U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Kirehe: Umubyeyi yabyaye umwana ufite imitwe ibiri

Umubyeyi w�imyaka 41, yabyaye umwana ufite imitwe ibiri ifatanye mu bitaro bikuru bya Kirehe, kuri uyu wa 23 Gashyantare 2016.

Uyu mubyeyi yari yaje muri ibi bitaro aturutse ku kigo Nderabuzima cya Nyamugari.

Umuforomo witwa Anasthase Iyamuremye wabyaje uyu mubyeyi yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko uyu mwana w�umukobwa yavutse afite imitwe ibiri n�amajosi abiri, bityo ko batakwemeza ko ari abana b�impanga kuko igihimba ari kimwe.

Yagize ati �Ni umwana umwe ariko afite imitwe ibiri n�amajosi abiri ni ukuvuga ngo arahurira ku gice cyo hepfo. Yavutse iri joro nyina abazwe.�

Uyu muforomo yavuze ko bateganya guhita bohereza uyu mwana mu bitaro bindi bifite ubushobozi bwisumbuyeho ngo barebe icyahita gikorwa, ati �Twateganyaga guhita tumwohereza mu bindi bitaro kuko igihimba cye kuko gifatanye ntabwo twe twabasha kumenya niba ari bantu bafite umutima umwe cyangwa se bafite imitima ibiri, cyangwa se bafite ibihaha by�abana babiri.�

Tumubajije uko umubyeyi yabyakiriye, uyu muforomo yagize ati �Twabimusobanuriye, tumwereka n�abo bana arabyakira ariko yavuze ko ibyo ari ubwa mbere bimubayeho.�

Umuforomo avuga ko ubusanzwe habaho ko abana babiri bashobora kuvuka bafatanye imitwe, ariko bakagira ibihimba by�abantu babiri, bitandukanye n�uko uyu mwana yavutse.

Yagize ati �Ubundi twe twabyize mu masomo ko hari ubwo abana bavuka ari babiri bafatanye, ariko bagafatana ari babiri nyine bafite amaguru ane, n�amaboko ane wumva nyine ko ari abana babiri ariko ibi byo ni ubwa mbere mbibonye kuko twavuga ko ari abana babiri ariko nabo ntabwo buzuye.�

Uyu mubyeyi asanzwe afite imbyaro enye, uyu ni uwa gatanu.

Gusa uyu muforomo yabwiye Iki Kinyamakuru ko uyu mwana nta mahirwe afite yo gukomeza kubaho.

source: Izuba rirashe

Umunyarwanda

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*