U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Inyigisho ya Kizito Mihigo

Byaragaragaye ko uko abantu bumva ibintu byigaragariza mu migenzereze yabo. Uwashaka kumenya ibyo abantu batekereza, bumva ibintu, yareba imigenzereze yabo. Ntabwo yakumva ibyo bavuga yareba ibyo bakora. Hashize imyaka ibiri umuhanzi umenyerewe witwa Kizito Mihigo avuze amagambo amateka azamwibukiraho: �Ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na ndi umuntu�.

Mu Rwanda dufite abahanga benshi mu mitekerereze (philosophes), nka ba Kagame Alexis uzwi ku rwego mpuzamahanga. Dufite abanyamadini benshi b�ababahanga bagerageza gufasha abanyarwanda kugira imitekerereze inoze yabafasha gutunga no gutunganirwa mu cyubahiro nta pfunwe. Barabyigisha muri za kiliziya n�insengero zabo no mu bitabo bandika. Bose muri rusange baba bafite inkomanga ku mutima y�amahano (Jenoside yo 1994 n�ubwicanyi bwayibanjirije bukaba bugikomeza), yagwiriye u Rwanda, bashakisha uburyo bavura umuryango nyarwanda. Simvuze abanyapolitiki kuko abenshi bavuga indimi ebyeri barinze imbehe zabo.

Kugera ubu abenshi muri aba bavuga usanga bacishiriza cyangwa bavuga ibintu igicagate kubera impamvu zinyuranye tuzareba ikindi gihe. Ntawe ndumva atubwira uburyo twakwirinda amahano yatugwiriye ahubwo abenshi basa n�abategura andi yaba arushijeho kuba mabi kuko inkovu icitse tuzi ibyayo. Ibyo bavuga n�ibyavugwaga mbere y�ayo mahano ntaho bitandukaniye.

Kuko mfashe urugero ku banyamadini mbere y�amahano, kiliziya n�insengero byaruzuraga ndetse bakatubwira ko hejuru ya 80% by�abanyarwanda bari abakristu. Ibi byatumye abantu benshi na n�ubu bibaza akamaro ko gusengera muri ayo madini. Amadini ataturinda amahano ni ya kavuro ki? Imyigishirize y�ubu ntaho itaniye n�iya mbere, ntacyo bahinduye. Ayo madini amaze iki?

Ngarutse kuri Kizito rero inyigisho yayitangiye mu ndirimbo: Igisobanuro cy�urupfu. Ku buryo abanyamadini bose bayigishije, n�abanyapolitiki bakayisesengura, mu mashuri ikigishwamo. U Rwanda rwatera imbere, nta nabi nta mahano nk�ayatugwiriye agikomeza no kutugwira yazongera.Abanyarwanda bagatozwa ubumuntu kuko nibwo babuze ntibabuze ubunyarwanda.

Kudatinda kuri iyi ngingo ni ukubakira ku musenyi. Ntacyo bimaze kubwira abantu iby�Imana nta bumuntu bifitemo. Ni za mva zirabye ingwa Yezu avuga mu Ivanjili. Bimaze iki kugira misa nyinshi n�ibiterane bikubita bikuzura, niba ababizamo n�ababiyoboye baramunzwe n�ivanguramoko. Umupadiri cya umupasiteri ushyira imbere ubwoko bwe yigisha iki abantu?

Arigisha cyangwa araroga? Ijambo ry�Imana barihuza bate n�ivanguramoko ryasaritse benshi muri bo, bahindura kiliziya zabo n�amateraniro yabo ihuriro ry�ubwoko bwabo.

�Ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na ndi umuntu�. Birumvikana ko Kizito agorora politiki ya �Ndi umunyarwanda� yari igitangira n�ubu bamwe bakiririmba ariko yifitemo ubumara bwatwika niba abantu batabigaruriye hafi. Birahagije kumva amadiskuru y�abayobozi mu rwego rwo kuyitangiza cyangwa kumva rumwe mu rubyiruko bivugwako ari rwo rwafashe iya mbere mu kuyitekereza.

Ntabwo dushobora kubakira agaciro kacu n�icyubahiro ku nkomoko ngo twibwire ko twubaka igihugu. Ntibihagije kuba umunyarwanda. Igihe twamenya kubaha buri wese nk�umuntu ibindi byaziraho. Ibi birinda ivangura iryo ariryo ryose.

Umuntu ufite ubwenge (raison), n�ubwigenge (libert�) bwo guhitamo icyo ashaka no kwirengera inkurikizi z�ibyo avuga cyangwa avuga.Ufite uburenganzira (droits), butabangamira ubw�abandi , busesuye kuko ari umuntu.

Igihugu nticyatera imbere niba abantu badahawe amahirwe angana. Niba hari abahabwa imyanya kubera ubwoko bwabo, kubera ababyeyi babo atari ukubera ko bagaragaje ko bafite ubushobozi. Ibi bisa no kuvukana imbuto byo hambere. Ubushobozi umuntu yifitemo muri we atari ubushingiye ku mateka no ku bandi n�iyo baba ari ababyeyi be.

Mbabazwa n�uko kuva Kizito atanze iyo nyigisho ikomeye ntacyo turakosora.Kizito tuzi yanze ko ubwoko busumba ubumuntu, ababumubonagamo batangira kumuhekenyera amenyo. Abanyamadini iyo bababajije icyo batekereza kuri �Ndi umunyarwanda� bavuga ko iyo politiki ari nziza. Ntumbaze niba barayisesenguye cyangwa bazi ibiyirimo. Ubundi bakavuga ko bakiyitekerezaho, bazatubwira. Hagati aho uburozi buri kwinjira mu mitwe y�abanyarwanda. Nyamara basubiye mu magambo ya Kizito byose birimo.

�Ndi umunyarwanda ijya ibanzirizwa na Ndi umuntu� Kizito Mihigo

Emmanuel Musangwa

Umunyarwanda

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*