Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Ishyaka Green Party ngo ntiryahinduye umurongo

Frank Habineza - Chair of Democratic Green Party of RwandaFrank Habineza
Umuyobozi w’ishyaka Green Party

Kigali – Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda (Agence Rwandaise d’Information – Rwanda News Agency) byasohoye inyandiko ivuga ko Ishyaka riharanira Demokrasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) ryahinduye umurongo waryo, riha akato andi mashyaka atavuga rumwe n’iriri ku butegetsi maze ryisobeka mu kibaba cya FPR kugira ngo rishobore kwemererwa kwandikwa.

Iyo nyandiko yatangaje benshi, batangira kwibaza umukino abayobozi n’abayoboke ba Green Party bariho bakina.

Mu ibaruwa umukuru w�ishyaka Bwana Frank Habineza yoherereje ibiro ntaramakuru by�u Rwanda, yavuze ko yababajwe n�iyo nyandiko.

Yatangaje ko ishyaka riharanira Demokrasi no kurengera ibidukikije rigikomeye ku murongo wo kutavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda.

Yongeyeho kandi ko atari igitangaza kuba ryashima bimwe mu bikorwa neza n�ishyaka FPR riri ku butegetsi.

Frank Habineza aributsa ko ishyaka rye ryayobotse demokarasi ikozwe mu mahoro, akamagana amakuru ayo ariyo yose yamuhuza n�imitwe yitwaje intwaro.

Umukuru w’ishyaka Green Party yashimangiye rero ko ishyaka rye ritataye umurongo ryatangiranye kandi ko kwirinda guhangana ku ngufu ari ibisanzwe mu mahame mpuzamahanga y�amashyirahamwe arengera ibidukikije.

Izindi nyandiko:
- Rwanda: Is Green Party becoming an RPF satellite party?

- Democratic Green Party of Rwanda committed to Non-violence

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment