Inteko ishinga amategeko y’uRwanda umutwe w’abadepite irangije gutora umushinga w’Itegeko ryo guhindura itegekonshinga ngo Prezida Kagame akomeze gutegeka u Rwanda .
Ingingo ya 172 mu itegekonshinga rivuguruye iravuga ko nyuma ya 2017 Perezida Kagame arangije manda ze yemererwa n�itegeko nshinga, uziyamamaza wese na we arimo igihe azaba yabyemeye azatorerwa gutegeka u Rwanda mu gihe cy�imyaka 7. Yarangiza akabona kwiyamamariza kuri manda y�imyaka itanu ishobora kungerwa rimwe. Byumvikana ko igihe Perezida Kagame yabishakira akiyamamaza agatorwa yageza mu mwaka wa 2034 akiri Perezida.
Nta bibazo cyangwa se ibisobanuro byinshi abadepite bazamuye. No mu�kiganiro n�abanyamakuru nta n�umwe wagiye kure y�iyi ngingo. Ahubwo abasesengura bibaza impamvu abadepite bahisemo gushyiraho inzibacyuho y�iyi myaka 7. Hari n’ababona ibi ari uburyo abadepite bavumbuye bwo guha umuryango wa FPR ubutegetsi kugeza muri 2034, kandi binyuze muri demokrasi.
Wakumva amajwi y’iki kiganiro cyose hano>>>
Source: VOA
Bataye igihe kandi na kagame ubatera ubwoba ngo bakore ibyo ashaka alibeshya cyane ndetse akoze ikosa atazabona umwanya wo kuryicuza. Iminsi ye irabalirwa ku mitwe y’intoki.