Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Rwanda: RNC-Ihuriro

by Rwanda Rwiza.

Uko mbona amashyaka ya politiki akorera hanze y’u Rwanda:(1)

RNC (Rwandan National Congress) – IHURIRO

Iri shyaka rigizwe n�abantu bahoze bakomeye mu butegetsi bwo mu Rwanda, mu gisirikare ndetse no muri FPR. Abarigize b�ingenzi ni Lt G�n�ral Kayumba Nyamwasa, Colonel Patrick Karegeya, Major Dr Th�og�ne Rudasingwa, Paul Rusesabagina, Capitaine Musonera n�abandi.

Bahunze igihugu kubera kutumvikana na Kagame, ndetse bamwe bagiye bahunga kubera gukiza amagara yabo. Igitugu cya Kagame, kwigira ikigirwamana, agasuzuguro, kutumva inama agirwa biri mu byatumye bitandukanya nawe.

Leta y�u Rwanda ibafitiye ubwoba bukabije ku buryo bugaragara. Kagame yabise ibigarasha. Ndetse abashyigikiye Kagame bashinze Website ishimwe gutuka aba bagabo gusa. Iyo website iyo urebye ibyo itangaza wakwibaza niba abantu bayihimbye bafite mu mutwe hakora neza, kuko nta gitekerezo kizima kibaho wenda kivuguruza abo bagabo mu buryo butanga ibimenyetso, uretse inyandiko n�amafoto by�urukozasoni. Ikibabaje n�uko amafaranga akoreshwa ibyo bikorwa yaba ava mu misoro n�imfashanyo.

Abari muri iri shyaka b�ingenzi ni aba:

Lt G�n�ral Nyamwasa we kuva kera hari ibihuha byavugaga ko yashakaga guhirika Kagame ku butegetsi, uyu mugabo aregwa ibyaha byinshi by�intambara byakorewe mu Rwanda, muri Congo no mu ntambara yiswe iy�abacengezi.

Yahungiye muri Africa y�Epfo, yashatse kwicwa n�abantu bivugwa ko boherejwe na Leta y�u Rwanda,� ariko Imana ikinga akaboko.� Ibi byateye kumvikana gucye hagati ya Africa y�Epfo n�u Rwanda.

Uyu mugabo azi amabanga menshi y�ubutegetsi bwa Kagame ku buryo ahangayikishije Leta y�u Rwanda cyane. Aramutse avugishije ukuri kose, �ubuhamya bwe imbere y�inkiko bushobora kudasiga amahoro Kagame na FPR.

Bivugwa ko hakoresheje G�rard Gahima ufite ubuhanga mu by�amategeko (Dore ko yabaye n�umushinjacyaha Mukuru wa Republika) mu kugirana amasezerano n�ubucamanza bwo muri Espagne. Ngo babe baretse gukurikirana Lt G�n�ral Nyamwasa mu gihe hari gushakwa uburyo ubutegetsi bwa Kagame bwahirikwa cyangwa hakaba ibiganiro bya Politiki.

Ngo ayo masezerano ni ay�igihe gito kuko imiryango y�abanya Espagne baguye mu Rwanda barashaka ko Lt G�n�ral Nyamwasa yafatwa akoherezwa kuburanishwa muri Espagne. Ukurikije ko Africa y�Epfo ari igihugu kigendera ku mategeko, �Espagne ishyizemo ingufu mu gusaba ko yoherezwa kuburanira muri Espagne, nta kabuza Afrika y�Epfo yamutanga.

Iyo urebye Kayumba usanga yifuza ko habaho ibiganiro byahuza abanyarwanda bose, maze hakabaho imbabazi rusange (Amnistie G�n�rale), maze ubutegetsi bushya bwo mu Rwanda bugashyira igitutu ku mahanga, rugasaba ko mu rwego rwo gufasha ubwiyunge bw�abanyarwanda bareka gukurikirana abantu bose baregwa ibyaha by�intambara na G�nocide. Ubu buryo nibwo Kayumba ashobora gukoresha yumvisha bagenzi be b�abasirikare basigaye mu Rwanda ko bagomba kwikiza Kagame kugira ngo habeho imbabazi rusange, kuko abenshi bazi ko G�nocide ikunze kwerekanwa nk�imbogamizi ku mishyikirano n�abarwanya ubutegetsi b�abahutu ari intwaro ya politiki.

