanda? None se ko tuzi ko ubutegetsi bwiza bushingiye kuri d�mocratie inshingano zabwo z�ibanze ari ukurinda (Prot�ger) no guteza imbere abenegihugu (developer), buriya butegetsi bwa Pr�sident Kagame n�agatsiko ke bwo bukaba icyo bwamariye abanyarwanda nta kindi uretse kubica guhera 1994 kugeza n�ubu, ndetse bukaba busigaye bunabakenesha ku buryo abanyarwanda basigaye barwaye amavunja, kandi amavunja ari kimwe mu bintu bigaragaza ubukene, kitari kikirangwa mu Rwanda mbere y�uko FPR izanira amakuba abanyarwanda ibabeshya ko ibazaniye �d�mocratie�, ni gute koko ubwo butegetsi butarwanywa?
B�noit kandi avuga ko ngo yavuye mu ishyaka Ishema ngo kuko batemera g�nocide yakorewe Abatutsi. None se koko, ni inde wahakana g�nocide kandi yaremejwe na l�ONU? Ni inde wahakana g�nocide yakorewe Abatutsi kandi yarabaye ku manywa y�ihangu izuba riva? None se ariko ubundi uretse n�ibyo, ni inde wanze ko Abatutsi bicwaga mu Rwanda muri 1994 batabarwa? Undi wabyanze utari Kagame ni inde? Ariko B�noit, rwose waretse gukomeza kujijisha no kubeshya abanyarwanda! Ubu koko harya ngo uri umunyapolitiki? Umunyapolitiki se ubeshya abenegihugu ni munyapolitiki nyabaki? Umunyapolitiki w�ukuri abwiza abenegihugu ukuri, kandi wiyemerera ko Padiri Thomas avugisha ukuri na �eloquence�. Urumva se atari we ubereye abanyarwanda muri 2017? Cyakora mubyo wavuze hari ibyo nemeranywa nawe: g�nocide yakorewe Abatutsi muri 1994 yarateguwe koko. Aha rwose uravugisha ukuri kwambaye ubusa. Icyo nkwisabira ariko, ntuzagire ahandi ushakira uwateguye iyo g�nocide nka ba bandi babeshyeye abantu imyaka 20 yose ngo nibo bayiteguye kandi kwari ukwikingira ikibaba kuko bazi uruhare bayigizemo bo ubwabo! Uzashakire uwateguye g�nocide ku wanze ko Abatutsi batabarwa igihe bari bageze mu makuba muri 1994. Iyo uvuga kuriya ahubwo, ni wowe uba upfobya genocide! Ntabwo ari mu Ishema Party bayipfobya urababeshyera rwose. Ikindi kandi, ujye wibuka ko n�urukiko l�ONU yashyiriyeho u Rwanda arirwo ICTR (International Criminal Tribunal for Rwanda) i Arusha, rwashatse gukurikirana aho rwabonaga ibimenyetso byabonekaga, kugirango rumenye kandi runagaragaze abayiteguye, maze President Kagame aranga! Kandi ibyo bimenyetso byaberekezaga kuri Pr�sident Kagame n�agatsiko ke! Ibi niba utari ubizi, nagirango ubimenye. Jya ureka rero kwibeshya ngo abanyarwanda ntibazi uwabahekuye! Byose birazwi kandi n�uwabyanze baramuzi. Umunyarwanda yaciye umugani ngo: �ntawe uyoberwa umwibye, ayoberwa aho amuhishe�, maze arongera ngo:�n�uwendeye nyina ikuzimu yaramenyekanye�. Nimureke gupfobya g�nocide ari mwe!

Ikindi uvuga gitangaje, ni uko uvuga ngo abantu bagize imyaka 18 ngo ubuzima bwabo nibo buba bureba bonyine ngo ntibakagire undi ubabwira uko ibintu bimeze mu Rwanda ngo atari bo ubwabo, ukirengagiza ko nta muryango cyangwa igihugu kitagira abakuru. None se, B�noit nawe abaye nka wa wundi ngo :�urusha nyina w�umwana imbabazi aba ashaka kumurya!� Urashaka se kugurisha abana b�abanyarwanda? Ariko nta gitangaza kirimo, kuko uwo uvugira ariwe Pr�sident Kagame, ubutegetsi bwe buhora bwihandagaza bukavuga ko abakiri bato bari hanze bagomba kwirengagiza ibitekerezo bya ba se na ba nyina, maze ngo bagataha mu rwababyaye! Akibagirwa ko �uwanze kumvira se na nyina yumvira ijeri�. Kuki se abangana nabo bari mu gihugu bo bagira ubwo burenganzira bwo kumvira ababyeyi babo, ariko abo hanze bo ntibabugire? B�noit se arumva ibyo uvuga bitababaje ahubwo?! Umuntu w�umugabo uzi ubwenge avuga atya?!

