U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ishyaka PS Imberakuri riratabaza

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
N� 14/P.S.IMB/012.

Rishingiye ku ihohoterwa ry�imfungwa no kubabuza uburenganzira bwabo bigaragarira cyane cyane mu bucucike budasanzwe mu magereza, kwimana ku bushake ibifungurwa, kutavurwa, kubura isuku, kurangiza ibihano nyamara ntibafungurwe n�ibindi, ibyo kandi bigakorwa ku bwende mu magereza yuzuye hirya no hino mu Rwanda ;

Rigarutse by�umwihariko ku buryo ubutegetsi nyubahiriza tegeko bwivanga mu butegetsi bw�ubucamanza, ishyaka ry�IMBERAKURI riharamira imibereho myiza riramenyesha abanyarwanda, inshuti z�u Rwanda n�IMBERAKURI by�umwihariko ko muri urwo rwego, Bwana Donatien MUKESHIMANA, Umujyanama w�ishyaka mu by�umutekano na � Protocole � yangiwe gufungurwa nyuma y�aho kuwa 21 Nyakanga 2012 yari arangije igifungo cy �amaherere cy�imyaka ibiri yakatiwe n�urukiko rukuru rwa Nyamirambo.

Amakuru dukesha inzego za gereza ya Kigali (1930) atumenyeshako uwitwa CHUKURU, ubusanzwe ushinzwe guhuza imfungwa zigeze igihe cyo gufungurwa hamwe n�ubuyobozi bwa gereza, ngo yaba yaramenyesheje ubwo buyobozi ko dosiye ya Bwana Donatien MUKESHIMANA yaba ituzuye. Umuntu rero yakwibaza buryo ki umuntu ashobora gufungwa imyaka ibiri dosiye ye ituzuye, maze bikamenyekana ari uko igihe cyo gufungurwa kigeze. Ibyo bikaba biri muri ya mikorere idahwitse y�ubutegetsi bwa Kigali igamije guhoza abanyarwanda mu iterabwoba. Nta na rimwe tutigeze twamagana iyi mikorere.

Ishyaka ry�IMBERAKURI riharanira imibereho myiza riributsa ko Bwana Donatien MUKESHIMANA yafashwe agafungwa kuwa 21 Nyakanga 2010. Nk�uko twabimenyesheje, nyuma y�ifungwa kuwa 24 Kamena 2010 rya Me Bernard NTAGANDA, umuyobozi w�ishyaka, polisi ya Nyamirambo yahise ifunga n�ibiro by�ishyaka. Mu mibonano yabaye hagati y�abayobozi b�ishyaka n�aba Ministeri y�Ubutegetsi bw�igihugu, abo bayobozi batwemereye kongera gufungura ibiro byacu. Ntibyateye kabiri, kuwa 21 Nyakanga 2010 ku gica munsi, nibwo polisi yagarutse itoragura abayobozi n�abarwanashyaka barimo batunganya neza ibiro. Bamwe muribo barekuwe mu ma saha n�iminsi yakurikiyeho, ariko Donatien MUKESHIMANA na Sylv�re MWIZERWA, umunyamabanga uhoraho bakorewe ikinamico ry�ubucamanza bafungwa imyaka ibiri n�itatu.

Kuba rero umfungwa zirangiza ibihano ntizirekurwe bimaze kuba karande mu magereza yose. Nko muri gereza ya Kigali yonyine, imfungwa zitagira ingano ziri muri uru rwego. Tutarondoye, twavuga nka : Eric NKERAGUTABARA, Donatien MUKESHIMANA, Vincent HABIMANA, Joseph NZAYISENGA, Jean � Claude NZABAHIMANA, Martin BIRINDA, Musa MURENZI, Fran�ois RURINDA, Joseph HAKIZIMANA, TWAHIRWA, SHIRUBUTE.

Ni muri urwo rwego ishyaka ry�IMBERAKURI riharanira imibereho myiza ryongeye gutabariza abo bose barenganira mu magereza.

Bikorewe i Kigali kuwa 23/07/2012

Alexis BAKUNZIBAKE

Umuyobozi wungirije.

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Muhizi from Rwanda says:

    Turabyumva aho akarengane kageze izo ngorwa, ariko nabasanaga ko mwajya mutugezaho na maliste yabapfiramo buri cyumweru inshuro 1 ! Hanze aha biravugwa ko abantu bari mu kugwamo ku bwinshi! Immana ijye ibijyanira! Mudufashije abalimo bajya batugezaho liste zabo ! PSImberakuri tera imbere turagushyigikiye turi benshi!

Speak Your Mind

*