Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Igihe kirageze ngo Kagame agane inzira ya Moubarak

par Jonathan Musonera.

Ibi biracumbura Ijambo rye ritangirira aha: Ubutumwa ku banyarwanda bakunda igihugu

Mu gihe KAGAME yakuragaho buruse z�abanyeshuri, Kagame hamwe n�abambari be barimo gupanga uko bazajya� guhiga bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga:

Mwiyumviye aho Jenerali Jack Nziza aciririkanya n�intore-nterahamwe nshya mu kujya kwivugana jenerali KAYUMBA NYAMWASA. Aho bemera gutanga ibihumbi magana atanu by�amadorari y�amerika (500.000 USD) ni ukuvuga 300.000.000FRW (miliyoni magana atatu by�amafranga y�u Rwanda) bihwanye na buruse 12.000 z�abanyeshuri. Ngiryo iterambere Kagame arata!

Icyo nemeranya ho nawe ni uko ari ubwa mbere mu mateka twumva umuperezida uroga. Ubwo twavuga ko yavumbuye kuko yazanye ibitabagaho! Namusaba gushinganisha iyo brevet ye y�ubuhanga mu kuroga,� ku babishinzwe hatazagira undi uyitwarira, u Rwanda rukabura umuhanga; usibye ko nkeka ko ntawe!

Ikibabaje ni uko ibyo bikorwa by�ubugome bya Kagame n�intore ze bizitirirwa abatutsi nimudahaguruka ngo mubirwanye,� nk�uko ibyakozwe n�interahamwe byitiriwe abahutu kandi� benshi muri bo batarabyemeraga. Nimuhaguruke mureke kuba kaburimbo Kagame agendeshaho imodoka ze.
Mureke gukomeza kuba inkoko zitera amagi Kagame yirira umureti.
Mwifasha Kagame kubaka amazu mutazabamo.
Ntimwitaze ubwo bukire bw�agatsiko abandi inzara ibatema amara.
Nimwange kubaka iyo miturirwa y�umurato ahubwo muze mufatanye n�abandi banyarwanda biyemeje guhindura ibintu mu mahoro, u Rwanda rugatuza rugatunganirwa maze inyabutatu nyarwanda ikabana mu gihugu kigendera ku mategeko arengera buri wese .

Nasoza� ngira nti uwahombeye muri byose ni abanyarwanda bose: baba abahutu, abatutsi n�abatwa kuko batakaje abantu bakundaga kandi n�ubu biracyakomeza, kuko basaruye ingoma ngome iyoborana igitugu kirenze ukwemera!!!

Kagame icyo yashakaga yarakibonye: guhindura igihugu akarima ke, akiyobora� uko abishaka, ntawe ukopfora. Guhindura igihugu ibuye ry�umucuzi acuriraho abanyarwanda n�ikinyundo cye kinini yaguze cyo kwica amasazi (abanyarwanda); icyo gihe yabivuze naho yabonye amashyi y�urufaya ngo ni abihesha agaciro da!!!! (harahagazwe)!!

Ariko igihe kirageze ngo agane inzira ya Moubarak, ajye kuganira na Ben Ali� kuko ndabona aje gushinga ihema i Paris aho Kadaffi yarishinze mbere y�uko� ahirima!!

Icyo namwibutsa ni uko intabwirwa ibwirwa n’uko amaso atukuye.

Mugire amahoro kandi Imana ibarinde.

2 comments

1 kayitesi { 09.02.11 at 09:23 }

Well done! You are a patriotic man. Ufite ibitekerezo bizima. Imana ikurinde.

2 batinya,nyaa ntare { 09.08.11 at 04:16 }

Musome muri 2 Toma 3;1-3. Ibyo twandika byose cyangwa ibiba byose muRwanda Kagame ntacyo yahinduraho ubu,ahubwo abantu mukomeze musenge kuko twijiriwe na satani.icyo nabasaba abafite abana banyu nimukomeze kubegera mubasobanurira ko amafaranga Kagame abaha cyangwa abakanjyisha araya sitani kuko afite igihe azaragirira nawe akaragira nabi kuko sitani nta mwanya afite kuriyisi. icyibabaje nuko abanyarwanda bikigihe ntamugayo bacyigira nayobewe aho twerecyeza. Kubera ko twe abanyarwanda dufite indanini rero biracyagoranye kurwanya sitani. ahubwo nimukomere atumareho abantu. Yubona nka Gerald na Pierre Rwigema bafatanya numuntu bahunze koko murabona hari abantu turimo nkabanyarwanda.Gerald ahunga anjyenda avuye muri ministry yubucamanza nari mpari nibuka amagambo kagame yamubwire anashyiraho ko yanafomora ikida cye ko yanamusimbuza umuntu mumwanya we ntihazagira umenya ko yigeze abaho. Haru musaza wambwiye ngo abantu bahunze 59 nibo barabagabo bafite urukundo arinyangamugayo. Kuko abubu ngo bameze nki sazi zituma kucyinu zitanazi aho cyaturutse!!!!! Amafaranga abunza mubantu bakayarwa bayarwa bazi agenda ate? Indahiro abantu barahira baricara bakayibazaho? Cyera umwami yarwanaga ko abantu bamurahira,kubera ibikorwa byiza nabo yagabiye ese koko abantu kagame aha ayamafaranga bazamurahira? harabanyarwanda nanubu birahira Rudahigwa arabahutu cyangwa abatwa nabatutsi, kucyi? Ese ndabaza abantu bashyigikiye kagame ndashaka bansubize kuriyi Mbuga bambwire imigambi cyangwa vision ya Kagame mukunyanyagiza ayo madorari kandi abantu barara hanze abandi bashoje? kwiga byo sibye!!!!arashushanya gusa. Umuntu umwe yishe personalite yabanyaRwanda kwise hose!!!! Murabona kagame afite cash zingana na za gadaffi. Ukuri kuratsinda burigihe.ahubwo aragwiza umubare uzisasira. Abashyize hamwe mukomere abacyiri mumoko namwe ndabababariye kuko ntimuzi ibyo mukora. Abarikumwe na kagame muzatokombera nabari muri sodoma. Muzarebe umugi wa Babiloni ko wogeye kugira ubuzima nanubu.

Leave a Comment