Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Rwanda: Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

Take advantage of Twitter explosion

Kuri uyu wa kabiri, 30 Werurwe 2010, Inteko Rusange ya Sena yasuzumye kandi yemeza ishingiro ry�umushinga w�ivugururwa ry�Itegeko Nshinga rya Repubulika y�u Rwanda.

Nk�uko byasobanuwe na Minisitiri ushinzwe imirimo y�Inama y�Abaminisitiri, Bwana Protais MUSONI, wari uhagarariye Guverinoma, iri tegeko rije rikurikira andi mavugururwa atatu.

Mu byo uyu mushinga ugamije harimo :

1. Kunoza imyandikire y�Itegeko Nshinga no guhuza indimi ryanditsemo kugira ngo tugire Itegeko Nshinga rishobora kumvikana neza mu ndimi dukoresha ;
2. Guharanira kugira Itegeko Nshinga ritazahora rivugururwa kubera ibintu byinshi cyane bitari ngombwa birikubiyemo (details), ku buryo ibyo bintu byashyirwa mu yandi mategeko ;
3. Guhuriza hamwe amavugururwa yose y�Itegeko Nshinga uko yagiye akurikirana.

Uwo mushinga w�ivugurura ry�Itegeko Nshinga ukaba wemerejwe ishingiro kandi ugiye gusuzumwa na Sena waramaze gutorwa n�Umutwe w�Abadepite.

Inteko Rusange kandi yemeje ishingiro ry�umushinga w�itegeko ryerekeye abinjira n�abasohoka mu Rwanda.

Nk�uko byagaragajwe na Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Madamu Solina NYIRAHABIMANA, iri tegeko rigamije korohereza abashoramari, ba mukerarugendo ndetse n�abandi bantu bagana igihugu cy�u Rwanda kwinjira mu Rwanda mu buryo buboroheye, hakitabwa ku gitekerezo cy�uko abo bantu basabira ibyangombwa bibinjiza mu gihugu ahantu hamwe hashinzwe abinjira n�abasohoka, ari bwo buryo bwiswe mu ndimi z�amahanga � One Stop Centre �.

Muri ibyo bijyanye no korohereza abinjira mu Rwanda, iri tegeko rizita na none ku buryo bwo gusaba ibyangombwa hakoreshejwe ikoranabuhanga � On-line Application �.

Ikindi iri tegeko rigamije ni ukunoza uburyo igihugu cyacu cyajya gifatanya n�ibindi bihugu mu rwego rwo gukumira ibyaha by�iterabwoba byugarije isi yose muri iki gihe. By�umwihariko, ni ngombwa ko amategeko n�imikorere byerekeranye n�abinjira n�abasohoka byahuzwa n�ibyo mu bihugu by�aka karere cyane cyane aka Karere k�Afurika y�Uburasirazuba ndetse na COMESA.

Uyu mushinga w�Itegeko nawo ukaba wemerejwe ishingiro ugiye no gusuzumwa na Sena waramaze kwemezwa n�Umutwe w�Abadepite.

Nyuma y�iyo mishinga y�amategeko yombi, Inteko Rusange ya Sena yasuzumye dosiye z�abayobozi basabirwa kwemezwa na Sena maze ibemeza kuri iyo myanya. Abo ni Abakomiseri mu Nama y�Ubuyobozi ya Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta, ari bo Bwana Fran�ois HABIYAKARE na Madamu Rebecca RUHIMINGUNGE RUZIBUKA.

[Igihe]

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment