U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

NTAWE UHUNGA UMUTEKANO.

Mbanze mbifurize umunsi mwiza w�impunzi wizihizwa taliki ya 20�/06, nubwo nta munsi mwiza w�ubuhunzi ubaho.

Ubuhunzi bwabayeho mu mpande zose z�isi, ariko mu Rwanda ho bisa nk� umurage w�abasokuruza.

Ingoma nyinshi z� u Rwanda zagiye zigira abazikanga, bagatinya guhangara abatware, dore ko berekanye ko badatwarira inkota ubusa�!

Uhunze aba akiza amagara ye.Ikiyoberana n�ukuntu abayobozi benshi bu Rwanda cyane cyane aba Repubulika baba bihaye intego yo guca ubuhunzi burundu�!

Iyo ntego nziza ntirara idahindutse amagambo gusa? �Kuko amahano ashwiragiza rubanda atangira abo bayobazi batamaze kabiri ku ntebe y�ubutware . Ngaho itoteza rya hato na hato, ari nako inkota ihoga mu bayoborwa, ugifite agatege n�aho ajya akagenda.

Abasigaye bakajya ku karubanda �bati�: ��Ntacyo yahunze, yahunze amahoro n�umutekano, yewe rimwe na rimwe bati yanga� u Rwanda,��. Bakongera bagaca ruhinga bakakubaza uko umuntu agera ibwotamasimbi wababaza uti bite kandi�? Bati�: �aho gupfa none wapfa ejo�.

Abayobozi bo, nta na rimwe bajya bemera ko uwahunze yaharaniraga gukiza amagara ye. Iyo bigeze i Rwanda uhasanga akarusho, kuko usanga uwahunze bamucirira guhungabanya umutekano,( kandi uwahunze nawe aba avuga ko umutekano we �wari ugererewe), kwangisha ubuyobozi abayoborwa, ubujura, gukorana n�umwanzi,�

Abo bahunga umutekano �kuki badahungira aho bicika nka Syrie ( siriya), Irak ( irake) Libye (libiya) n�ahandi hasa nkaho, maze tugire tuti: �kanaka koko yikundira imidugararo!!�

Leta iriho uy�umunsi yagerageje gucyura impunzi , zimwe ziratuzwa izindi zirituza, ndetse leta ikomeza kwakira aba basa nkaho ntamahitamo basigaranye�!

Ikidasobanutse n�uburyo impunzi zinjira, izindi zibyiganira ku mupaka zambuka kibuno mpa amaguru.

Ikindi n� ukuntu izatashye zisesekara ururimi rukagobwa ziti: �Karame mwidishyi� suguterura ibibindi umusatsi ugapfuka, abapfukama bakishinja ibyo batazi, abazakira bagashinjagirana �isheja bumvise ikinyoma kibaca mu matwi�!

Ariko uwo muneza nturare, kuko na zazindi zigeze ishyanga zivuga urwanga rukazirenga�, rimwe na rimwe bikarenga kwinigura, bigafata intera yo kwihaga n� akari imurori ziti: �Ngayo nguko� , kwiruka no kubundabunda bigakomeza kuko zavuze kandi bibujijwe.

Uyu munsi abari bazi ko barangije ubuhunzi kuri bo, ubu barongeye bisubirira ishyanga�!! Nyamara gahunda ya mbere byari ugukemura ikibazo k�impunzi, ndetse n�igitera ubuhunzi icyo aricyo cyose.

ubuyobozi dufite usanga bwo bwiteguye ibindi, kugeza n�ubwo bitagikanga abakagombye guhumuriza abahunga, ahubwo imvugo yabaye iyo kuribwaribwa�! Ibi biteye impungenge kuko �n�abaganaga ishyanga batangiye kugana ishyamba, Mbisabire? Igihe muzagwana mu nda muzirinde kwa kuboko gutandukira kukagera ku nsina ngufi n�agafuni ngo pii !, byononera urw�imisozi igihumbi�!

Abayobozi n�abashaka kuyobora , bazi neza ikibazo gikomereye u Rwanda kurusha ibindi ! Igitangaje n�ukubona ukuntu iki kibazo kiri mu bituma ingoma zose za Republika zibyara.

Ikibazo k�impunzi cyageze aho kigushije leta zabanje cyagusha n�abandi. Ibi si ibyifuzo ahubwo n�ubusesenguzi bwakorwa ndeste bugaragarira ukurikira� iby�iwacu. Umunyarwanda yaragize ati�: � Ikubise mukeba uyirenza urugo mu maguru mashya��.

Benshi mu baharanira kuyobora u Rwanda n�ubu biha intego yo guca ubuhunzi�. Uyu mugambi wa kigabo ntuzabe amagambo, nta munyarwanda utarahunga� n�abatari barahunze ubu barahunze, twese twasangiye impungure n�impuha z�ubuhunzi, kuba abavandimwe, byakagombye kutubera urumuri , rutazagira uwo rusubiza ishyanga mu iminsi ir�imbere.

Kurwanya ubuhunzi �ku ngufu byabayeho kandi bishobora kongera igihe cyose. Uwahunze ariyo mahitamo asigaranye, dore ko ibiganiro byaje kuba kirazira, ndetse nubihingukije ngo ashobora gutegerwa ahantu agakocorwa�!

Igitera ubuhunzi� si ukubura ipeti rya gisirikare kuko iyo biba ibyo hari abajenerali baba bicaye mu rw�imisozi igihumbi, si ukubura ubuminisitiri kuko benshi babaganje m�urw�agasabo, si ukubura ubudepite cyangwa ubusenateri, imodoka nziza, inzu, ubutunzi , nta n�ubwo ubuhunzi buterwa no kwiba, icyo gihe mu bayobozi hasigara mbarwa.

Ubuhunzi �n�igipimo cy�umutekano w’abaturage b� igihugu, n�uburumbuke bwerekana imiterere ya Leta , igihugu gihungwa n�abacyo kandi kikanga kubatega amatwi cyongera gushimangira imitere y�ingoma itwaye.

Uzaha abaturage umutekano n�amaramuko, agakemura ubuhunzi butubanye karande, azatwara neza abanyarwanda baturane.

Hope.

Umunyarwanda

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*