byanditswe na Jean-Claude Karinijabo.
AKUMIRO NI KAGAME (Umuvugo)
AKUMIRO mwumva si amavunja
Si n�ubushita ubu bwacitse
Ndetse si ya SIDA yabiciye
KAGAME mwumva aruta ibyo byose
Uyu niwe KUMIRO mwabwiwe.
Burya umufunzo barawuvura
Macinya-myambi ntawe ikica
Imiti kizungu ntiyihanga ;
Muginga inshinge zirayicyaha;
Ariko aka KUMIRO kateye
Kakidoga ubugome bwako
Bakagakomera amashyi nk�Imana
Nk�aho ari agasani gasengwa;
Aho kugashakira ahagakwiye
Nko mu ngarani cyangwa icyavu
Bakagapfukamira bagasenga!
Kristo Mwami za udutabare
Tegeka inyabutatu ya Gihanga
Yo n’amahanga yamuduteje
Bajye mu cyuho dukire icyago.
Nibitagenda uko turagowe
Akaga kugarije uru Rwanda
Imivu irongeye irarutembye
Kagame-Kumiro ararutwitse.
Akumiro ni ��Kagame naho amavunja arahandurwa.
Ese mama Muzehe-Kijana ariya �mabi� arayaburiza iki gusohoka? Ariko agomba nawe kuba ayakunda akaba arinayo mpamvu �ayahoza mu kanwa�.
Genda Rwanda warakubititse!
Ngutwo uduhanga tw�imbaga Kagame yagaritse aririrwa adutaze izuba,
�. Ngayo amaganya no gukubita agatoki ku kandi ngo ni ishyano kuba hari ababashije kumuhunga atabamariyemo umujinya we wose,
…. ngibyo ibyivugo kuri Radio ngo abaduhunze twabasanze iyo bagiye turabarasa,
�. Yewe Akumiro koko ni ��Kagame naho amavunja arahandurwa.
Nyakubahwa Chief editor, nimutareba neza muzagwa mu mutego nk’uwo ba Mukezaamfura baguyemo igihe bayoboraga Imvaho za 93
Ese koko, Icyivugo nk’iki kidasobanutse, kitagaragaza neza icyo kigamije n’impavu yacyo, ahubwo cyuzuyemo gutukana, ukakireka kigahita, aho ntibyazakubazwa? Ese Agatoki ku kandi uyu musizi avuze, ni ako gufunga ba muhire banyereje umutungo, cg abandi basirikare bategura za coups-d’etats zo kongera kudusubiza mu icuraburindi? My friend, nta muntu kamara, nta n’umuntu malaika, kandi buri wese mu gihugu nk’iki kivuye mu mahano nk’aya, utikoreye self-protection nka kagame, waba ibyo wakoze byose ubikubye na zero. waba igihugu ugisubije Victoire. Nsoza,Kagame narwanye amafuti amwe akiboneka mu gihugu nk’ikimenyane mu itangwa ry’akazi, n’andi manyanga akiboneka muri FPR , ubundi Kagame,,, Bravo
Hahahaa Mbega umuhani mwiza!!!!
Va hasi uhange utitaza,
umare abanyamasimwe amashyenga,
ugeze abatekereza ku ngingo,
Ahari aho twazageraho tukumva,
abo bakoma amashyi y “amabyi” bakarambura amaboko,
bakaborogera Rurema,
Twagira iherwe tugatabarwa…
Twaribura kandi tukorama, tugashinyagurirwa iz’akabwana,
Ngaho uduhanga tukagwira,
Maze ingoma ya kagome ikaramba….
Akumiro ni… Kagame naho amavunja arahandurwa
Mana, babarira u Rwanda n’ abanyarwanda!
komera uhange sha ibyo uvugantabyo uzi
Ahooooo…
Akumiro ni Kagame…
Ugomba kuba nawe akunda amazirantoki akaba ari nayo mpamvu “ayahoza mu kanwa”
Ahoooo
Akumiro ni Kagame