Ikindi ngo abantu batahe, bakore business n�ibindi, ariko ntibakore politique! Ni kuki se abenegihugu batagira uburenganzira (droits civiques) bwo gukina politique mu gihugu cyabo? Maze n�aho ibintu bigenda neza, banaturusha �d�mocratie� bo bagira opposition, bagakina politique; ni gute iwacu ho ibintu bigenda nabi gusa gusa, kandi hakaba nta na 1/100 cya �d�mocratie� abandi bagira iwabo, tutagira opposition maze ngo abanyarwanda bakine politique?

Reka rero nkugire inama wowe n�abo mutekereza kimwe niba mutari mubizi: mukwiye kumenya ko ari uburenganzira bw�umunyarwanda bwo gukina politique ndetse no kuvanaho ubutegetsi bubi bwa P�sident Kagame, kuko abihabwa n�amategeko (UN Charter). Ikindi kandi iyo uburenganzira bw�ibanze (fundamental rights) bw�umwenegihugu bubangamiwe n�ubutegetsi buriho nk�uko bimeze mu Rwanda, ayo mategeko n�ubundi afite igika cya 7 (Chapter 7 of UN Charter) yemerera abenegihugu kuvanaho ubutegetsi hakoreshejwe inzira zose zishoboka. Aha, nagirango nkwibutse ko na FPR na Pr�sident Kagame, aribyo bari bitwaje ubwo bateraga intambara bashaka ubutegetsi mu Rwanda. None rero, kuva ari uko bimeze, nagirango gusa mbe nkubwiye ko uko byagenda kose, byatinda cyangwa byatebuka, n�iyo mwabyanga nk�uko ingoma ya President Kagame yamenyereye kubyanga, abanyarwanda bahaze ubwo butegetsi bwa FPR wowe wihandagaza ukavuga ko nta muntu ukwiye guhangana nabwo. Ikindi kandi, ako gasuzuguro mushyira ku banyarwanda mubabuza uburenganzira bwabo bw�ibanze (fundamental rights) zirimo n�uburenganzira bwo kubaho (right to life) abanyarwanda ntibazongera kubyihanganira uko byagenda kwose. Ese niba ari uguhakwa wagiye uhakwa neza, ukareka guhakanwa amaraso y�abanyarwanda! Iyo abanyarwanda bishwe n�ubutegetsi bwa President Kagame wunguka iki?

Icyo nakwanzuriraho ni uko bitari bikwiye ko television IGIHE ita igihe iha ijambo abantu bafite ibitekerezo nk�ibya B�noit! Yari ikwiye kujya iha ijambo abanyarwanda bafite ibitekerezo bizima byafasha abanyarwanda gukira ingoyi y�ingoma ya Pr�sident Paul Kagame, aho guha ijambo abatinyuka kuvuga ko kuba President wa Republika bidasaba ubumenyi ! Ntagiye kwirirwa nsubira mubyo B�noit yavuze bibabaje kandi bigaragara ko aribyo yemera, gushyigikira ingoma yamaze abanyarwanda wanga ko hajyaho abandi bayobozi baharanira imibereho myiza y�abanyarwanda, ni icyaha gikomeye. Gushyigikira abicanyi, wemeza ko kwica aribwo bumenyi bukwiye ugomba kuba umukuru w�igihugu, ukirengagiza ahubwo ko uwo yagombye kuvanwa ku butegetsi, maze abanyarwanda bakishyiriraho undi muntu ufite ubumenyi kandi usobanukiwe, biteye isoni n�agahinda! Ikibabaje kurushaho ni uko ibi bivugwa n�umuntu wiyita ko ari umunyapolitiki ! Umwanya wa President wa Republika si uwo gukinishwa! Ni umwanya usaba abantu basobanukiwe, bafite ubumenyi kandi baba biteguye kurinda abenegihugu ndetse bakanabateza imbere, aho kubamarira ku icumu imyaka n�imyaka.

Abanyarwanda ntibazongera kwihanganira ko ababahotora bahisemo kwimika ubugome bwarenze ubwenge, bakomeza kubeshya ngo barabayobora. B�noit n�abo batekereza kimwe babishaka batabishaka, bamenye ko abanyarwanda biteguye gusezerera ubutegetsi bwa Pr�sident Paul Kagame, maze bakishyiriraho abayobozi bafite ubumenyi bunyuranye kandi biteguye kubakiza ingoma ye yuzuye ubugome gusa gusa.

Niyomugaba Jean de la Paix
Kigali.

Umunyarwanda

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*