Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Urubanza rwa Ingabire i Kigali rwasubitswe ku buryo butunguranye

Abunganira Victoire Ingabire babwiye Urukiko bati: “Nta burenganzira mufite bwo kumuburanisha”

None kuwa mbere tariki ya 26 Nzeri 2011 wari umunsi wa 15 w� urubanza ruregwamo Victoire Ingabire Umuhoza n’abo ubushinjacyaha buvuga ko bafatanyije nawe. Igihe cyo gutangira kwiregura, abunganira Ingabire batangaje ko Urukiko Rukuru rudafite ububasha bwo kumuburanisha ku byaha ubushinjacyaha bumurega. Urukiko rwemeje gusubika urubanza, rwemeza ko ruzasubukurwa mu cyumweru gitaha ku wa 4 Ukwakira 2011.

Victoire Ingabire with her two lawyers

Victoire Ingabire n’abamwunganira babiri
Urukiko nta bubasha rufite rwo kuburanisha bimwe mu byaha Ingabire aregwa

Uyu munsi Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yahawe umwanya ngo nawe atangire yiregure ku byaha aregwa n�ubushinjacyaha. Abamwunganira bahise basaba ijambo, bageza ku rukiko impungege ko hari ibyaha ubushinjacyaha burega Ingabire yaba yarakoreye hanze y�inkiko z�u Rwanda. Ibyo byaha ngo bikubiyemo ingengabitekerezo ya jenoside, kubiba amacakubiri, ivangura ndetse no gukorana n�umutwe w�iterabwoba. Bityo ngo bakaba basanga uru Rukiko Rukuru nta bubasha rufite rwo kuburanisha Ingabire, hakurikijwe ingingo bashyize ahagaragara zo mu itegeko nshinga ya Republika y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha nabwo bwahawe ijambo maze butangaza ko butungue n�amagambo abunganira Ingabire bagejeje ku rukiko, banavuga ko banatunguwe n�imyanzuro y�urubanza igizwe n�impapuro 10 bashyikirijwe bitinze. Ubushinjacyaha bwasabye igihe kingana n�icyumweru ngo babashe gukora ubushakashatsi mu by’amategeko, uretse ko bemezaga ko abunganira Ingabire bashobora kuba bagamije gutinza imiburanishirize y’urubanza.

Juge Alice Rulisa yateranye amagambo n’abunganira Ingabire

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwemeje ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa kuwa kabiri tariki ya 4 Ukwakira 2011. Perezida w�Iburanisha Alice Rulisa yatangaje mu magambo yuzuye uburakari ko urukiko narwo rwatunguwe n�impungenge abunganira Ingabire barugejejeho kandi mu buryo butubashye bagenzi babo bo mu bushinjacyaha.

Uwunganira Ingabire, Maitre Gatera Gashabana yashatse gusubiza ku mvugo ya Juji Alice Rulisa ariko bamwangira ko yagira icyo yongeraho. Yakomeje yaka uburenganzira bwo kugira icyo avuga agaragaza ko atishimiye umwanzuro wari umaze gufatwa, ariko urukiko ruramuhakanira n�ubwo we yavugaga ko ari uburenganzira bwe bwo kugira icyo avuga.

Ingabire akurikiranyweho ibyaha 6 aribyo ingengabitekerezo ya jenoside, kubiba amacakubiri n�ivangura, kurema umutwe witwara gisirikari hagamijwe igitero cy�intambara, gukorana n�umutwe w�iterabwoba, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho ndetse no guhungabanya umutekano bigamije kugirira nabi ubutegetsi buriho. Ingabire, umunyapolitiki uyobora ishyaka ritaremerwa FDU-Inkingi, ahakana ibyo byaha byose aregwa, akavuga ko babimutwerera kugira ngo bamuvutse uburenganzira bwe bwo guharanira politiki nziza mu gihugu.

Share

3 comments

1 Agaculama { 09.28.11 at 13:34 }

Honte soit � la Juge Alice Rulisa qui est � la fois juge implacable et n�gationniste du Droit, et partie en faveur de la dictature du FPR. Il n’y a pas de Justice au Rwanda, mais un salmigondis de mensonge, de manipulation, de terrorisme et de saloperie. La jugette Alice au pays des merveilles du FPR, peut pendre sa toge au clou et jeter son dipl�me aux orties. Mais est-elle dipl�m�e de Droit? On se le demande.

2 Saba { 10.06.11 at 17:08 }

None se uratekereza ko Leta yafata umuntu udafite dipl�me akaba yaba umucamanza, n’ubwo yaba arengera FPR? Niba Ingabire ashinjwa ibyo yakoze, ndetse n’abo yakoresheje harimo ababyemera ndetse bakanabisabira imbabazi, juge Alice ntumurenganya? Tubitege amaso! Saba K.

3 RWIGIMBA { 11.06.11 at 16:38 }

Ingabire Imana imurinde

Leave a Comment