Ntabwo navuga ko akunda abahutu ariko yiteguye gukorana nabo kugira ngo ubuzima bwe bukomeze. Abamunenga bavuga ko ari intagondwa ko yagize uruhare mu bwicanyi bwinshi FPR yakoze, �kandi ko atavuga ukuri kose ngo yicuze asabe imbabazi.

Ni umuntu w�umuhanga wize kandi kubera akazi yakoze mu Rwanda, mu gisirikare cyane cyane mu nzego z�iperereza, afite abantu benshi bamwemera, bakoranye, yashyize mu kazi cyangwa bamuzaniraga amakuru y�ubutasi batazwi na Kagame. Ibi bitera kwizerana gucye mu Rwanda, mu gisirikari, mu nzego z�iperereza, no muri FPR.

Leta y�u Rwanda yamuciriye urubanza adahari, iranamukatira. Ntabwo byahagarariye aho,� ahubwo yarezwe no kugira uruhare muri za grenade zaterwaga mu Rwanda.

U Rwanda rwasabye ko yakoherezwa kuburanira mu Rwanda, ariko iyo urebye usanga Africa y�Epfo itazabyemera kuko izi neza ko Kayumba aregwa ibirego bya Politiki, kandi mu Rwanda hari ubutabera bubogamye.

Imana nidakomeza kumurinda amaherezo Kagame azamwivugana kuko abazi Kagame bemeza ko agira cyane inzika.

Colonel Patrick Karegeya ni umuntu uzi ubwenge cyane, yategetse iperereza ryo hanze. Niwe washoboye gutuma abahutu benshi b�injijuke bari barahungiye i Burayi bagaruka mu Rwanda bagahabwa imyanya muri Leta, ndetse yagerageje kugarura umuryango wa Kabuga mu Rwanda ngo basubizwe imitungo yabo ariko birananirana.

Ni umuntu nakwita ko ari umusirimu, ashyira mu gaciro, ufite inshuti nyinshi z�abahutu kuko hari benshi yafashije cyangwa bamuhaga amakuru mu gihe yari agikuriye iperereza.

Yavuye mu Rwanda nyuma yo gukurwa mu kazi kazi no gufungwa aregwa ibyaha bidafututse. Ubu yaciriwe urubanza adahari, aranakatirwa kimwe na bagenzi be.

U Rwanda rwasabye ko yakoherezwa mu Rwanda.

Ku bijyanye no kurwanya Kagame, �ni umuntu Kagame yakagombye kwitondera cyane, �kubera ko ni inararibonye mu bijyanye n�ubutasi, gushaka abantu bamukorera no gushaka amakuru.

Amakuru amwe avuga ko afite� amafaranga menshi ngo ashobora kuba yarakuye muri Congo. Bivugwa ko mu minsi ishize yaba yariye Leta y�u Rwanda amafaranga akoresheje amayeri, yifashishije umwe mubo bakorana.� Uwo muntu yatumye ku nzego z�iperereza ry�u Rwanda, azibwira ko bamuhaye amafaranga yabafasha kwica Kayumba, barayamuhaye arayirira maze n�ibyo bavuganaga byose abafata amajwi.

Ntabwo ashakishwa mu mahanga ashobora gutembera nta kibazo, kandi ntawahakana ko nk�umuntu wakoze mw� iperereza yaba afite inshuti nyinshi mu nzego z�iperereza z�ibihugu byo hanze, akaba yashobora no gukoresha imyirondoro na passports zitandukanye kandi z�ibihugu bitandukanye.

Hari abantu bemeza ko hari ibikorwa bimwe Karegeya apanga byerekana ko Kagame ashaka kwica Kayumba kugira ngo isura ya Kagame ikomeze kugaragara nabi mu banyarwanda no mu banyamahanga.

Hari n�abavuga ko ariwe waburijemo igikorwa cyo kwica abanyarwanda barwanya Kagame baba mu Bwongereza, bitewe n�amakuru yahawe n�abantu bamukorera bari hafi ya Kagame.

Abandi iki gikorwa cyo gushaka kwica abanyarwanda barwanya Kagame mu Bwongereza bagifata nk�ikinamico (manipulation). Cyakozwe na Karegeya n�abandi bo muri RNC kugira ngo batere umwuka mubi mubano w�u Rwanda n�Ubwongereza, no kugirango Musonera ashobore kwinjira neza muri politiki.

G�rard Gahima ni umunyamategeko, yahoze ari umushinjacyaha mukuru wa Repubulika mbere yo guhunga. Ni umuvandimwe wa Major Dr Rudasingwa nawe uri mu buyobozi bwa RNC.

Ntabwo akunzwe cyane kubera ko igihe yari akomeye mu Rwanda yaba yarafunze abantu benshi bamwe abaziza ukuri abandi abarenganya. Kuba ari mu bakoze liste ya ba ruharwa ntibimuha isura nziza mu bahutu.

Ari mu bantu bari bakomeye mu butegetsi bwa FPR akaba anafitanye amasano ya hafi na Pr�sident Kagame.

Ni umuhanga mu mategeko ku buryo bivugwa ko mu minsi ishize yagiranye ibiganiro n�abacamanza bo muri Espagne ahagarariye Lt G�n�ral Nyamwasa.

Ni umuntu uzi kuvuga, no kwisobanura neza. Kuba yari umucamanza bimuha impano yo kwiga neza ibisubizo atanga kandi akumvikanisha ingingo ashaka kugeraho nta marangamutima agaragaje. Niwe ukunze kugenda mu mahanga asobanura, anagirana ibiganiro, ndetse n�amasezerano y�ubufatanye n�andi mashyaka arwanya ubutegetsi bwa Pr�sident Kagame.

Major Dr Rudasingwa Th�og�ne nawe ni umuntu nawe wari ukomeye mu butegetsi bwa FPR, (umunyamabanga Mukuru), muri Leta (ambassadeur, umunyamabanga muri Pr�sidence).

Nawe yahunze kubera ubwumvikane buke yagiranye na Leta ya Kagame. Yaciriwe urubanza adahari, ndetse arakatirwa.

Mu minsi ishize aherutse kurega Kagame ko ariwe watanze itegeko ryo guhanura indege ya Pr�sident Habyalimana.Yanasabye imbabazi z�uko yatinze kubitangaza kandi akaba yarabeshye abanyarwanda n�amahanga igihe kinini yemeza ko iyo ndege yahanuwe n�intagondwa z�abahutu.

Si ubwa mbere asabye imbabazi kuko yasabye imbabazi umuryango wa Seth Sendashonga, avuga ko kuba Sendashonga yarishwe na FPR kandi nawe yari umwe mu bakomeye muri FPR, asanga agomba gusaba imbabazi.

Iyo urebye wall ye kuri facebook akunze kwandika amagambo y�Imana n�andi magambo arimo philosophie.

Kuba yarashinje Kagame byamukururiye urwango ruturuka ku batutsi bamwe na bamwe, bamushinja kuba akurikiye inyungu za politiki agahemukira ubwoko bwe.

Iyo urebye imikorere ya Dr Rudasingwa� usanga koko akora nk�umuntu wize ubuganga,� kuko ibyo atangaza biba bimeze nko guha umurwayi umuti, �n�iyo waba urura. Maze agategereza akareba niba hari icyo ugabanije ku ndwara, maze akongera akamuha undi muti. Mbese yirinda guhera umurwayi imiti myinshi icyarimwe kugira ngo itamugwa nabi cyangwa ikamwica. Kandi buri gihe ashaka imiti ishobora gukiza ariko ntigire ingaruka zindi ku murwayi (effets secondaires) izo ngaruka n�uko abantu bandi bo muri FPR basanzwe, �ibyo ashinja Kagame nabo babigwamo.

Rusesabagina Paul ni umugabo w�umuhutu. Azwi mu mahanga kubera film yitwa Hotel Rwanda. Abanyamahanga baramuzi cyane ndetse bamuha n�ibihembo byinshi bitandukanye.

Afite umutungo utari mucye, �kubera Fondation Rusesabagina ikunze gufashwa n�abantu benshi cyane cyane muri America (USA).

Ntabwo yashoboye kumvikana na Pr�sident Kagame kubera ko: Kagame yari afitiye ishyari Rusesabagina, kandi akaba yarumvaga nta muntu wundi ugomba kwitwa intwali uretse we.

Rusesabagina ni umuntu ufatwa nk�intwali n�abazungu kubera film ye, ashobora kuvuga rikijyana mu rwego mpuzamahanga. Ariko mpamya� ko 80% y�abanyarwanda batamuzi, batazi n�ibyo akora.

Uyu mugabo namwita ko azi guhita akura inyungu mu bibaye byose (opportuniste). Yiswe� intwali kubera abantu barokokeye muri Hotel Mille colline, ariko ubwo butwari ntabwo buvugwaho rumwe. Abantu benshi bamufata nk�umuhemu n�umubeshyi kubera impamvu zikurikira:

-Kuba yarishyuzaga abantu bahungiye muri Mille Colline amafaranga y�umurengera, �abayabuze akabashyira hanze mu kirongozi, kandi ayo mafaranga amenshi akayashyira mu mufuka we

-Kwaka impunzi zari zahungiye muri Mille colline amafaranga avuga ko ari ayo kwishyura interahamwe ngo zitaza kubica. Ariko rimwe na rimwe yayahaga izo nterahamwe, ubundi akayigumanira.

