U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

USA: Umunyarwanda Frank Ntilikina agiye gukina muri NBA

Umukinnyi ukomoka mu Rwanda Frank Ntilikina yaraye atoranijwe n�ikipe ya New York Knicks yo muri leta zunze ubumwe z�Amerika muri NBA.

Frank Ntilikina, ni umukinnyi wa basket ukomoka mu Rwanda yaraye akabije inzozi ze zo gukina muri shampiyona ya basketball yo muri leta zunze ubumwe z�Amerika aho yatoranijwe n�ikipe ya New York Knicks yamurwaniraga na Dalllas Mavericks mu muhango wo gutoranya abakinnyi bato bafite impano wabereye i Brooklyn mu Mujyi wa New York.

JPEG - 235.1 kb
Frank Ntilikina yatoranijwe na New York Knicks

Muri uyu muhango wo gutoranya abakinnyi, Ntilikina w�imyaka 18 yafashwe n�ikipe ya New Yorks Knicks ari nawe yatoranije bwa mbere byatumye aba umukinnyi wa mbere w�Umufaransa watoranijwe hakiri kare ku mwanya wa munani.

Undi Mufaransa wari waratoranijwe hakiri kare ni Joakim Noah watoranijwe ku mwanya wa cyenda muri 2007. New York Knicks yamutoye mbere imutanguranwa na Dallas Mavericks nayo yamwifuzaga ariko ikaba yari gutora nyuma ku mwanya wa cyenda.

Ntilikina uzuzuza imyaka 19 mu kwezi gutaha, ubu areshya na metero imwe na santimetero 96 (1.96 m) akaba avuka ku babyeyi b�Abanyarwanda akaba yaravukiye ahitwa Ixelles mu Bubiligi tariki ya 28 Nyakanga 1998 nyuma we n�umuryango we baza kwimukira mu Bufaransa ari naho yatangiriye gukina umukino wa basketball mu ikipe ya SIG Strasbourg awukundishijwe na bakuru be Bakuru, Bruce na Yves.

JPEG - 115.6 kb
Azajya yambara nomero 17 muri iyi kipe

Ntilikina yinjiye mu kigo kigisha basketball cya SIG Strasbourg afite imyaka 15, muri 2015 ni bwo yasinye amasezerano ye ya mbere nk�umukinnyi wabigize umwuga muri iyi kipe. Kuva icyo gihe yakomeje kugaragaza ubuhanga aho muri 2016 yatowe nk�umukinnyi w�umwaka mu bakinnyi bato bakinnye muri shampiyona y�Ubufaransa.

Ubuhanga Ntilikina yagaragaje muri SIG Strasbourg bwatumye atoranywa mu bakinnyi b�ikipe y�igihugu y�Ubufaransa muri 2016 ayihesha igikombe cy�Uburayi cy�abatarengeje imyaka 16 anayifasha kwegukana igikombe cy�Uburayi cy�abatarengeje imyaka 18 umwaka ushize.

PNG - 870 kb
Baramubonamo umukinnyi w�igitangaza w�ejo hazaza

Muri iki gikombe cy�abatarengeje imyaka 18 Ntilikina yatowe n�umukinnyi wahize abandi mu irushanwa ryose (MVP) anashimangira ubuhanga bwe atsinda amanota 31 mu mukino wa nyuma Ubufaransa bwatsinzemo Lituwania.

Frank Ntilikina ateye ikirenge mu cy�abandi Bafaransa bakoze amateka bagakina muri NBA nka Tony Parker, Nicolas Batum, Joakim Noah na Boris Diaw. Ikinyamakuru The New York Times cyo giherutse kuvuga ko ari we Tony Parker mushya Abafaransa bari bategereje.

PNG - 424.1 kb
Yahawe ikaze n�ikipe ye nshya

Frank Ntilikina ni mwene Major Ir Faustin Ntilikina na Jacqueline Mukarugema.

 

Umunyarwanda

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*