U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Rwanda: Icyumweru cyo kwifotoza ku bashaka indangamuntu nshya

Mu rwego rwo gutegura amatora ya Perezida wa Repubulika rizaba mukwa munane uyu mwaka, abanyarwanda bose bagejeje igihe cyo gutora bagomba kuba bafite indangamuntu nshya.

Ku wa 12 Werurwe 2010, muri Hoteli Hilltop i Remera, habereye amahugurwa y�umunsi umwe yakoreshejwe n’Umushinga w�Igihugu w�Indangamuntu. Ayo mahugurwa yari agenewe abashinzwe gufotora muri iyi minsi abanyarwanda bagomba guhabwa indangamuntu nshya.

Icyo gikorwa cyo gufotora abagomba guhabwa indangamuntu cyatangiye none kuri 15 Werurwe, kikazarangira kuri 21 Werurwe 2010.

Umuyobozi ushinzwe gukusanya no kwegeranya amakuru mu Mushinga w�Igihugu w�Indangamuntu, Dieudonn� Manago, yatangaje ko hari abantu bagera kuri 1,061,000 bategereje gufotorwa kugira ngo bazashobore guhabwa indangamuntu nshya, bakaba biganjemo urubyiruko rwagejeje muri uyu mwaka wa 2010 ku myaka 16 yo gufata indangamuntu n�abandi bantu bacikanywe mu gihe cyo gufata indangamuntu mu mwaka wa 2008 cyangwa se abo indangamuntu zabo zari zidatunganye.

Gatera Emmanuel wo mu ishami rishinzwe kwegeranya amakuru mu Mushinga w�Igihugu w�Indangamuntu yatangaje ko muri buri Karere hazajyamo abakozi 3 bafite imodoka n�umugenzuzi umwe, ibyo byose bikazakorwa ku ngengo isanzwe y�imari ya Leta, yongeraho kandi ko ako kazi gashaka ubushishozi buhagije.

Mu rwego rwo koroshya ako kazi ngo Imirenge izagenda ishyirwa hamwe ari 3 cyangwa 4 kugira ngo no gufatanya ibikoresho byorohe, ikindi ngo ni uko mbere yo gufotorwa abo bireba bagomba kubanza kwiyandikisha mu biro by�irangamimerere.

Ku bantu bafite ibibazo bisanzwe nko kuba amakuru batanze y�imyirondoro yabo atari yo yaje ku ndangamuntu, iryo fotorwa ntiribareba kuko bo batanga amakuru nyayo ku biro by�irangamimerere bakazahabwa indangamuntu zikosoye.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Nyandwi mugisha cassien says:

    Ndi uwo muri Huye, umurenge wa Maraba, akagali ka Buremera
    Intara y’Amajyepfo, ariko ubu ndi gukorera inyagatare mbese nta kuntu banyoherereza indangamuntu yanjye mu murenge wa Nyagatare, akagari ka Nyagatare aho Kuyohereza muri Huye.
    Nanjye ndi mu bifotoje vuba

  2. Gasana Jonas says:

    Ndi uwo mu murenge wa Remera, akagali ka Rukiri I, umudugudu w’ Izuba, ni mu Karere ka Gasabo, Kigali ville. Ariko ubu ngubu mbarizwa mu murenge wa Mukamira ho mu Karere ka Nyabihu. Nataye Indangamuntu yanjye ariko nasigaranye photocopie yayo, ubwo nyijyanye ku mushinga w’ indangamuntu ntibampa iyindi batanyujije muri Police n’ahandi. Murakoze murakagir’inka n’ Imana mu Rwatubyaye

  3. desire kanyamarere says:

    mumbwiruko nabigenza, nifotoreje inyanza niga secondaire. ariko iwacu nigisenyi .nafashirangamuntu muba mbere ariko ifoto igaragara nabi kuburyo no kuri bank bakunze kuvuga ko atariyanjye,mbigenzente? icyakabiri: nimuyamazina ubu mbarizwa igisenyi namatora yose nihonayakoreye, birashoboka ko nabona ID yigisenyi kuko nko kwambukimipaka banyaka passport cg laissez passer. murakoze

Speak Your Mind

*