Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Urukiko rw’i Buruseli rwahamije RTBF icyaha cyo guharabika Pasitoro Yozefu Nsanzurwimo


Pasitoro Yosefu Nsanzurwimo yatsinze televiziyo y’Ababiligi (RTBF) mu rubanza yayirezemo ko yamusebeje imurega kugira uruhare mu itsembabwoko.

Urwo rubanza rwaciwe ku wa gatatu n’urukiko rukuru rw’i Buruseli, rwahamije RTBF kuba yaraharabitse koko Pasitoro Nsanzurwimo mu kiganiro “Question � la une” gihita kabiri mu kwezi.

Ikiganiro cyo muri Nzeri 2008 cyari cyashyize mu majwi abanyarwanda bane, kibashinja kugira uruhare mu itsembabwoko mu Rwanda.

Mu manza zose zagejejwe mu rukiko n’abo banyarwanda, urwa Nsanzurwimo ni rwo rwonyine rwaciwe kugeza ubu. RTBF ntiramenyesha niba izajuririra icyo cyemezo.

Pasitoro Yozefu Nsanzurwimo yahoze ayoboye Inama y’amatorero y’abapentekosti mu Rwanda mbere na nyuma gato y’itsembabwoko ryo muri 1994.

Aho agereye mu Bubiligi ahunze yahashinze itorero yise Eglise de Philadelphie, rifite abayoboke benshi mu gice cy’u Bubiligi cyivuga igifaransa (Wallonie), ku buryo i Buruseli honyine hateranira buri cyumweru abarenze 500 biganjemo abarundi n’abanyarwanda.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment