U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga iki ku mutwe wa M23 wo muri Congo?

Madame Hillary Clinton ati:” Umutwe wa M23 ugomba guseswa ku mbaraga kandi abayobozi bawo bagashyikirizwa ubutabera”!
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 07/08/2012 ubwo yabonanaga n�abanyamakuru i Pretoria mugihugu cy�Afurika y�Epfo , umunyamabanga mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z�Amerika Madame Hillary Clinton yongenye gusaba ibihugu byo muri Afurika yo hagati gufatanya bikarwanya umutwe wa M23.

Umutwe wa M23 ukaba urimo urwanya ingabo za Congo mu gace ka Kivu y�amajyaruguru aho abaturage bakomeje guhangayikishwa n�ibikorwa by�uwo mutwe nk�uko Madame Hillary Clinton yabiganiriye na mugenzi we wo mu gihugu cy�Afurika y�Epfo Maite Nkoana- Mashabana; Madame Hillary yagize ati :� Dushyigikiye igihugu cya Congo kandi ndahamagarira ibihugu byose by�Afurika yo hagati n�u Rwanda rurimo ,guhaguruka bikaburizamo inkunga yatewe umutwe wa M23, uwo mutwe ugaseswa hakoreshejwe imbaraga za gisilikare, abayobozi bawo bagashyikirizwa ubutabera �.

Igihugu cya Congo gikomeje gushinja igihugu cy�u Rwanda gutera inkunga ya gisilikare uwo mutwe nkuko ikegeranyo cy�impuguke za Loni cyabyerekanye, ariko kugeza ubu igihugu cy�u Rwanda ntikemera ibikubiye muri icyo cyegeranyo ! Ibihugu by�Afurika yo hagati biteraniye mu nama iri mu muhezo ukomeye cyane mu gihugu cya Uganda kugirango bishyireho umutwe wa gisilikare wo kurwanya uwo mutwe wa M23.

Igihugu cy�igihangange ku isi cya Leta zunze ubumwe z�Amerika (USA) gishyigikiye ko umutwe wa M23 ugomba guseswa hakoreshejwe ingufu za gisilikare kandi abayoboye uwo mutwe bagashyikirizwa ubutabera , mu gihe igihugu cy�igituranyi cy�u Rwanda kandi gishinjwa kuba inyuma y�uwo mutwe gisaba imishyikirano hagati y�abayobozi b�uwo mutwe na leta ya Congo.

Source: Veritasinfo.

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*