-Kuba agenda yaka imfashanyo avuga ko ari izo gufasha imfubyi ariko inyinshi azishyira mu mufuka we.

-Kuba yarahemukiye umuryango wa Mpamo Esdras kandi ariwo wamureze. Akaba akoresheje film ye,� yarandagaje G�orges Rutaganda, umuhungu wa Mpamo. Yashize ibikabyo byinshi ku bintu bimwe na bimwe, ubundi akamubeshyera ibintu bimwe na bimwe Rutaganda atigeze akora cyangwa ngo avuge kugira ngo film n�igitabo yanditse biryohe. Mbibutse ko hari abantu benshi bahungiye muri Mille Colline bazanywe na Rutaganda, ibiryo byakoreshaga muri Mille Colline hari ibyo yaguraga na Rutaganda. Mbibutse ko uyu Rutaganda yari Vice-pr�sident w�interahamwe. Yaguye mu Buroko nyuma yo kuburanishwa n�urukiko rwa Arusha.

-Kuba yaragaragaje G�n�ral Major BEM Bizimungu Augustin, nk�aho yari afite ubushobozi burenze, akabeshya ko uwo mu G�n�ral yategekaga ingabo mbere ya le 06.04.1994 kandi atari byo (mbibutse ko yabaye chef d�Etat major tariki ya 17/04/1994) hari ibintu byinshi byashyizwe muri iyi film uyu mugabo atigeze akora cyangwa ngo avuge. Ikibabaje ni uko yirengagije ko kuba abantu bo muri Mille Colline barashoboye kubaho ari ukubera G�n�ral Major BEM Augustin Bizimungu.

Capitaine Jonathan Musonera ni umututsi ukomoka i Nyanza, aba mu gihugu cy�ubwongereza, hari ababona ariwe uhagarariye abacitse ku icumu muri iryo shyaka.

Ubu agaragara mu biganiro byinshi bikangurira abantu kurwanya ubutegetsi bwa Kagame.

Mu minsi yashize byavuzwe ko Leta ya Kigali yari ifite umugambi wo kumwivugana we n�abandi banyarwanda 2 ukaburiramo. Ibi ntabwo bivugwaho kimwe kuko hari abavuga ko ari ikinamico abantu bo muri RNC bakinnye, kugira ngo bateranye Leta y�Ubwongereza na Leta y�u Rwanda, ndetse banijize Musonera muri Politiki ashobore kumenyekana.

Bivugwa ko ngo tariki ya 01.10.2011, �yaba afatanije na bagenzi be bahoze mu ngabo za APR barahuye na abahoze muri FAR, bakibuka intwali zaguye ku rugamba ku mpande zombi.

Muri make iri shyaka rifite ingufu nyinshi zishobora guhindura ibintu mu Rwanda. Aho rigirira ingufu n�uko bigaragara ko rifite abayoboke ba rwihishwa mu nzego zose z�ubuyobozi no mu gisirikare mu Rwanda.

Kuba abayoboye iri shyaka ari abatutsi bavuye muri Uganda kandi bakaba bari bakomeye muri FPR, bashobora kumvisha ku buryo bworoshye abandi bantu bari mu buyobozi no mu gisirikare mu Rwanda ko bakwikiza Kagame bakagirana ibiganiro n�amashyaka y�abahutu.

Ubwo bwumvikane iyo urebye usanga abari muri FPR mu minsi iri imbere bwabagirira akamaro kanini:

-Bagumana imitungo yabo

-Bamwe baguma mu buyobozi no mu gisirikari

-Abafite ibyaha by�intambara babona bagirirwa imbabazi (amnistie), �ndetse leta igasaba ibihugu byo hanze kubakuraho inyandiko zibashakisha mu rwego rwo gufasha ubwiyunge bw�abanyarwanda.

-Baba bakize inkeke n�ubwoba buhoraho bitewe no kutizerana biba mu Rwanda cyane cyane mu bayobozi.

-Ibyo byaba nta maraso amenetse kandi byabarinda kwihimura kw�abahutu.

