U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Imiryango itegamiye kuri Leta irahanura yunganira abanyapolitiki

Mu kiganiro musanga ku mpera z�iyi nyandiko, murumva uburyo imiryango itegamiye kuri Leta iri gutanga ibitekerezo ku banyapolitiki b�abanyarwanda. Ni gahunda iyi miryango yafashe kuko ibona buri munyarwanda akwiye gutanga umuganda we ngo Urwanda rurusheho kwiyubaka. Ni cyo bise mu gifaransa ��initiative citoyenne��.

Ni muri urwo rwego, ku itariki ya 28 Gicurasi 2016 i Buruseli mu Bubiligi hakoraniye inama nyunguranabitekerezo ku ngingo zinyuranye ku bireba politiki, ubutabera, uburenganzira bwa muntu n�indi mibereho y�abenegihugu.

Iki ni igice cya mbere cy�abatanze ibiganiro, muri bo hari:

Aloys Simpunga�impuguke muri politiki n�imibereho y�abaturage,
Joseph Matata, umuhuzabikorwa wa CLIIR (Ikigo kirwanya umuco wo kudahana no kurenganya mu Rwanda)
Ambasaderi JMV Ndagijimana�inararibonye muri politiki akaba n�umuyobozi w�umuryango IBUKABOSE
Emmanuel Senga,�impuguke mu burezi, akaba akurikiranira hafi politiki n�imibereho y�abanyarwanda kuva hambere.

Igice cya kabiri kizasohoka mu minsi ya vuba. Mu banyamakuru bakurikiye uko iyo nama yagenze hanarirmo Tharcisse Semana, ari we wafashe amajwi n�amafoto musanga muri iki kiganiro.

Umunyarwanda

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*