U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Imodoka nshya 8 zaguzwe na sosiyete ya Tribert Ayabatwa Rujugiro zafashwe mbere y’uko zigera i Goma zikekwa kuba zaraguriwe imitwe irwanya Kagame

Ngizo imodoka 8 zafatiwe ku Mukamira Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2011 ahagana mu ma saa saba z�amanywa, Polisi y�Igihugu yafashe imodoka 8 zari zivuye muri Akagera Motors zerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Izo modoka zafatiwe mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu zaguzwe n�isosiyete y�umunyemari Tribert Ayabatwa Rujugiro yitwa […]

Maneko za Kagame zahagurukiye gusenya ishyaka PDR IHUMURE

par Kyomugisha. Ikinyamakuru Umuvugizi. Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko maneko za Kagame zamaze kumena akayabo katagira ingano mu gusenya abatavuga rumwe nawe, binyuze mu kubatesha agaciro, kubahimbirwa ibyaha hamwe no guca intege abo banyapolitiki bakoresheje bagenzi babo. Nk�uko tubikesha zimwe muri maneko za Kagame kandi zizewe, zivuga ko bamaze kumena akayabo katagira ingano […]

Paul Rusesabagina ati “ubuzima bwa Kagame buziritswe ku kadodo k�ubuperezida”

par Gasasira, Umuvugizi. Paul Rusesabagina arasanga Leta ya Kagame ihagaze ku kinyoma Aya ni amagambo Bwana Rusesabagina yatangarije ikinyamakuru Umuvugizi ubwo twakoranaga ikiganiro kuri telefoni tumubaza icyo avuga ku birego Leta y�u Rwanda ikomeje kumurega, ko yaba akorana kandi akanatera inkunga FDLR. Mu magambo arambuye twaganiriye na Rusesabagina yadutangarije ko nta gitangaza kumva Leta inaniwe […]

Urukiko rw’i Paris rwanze kurekura by’agateganyo Umunyamabanga nshingwabikorwa wa FDLR Callixte Mbarushimana

Callixte Mbarushimana Paris – Urukiko rw�ubujurire rw�i Paris kuri uyu wa gatatu rwemeje ko Callixte Mbarushimana, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa FDLR, aguma mu buroko. Mu kwanga icyifuzo cye cyo kuba arekuwe, urukiko rwashingiye ku mpamvu zatanzwe n�ubushinjacyaha, aho bwavugaga ko Mbarushimana aramutse arekuwe yajya kwiyamamaza mu binyamakuru, agashyira igitutu ku batangabuhamya, ndetse akaba ashobora no guhungira […]

Gereza ya 1930 imaze gutuganya icyumba Victoire Ingabire azafungirwamo

by Gasasira, Umuvugizi. Victoire Ingabire, Umuyobozi wa FDU-Inkingi Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemezako Gereza ya Kigali yahawe amabwiriza y�ugutunganya icyumba madame Victoire Ingabire Umuhoza azafungirwamo wenyine kuburyo kandi bateganya kuzamufunga nabi kandi agahura n�ibibazo bikomeye aho azaba afungiwe koko azafungwa wenyine aho atabona undi muntu numwe. Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka mu nzego […]

Urubanza rw’Umuyobozi wa FDLR Callixte Mbarushimana rwatangiye i Paris

Callixte Mbarushimana I Paris mu Bufaransa, hatangiye urubanza rwa Callixte Mbarushimana, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR. Philippe Greciano, uburanira Mbarushimana, yasabye ko arekurwa kubera ko ari impunzi ya politiki mu Bufaransa ngo kandi ntiyegeze yica amategeko y’ubufaransa. Mbarushimana yafatiwe mu Bufaransa muri uku kwezi kubera urwandiko rumushakisha rwasohowe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha-ICC. Mu byaha […]

Callixte Mbarushimana, umwe mu bayobozi ba FDLR yafatiwe mu Bufaransa

Callixte Mbarushimana, Umunyamabanga Nshingabikorwa wa FDLR Kuri uyu wa mbere Polisi yo mu gihugu cy�u Bufaransa yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingabikorwa w�umutwe w’inyeshyamba za FDLR, Callixte Mbarushimana, nyuma y�impapuro zimufatisha zatanzwe n�Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw�i La Haye mu Buholandi. Amakuru atugeraho aratumenyesha ko Umushinjacyaha Mukuru w�Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw�i La Haye, Moreno Luis Ocampo, yatangaje […]

Ubushinjacyaha bwasabiye Umuyobozi w’ishyaka PDP-Imanzi, Deo Mushayidi, guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu

Deo Mushayidi (Chair of PDP-Imanzi) in court Kigali – Kuri uyu wa mbere Urukiko Rukuru rwa Repubulika rwatanze igihe kirenga ibyumweru 3 mbere yo gufata icyemezo ku munyapolitiki Deo Mushayidi ushinjwa ibyaha 7, muri byo hakaba harimo gushaka guhungabanya umutekano w�igihugu, gukorana na FDLR ifatwa nk�umutwe w�iterabwoba, gukoresha impapuro mpimbano, guhembera ihakana rya Jenoside n�ingengabitekerezo […]

Igihe kirageze ngo dusezerere ingoyi

par Victoire Ingabire Umuhoza. BANA B�U RWANDA, IGIHE KIRAGEZE NGO DUSEZERERE INGOYI Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z�u Rwanda n�iz�Abanyarwanda, Nyuma y�imyaka 16 mba mu buhungiro, nagarutse mu Rwanda mu mahoro. Ari njye ubwanjye ari n�ishyaka ryacu FDU INKINGI, ayo mahoro ni rwo rumuri rutumurikira mu rugamba rwa politiki rugamije guca akarengane n�ingoyi zose Abanyarwanda bariho. Birazwi […]

Green Party ku kibazo cya FDLR

Dore imyumvire y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ku kibazo cya FDLR nk’uko byatangajwe kuwa 3 Kamena 2010. Ikibazo cya FDLR Ikibazo cya FDLR, ni ikibazo cya politiki. Ntigikwiye gukemuzwa imbaraga za gisirikari, gikeneye ibisubizo bya politiki, kandi Green Party irabifite, ikaba yabibona ikoresheje amahame yayo, ariyo : […]