U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Rwanda: Kizito Mihigo agiye gusubira mu rukiko

Kizito Mihigo amaze umwaka n�amezi atanu akatiwe n�Urukiko rukuru igihano cyo gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n�ibyaha birimo kurema umutwe w�abagizi ba nabi, ategerejwe mu rw�Ikirenga humvwa ubujurire bwe.

Kuva yatabwa muri yombi muri Mata 2014 kugeza akatiwe n�inkiko, Kizito yireguraga yemera ibyaha ndetse anasaba imbabazi. Ibi byatumye asa n�utavuga rumwe n�abamwunganira mu mategeko kugeza ubwo abanze akiyemeza kwiburanira.

Nyuma yo gukatirwa yagannye inkiko ajuririra igihano yahawe, gusa ntibyigeze bimenyekana mu itangazamakuru. Ubushinjacyaha bukuru bw�u Rwanda butangaza ko bwamenyeshejwe ubu bujurire bwe na bagenzi be butegereje itariki y�iburanisha.

Inkuru irambuye>>

Umunyarwanda

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*