U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Indi myigaragambyo yo kwamagana Kagame iteganyijwe ku wa gatandatu tariki ya 10.06.2017 mu Bubiligi

Kubera igikorwa kizwi nka Rwanda Day�aho Perezida Paul Kagame azahura n’abamushyigikiye ku wa gatandatu tariki ya 10 Kanama 2017 mu Bubiligi, abanyarwanda bakomeje kwisuganya ngo bamagana uyu munyagitugu uri mu gihugu cy’u Bubiligi. Nabibutsa ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 07 Kamena 2017, imyigaragambyo yo kwamagana Perezida Kagame yatumye atajya kuri�Docks i Bruxelles aho byari biteganijwe ko aribuhure n’abaje kumukomera amashyi.

Kwamagana Perezida Kagame birakomeje kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Kamena2017.

Tuzajya gusaba uburenganzirabwacu, ubutabera, ubwisanzure, demokarasi, n’amajyambere arambye agera kuri bose.

Twese hamwe duhaguruke twamagane Kagame, umugizi wa nabi, umunyagitugu, wahejeje abanyarwanda mu bukene no kuniganwa ijambo imyaka imaze kurenga 23.

Gahunda ni saa sita (12:00) zuzuye kuri GARE DU MIDI�(Parking des bus) kugira ngo twerekeze turi hamwe ahazabera � Kagame Day �. Amabisi azatangira guhaguruka saa sita zuzuye (12h00).

Kwiyandikisha ku bazajya mu mabisi bizakorerwa aho ngaho. Bitewe n’ubwinshi bw’abari bitabiriye imyigaragambyo yo ku wa gatatu tariki ya 7 Kamena 2017, byaba byiza mwubahirije igihe cyagenwe kugira ngo muzabone umwanya muri za bisi zateguwe kubajyana ahazabera Rwanda Day.

#KagameGetOut

Umunyarwanda

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. iseta says:

    Mukaze umurego,n’abali kure tubali inyuma.

Speak Your Mind

*