Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Ministri w’Intebe wa Espagne yahaye akato Perezida Kagame

Bwana Zapatero, Ministri w’Intebe wa Espagne yanze kubonana na Perezida Kagame. We na Kagame bagombaga kuyoboranira hamwe inama ya ONU ku nshingano z’amajyambere Umuryango w’Abibumbye wihaye ziswe iza kino kinyagihumbi.

Bwana Zapatero iyo nama ntiyayigiyemo ahubwo yahisemo kwoherereza Ministri we w’Ububanyi n’Amahanga kumuhagararira.

Ibyo yabitewe n’uko abanyapolitiki ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu bakemanze cyane ukuza kwa Perezida Kagame muri Espagne. Bose babona akwiye guhabwa akato, ndetse akaba yashyikirizwa ubucamanza.

Muri 2008, ubucamanza bwo muri Espagne bwasohoye impapuro mpuzamahanga zisaba guhagarika abasirikare bo hejuru 40 bo mu ngabo z’u Rwanda bakekwaho kuba barakoze ibyaha byibasira inyoko muntu bayobowe na Perezida Kagame. iyo dosiye iracyahari kandi imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu irizera ko akari cyera bazafatwa bagashyikirizwa ubucamanza.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment