U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Barafinda Fred Sekikubonyagiye gusinyisha biteza umuvundo Polisi irahagoboka

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Kamena 2017, Barafinda Sekikubo Fred ushaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida w�igihugu, yasesekaye i Nyarugenge agiye gushaka abamusinyira biteza umuvundo n�akavuyo Polisi imuta muri yombi umwanya muto kugirango ihoshe uwo muvundo.

Barafinda wari witwaje ivarisi ntoya ndetse n�ibipapuro mu ntoki, akigera mu mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Mateus, abantu benshi bavuye mu byo barimo baramushungera [dore ko benshi bari bafite amatsiko yo kumumenya] ku buryo bafunze imihanda maze ibinyabiziga bibura aho binyura.

Barafinda wakoreshaga amagambo yumvikana nko gutebya ndetse no gusetsa abari bamushungereye, yavugaga ko kuba ataratanga ibyangombwa bye muri Komisiyo y�amatora ngo bitamuteye ikibazo na gito kuko ngo agomba kubikora gahoro gahoro kandi ngo akaba azabatsinda bose bakayoberwa uko bigenze.

Yagize ati�� Njye ngenda buhoro ariko nkaba ndasa ku ntego. Urabona ko nkunzwe cyane kandi naje nk�umukandida utunguranye mu gihe bo bamaze imyaka myinshi mu rubuga rwa politike. Ahubwo buriya bitege ko nzabatsinda igitego cy�umutwe n�icyo hasi kandi mfite amahirwe yo gutsinda agera kuri 600%.�

Abantu bari benshi cyane baje kwirebera Barafinda ushaka kuba Perezida

Barafinda ugaragaza imvugo yuzuyemo icyzere kidasanzwe yavugaga ko kuba baratangaje urutonde rw�abemerewe kandidatire zabo ngo we ntacyo bimubwiye kuko ngo ibyatangajwe ari urutonde rw�agateganyo.

Yagize ati��Abo muvuga bose nta n�umwe wari wemezwa kuko ni iby�agateganyo. Kwemeza burundu ni ku itariki 7 twe turacyegeranya ibimenyetso by�intsinzi yacu y�Abanyarwanda tuzabitanga ku itariki 6 noneho amateka yiyandike atyo.�

Yanavuze ko icyatumye atinda kugeza ibyangombwa bye kuri Komisiyo, ari uko yari yabanje kuzenguruka mu turere dutandukanye ashaka abamusinyira akaba yarababonye kandi ngo abantu banamwakiraga neza. Aha avuga ko abo asigaje gusinyishaho ari abo mu mujyi wa Kigali.

Nyuma yo kuva muri Mateus, Barafinda yerekeje muri gare aho yagendaga ashishikariza abantu kumusinyira, nibwo polisi ikorera muri iyi gare yaje kuba imujyanye mu biro ikoreramo kugirango ihoshe umuvundo w�abantu bari bamushungereye maze baza kumurekura abantu bamaze kugenda.

Mu minsi ishize, Sekikubo Barafinda Fred yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko yigeze kujyanwa mu bitaro by�abarwayi bo mu mutwe by�i Ndera, ariko ngo byari akagambane kuburyo n�imiti bamuhaga yanze kuyinywa, akajya ashuka abaganga ko yayinyweye akayijugunya.

Yagize ati:�“Nazize ubwenge ubwenge bwanjye, bari barangambaniye kuko abantu babona umutwe mfite w�akataraboneka bagashaka ko umutwe wanjye waba uwabo. Iyo miti rero barayimpaga nkayijugunya. Nari kuyinywa se? Nari ndwaye se? Ubuse ko ntanywa iyo miti ubona hari icyo nabaye? Niba nshobora kuyobora abarwanashaka banjye barenga miliyoni icyenda…”

Impapuro ziriho urutonde rw�abamaze kumusinyira�Barafinda agikandagira muri gare yo mu mujyi abantu batangiye kumushungera Polisi ihita ihagoboka imujyana ku biro byayo�

Umunyarwanda

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*