Ariko haracyari inzitizi nyinshi:

-Kagame ntabwo ashobora gupfa kurekura ubutegetsi kandi igihe cyose azaba ari ku butegetsi cyangwa ari muzima hari abantu bazahora bafite ubwoba.

-Abahezanguni (extr�mistes), ibijyanye na G�nocide bidafite icyo bibwiye ariko bumva batakorana n�abahutu, kubera kenshi kubasuzugura no kumva �atari abantu nkabo.

-Abantu bakunda Kagame birenze (fanatiques) cyangwa bafite inyungu nyinshi mu myanya barimo batinya ko izo nyungu zajyana n�amahinduka

-Abafite impungenge no kutizera abahutu bitewe na g�nocide, bumva abahutu bageraho bakabigaranzura bagafata ubuyobozi bwose, ibyo bigatuma bahezwa cyangwa bagatotezwa.

Iyo witegereje neza ubona iri shyaka rishaka ko ibintu bihinduka vuba na vuba mu gihe gito, kuko bitinze barambirana kandi hashobora kuba ibindi bintu byinshi bitunguranye byatuma intego iryo shyaka ryiyemeje ritazigeraho.

Ubu iri shyaka ririmo kugirana amasezerano n�andi mashyaka yose arwanya ubutegetsi bwo mu Rwanda, mbese ryifuza ko abarwanya ubutegetsi bakwibagirwa ibibatanya bagaharanira guhirika ubutegetsi bwa Kagame.

Ryagiranye amasezerano na CNR-Intwali rya G�n�ral de Brigade BEM Emmanuel Habyalimana, ryagiranye amasezerano y�imikoranire na FDU-Inkingi rya Victoire Ingabire, ariko ayo masezerano yateye ubwumvikane bucye mu bayoboke ba FDU-Inkingi: Hari igice kimwe cyari gishyigikiye ayo masezerano. Ikindi gice cyo ntabwo cyari gishyigikiye imikoranire na RNC kuko kivuga ko RNC ishaka kugira abahutu ibikoresho kugirango igere ku nyungu zayo za politiki nk�uko FPR zabikoze. Indi mpamvu itangwa kandi, �ngo ni uko bamwe mu bayobozi ba RNC cyane cyane Lt G�n�ral Kayumba Nyamwasa, �ngo yaba yaragize uruhare mu bwicanyi bwinshi bwakozwe na FPR bwibasira abahutu, ngo kuba ataravugishije ukuri kose ku byabaye cyangwa ngo abisabire imbabazi bituma benshi muri FDU-Inkingi batamushira amakenga.


(1): Ibi ni muri make uko mbona amashyaka ya politiki n�indi mitwe ikorera hanze y�u Rwanda. Ibi nanditse ni uko mbona ibintu, ntabwo ari ihame ridakuka. Nifuza ko mu rwego rwo gutanga umuganda mu kubaka igihugu cyacu abazasoma iyi nyandiko bagira icyo bayivugaho, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo, aho navuze ibitari byo mukankosora, aho nibagiwe kuvuga naho mukahagaragaza.

Share

3 comments

1 Turabategereje { 10.19.11 at 04:32 }

Ndashima cyane igitekerezo mwagize cyo gusobanurira abanyarwanda twese imigabo n’imigambi y’abo bagabo n’amashyaka yabo. Hari benshi batekereza kuba twagira icyo dutangaza ariko ubwoba bukaduhuma amaso, mwebwe muvuga byose kuko mwibereye hanze y’u Rwanda. Reka mbasabe mubwire abo bagabo bose bari hanze bazajye bereka Imana gahunda zabo zose maze ibahe umugisha kuko nibo twizeye ko bazatuzanira demokarasi isesuye.

2 nishemwe patrick { 10.28.11 at 09:32 }

irihuriro ndarishima kuko ryaje hageze nibyo twasabaga imana kugingo izane abavugisha ukuri kugirango urwanda rukire nigihe cyogukira irwara twari tumaranye imwaka mwishi kuva rwabaho urwagasabo komera kukuri nange ndikumwe namwe bahizi bimana

3 Gatwa Pontien { 01.31.12 at 09:37 }

RNC ndayemera kuko igizwe n’abantu bazi neza Imipangu ya RPF kandi nyine b’abanyabwenge.Gusa Iyo uvuga ko hari abahezanguni(abatustsi ,abahutu) nibo bazagora iri huriro ariko ndizera ko iki kibazo Karegeya aza gihandlinga kuko ni inshuti y’inshuti y’abo bahezanguni.RNC nifashe mugushyira hamwe andi mashyaka agizwe n’abahutu.

Leave a Comment