Mu kagari ka Kabagesera ko mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2016, hiciwe umusore bigaragara ko yanizwe n�abantu bataramenyekana.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 22 Gicurasi 2016, abantu batandukanye barimo abayobozi b�inzego z�ibanze n�aba Polisi mu murenge wa Runda wo mu karere ka Kamonyi mu Ntara y�Amajyepfo, bazindutse bajya kureba umuntu wiciwe mu kagari ka Kabagesera, uyu akaba ari umusore bigaragara ko yishwe anizwe.
Ubwo ikinyamakuru Ukwezi.com cyageraga ahabereye ibi, cyasanze abaturage ari benshi bari kumwe n�inzego z�umutekano, bagerageza kureba umurambo w�uwishwe basanga nta n�umwe umuzi, bakavuga ko yaba atari asanzwe atuye muri ako gace.
N�ubwo uyu mugabo bigaragara ko yishwe anizwe akajugunywa mu ishyamba, yari asanzwe afite n�igikomere mu mutwe kuko anafite igipfuko. Nta cyangombwa cyangwa ikindi kintu bamusanganye kuburyo inzego z�umutekano zitarabasha kumenya inkomoko ye.
Source:ukwezi.com
Byumvikane neza ko uw(ab)amwishe y(b)atwaye ibyangombwa bye ngo hatazamenyekana aho aturuka bene we bagakulikirana iby’urupfu rwe.