Nyuma yo gusohora indirimbo isingiza ibikorwa bya Perezida Kagame, umuhanzi Uwiringiyimana Theo aravuga ko kubwe byagakwiye no kwandikwa muri Bibiriya ngo kuko hari abanditswemo arusha kuba indashyikirwa.
Umuhanzi w�indirimbo zihimbaza Imana Uwiringiyimana Theogene uzwi ku izina rya Bosebabireba, yasohoye indirimbo ivuga ibikorwa by�indashyikirwa bya Perezida wa Repubulika y� u Rwanda Paul Kagame.
Avuga ko ajya kwandika iyi ndirimbo yise �Umunyabwenge�, yabitewe n�ibyo abona ndetse anumva haba mu Rwanda ndetse no hanze aho aba yagiye ku mpamvu z�ubuhanzi bwe cyane cyane.
Yongeraho ko kuba asanzwe afasha abantu mu gusana imitima binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana, akwiye no kuririmba n�ibindi byiza bitari mu muri Bibiliya.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na�Makuruki.rw�Theo Bosebabireba yadutangarije ko abona ibikorwa bya Perezida Kagame byakanditswe muri Bibiriya, iyo iza kuba icyandikwa.
Yagize ati��Iyo Bibiriya iza kuba icyandikwa, hari kwandikwamo n�ibindi bintu bigenda biboneka n�abandi bantu bagenda baba intwari cyangwa bagenda baba abantu b�abagabo [�] yaboneka mu bantu bakoze ibintu bigaragara kuko mbona handitsemo n�abantu batakoze ibikomeye nk�ibyo mbona akora ariko bigaterwa n�igihe umuntu yabikozemo�.
Rubanda bazi kwihakirwa !!!!