U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Rwanda:Ibiciro byazamutseho 4.6% ku masoko

Ikigo cy�Igihugu cy�Ibarurishamibare, NISR cyatangaje ko mu kwezi gushize kwa Gicurasi ibiciro byazamutseho 4.6%, ni mu gihe mu kwezi gushize kwa Mata iri hindagurika ry�ibiciro (inflation) ryari kuri 4.7%.

Igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw�u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.

Ni muri urwo rwego ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 4.6% mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2016 ugereranyije na Gicurasi 2015.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamuka ni ibiciro by�ibiribwa n�ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6.1%, ibiciro by�inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n�ibindi bicanwa byazamutseho 2.9% n�ibiciro by�ibijyanye n�ubwikorezi byazamutseho 7.4%.

Inkuru irambuye>>>

Umunyarwanda

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*