U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

ONU irarega u Rwanda na Uganda gufasha umutwe M23 muri Congo

Kagame - M23 - Congo

Amakuru aturuka mu muryango w´┐Żabibumbye ONU i New York kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nzeli 2012, akaba yashyizwe ahagaragara n´┐Żibiro ntaramakuru by´┐Żabongereza Reuters aravuga ko ngo icyegeranyo gishya cy´┐Żimpuguke z´┐Żumuryango w´┐Żabibumbye kivuga ko n´┐Żubwo ibihugu bya Uganda n´┐Żu Rwanda bibihakana ngo bikomeje gutera inkunga umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo kandi ngo ibyo bihugu byafashije ingabo za M23 mu kugaba ibiterobyaguyemo n´┐Żumusirikare w´┐Żingabo z´┐Żumuryango w´┐Żabibumbye (MONUSCO).

Icyegeranyo kikiri ibanga kigizwe n´┐Żimpapuro 44 cyakozwe n´┐Żimpuguke z´┐Żakanama k´┐Żumutekano k´┐Żumuryango w´┐Żabibumbye (U.N. Security Council´┐Żs Group of Experts) izo mpuguke zikurikiranira hafi ibihano umuryango w´┐Żabibumbye no kubuza itangwa n´┐Żigurishwa ry´┐Żintwaro (embargo) muri Congo, zivuga ko M23 yongeye ubunini bw´┐Żakarere igenzura, ishyira mu gisirikare abana bato kandi yica abinjizwaga mu gisirikare bagashaka gutoroka ndetse n´┐Żimfungwa z´┐Żintambara.

Icyo cyegeranyo cyashoboye gusomwa n´┐Żabanyamakuru b´┐Żibiro ntaramakuru by´┐Żabongereza Reuters igira kiti:´┐ŻLeta y´┐Żu Rwanda ikomeje kurenga ku bihano byo gutanga no kugurisha intwaro (embargo) byafashwe n´┐Żumuryango w´┐Żabibumbye kuri Congo, ibyo ngo u Rwanda rubikora rufasha ku rugamba umutwe wa M23 mu buryo butaziguye, Korohereza M23 kwinjiza abasirikare bashya, gushishikariza no korohereza abasirikare ba Congo (FARDC) gutoroka bajya muri M23, no guha uwo mutwe intwaro, amasasu, amakuru y´┐Żiperereza no kugira inama za politiki uwo mutwe.´┐Ż

Uganda n´┐Żu Rwanda bihakana ibyo birego

Icyo cyegeranyo kivuga urukurikirane rw´┐Żimikorere y´┐Żumutwe wa M23 utegekwa n´┐Żabayobozi barimo na Bosco Ntaganda kugeza no kuri Ministre w´┐Żingabo z´┐Żu Rwanda, James Kabarebe uvugwa ko ariwe uyoboye ibikorwa byose.

Ngo muri Nyakanga 2012, umutwe wa M23 waguye ibirindiro byawo muri Rutshuru ufashijwe n´┐Żinkunga ivuye hanze kandi witwaje ihagarikwa ry´┐Żimirwano mu kugirana amasezerano y´┐Żubufatanye n´┐Żimitwe yindi no gukora ibikorwa bya gisirikare mu tundi duce.

Abaturage bagera ku gice cya Miliyoni bavuye mu byabo bitewe n´┐Żimirwano hagati ya M23 n´┐Żingabo za Congo. Nk´┐Żuko bivugwa n´┐Żumwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu muryango w´┐Żabibumbye ngo umutwe wa M23 werekanye ko wiyemeje kandi ngo Leta y´┐Żu Rwanda isa nk´┐Żaho yigaruriye uduce dukize ku mabuye y´┐Żagaciro ikoresheje inyeshyamba za M23. Ngo kandi M23 ibona amafaranga ihabwa n´┐Żabacuruzi bo mu Rwanda nayo ikabaha amabuye y´┐Żagaciro ya tin, tungsten na tantalum acishwa ku mupaka rwihishwa ava mu birombe byo muri Congo agana mu Rwanda.

Mu cyegeranyo cy´┐Żagateganyo cy´┐Żimpuguke z´┐Żumuryango w´┐Żabibumbye cyatangajwe mu mpera za Kamena 2012 cyari kirimo ibirego bisa nk´┐Żibyo birega u Rwanda ariko kidatanga ibisobanuro byinshi nk´┐Żibiri muri iki gishya. Leta y´┐Żu Rwanda yarakajwe n´┐Żicyo cyegeranyo cy´┐Żagateganyo ivuga ko cyari kibogamye kandi kigizwe n´┐Żibinyoma.

Rwanda rufasha imitwe yitwaje intwaro yo muri Congo kuva mu myaka 15 ishize rwitwaje kurwanya inyeshyamba z´┐Żabanyarwanda za FDLR.

Guha umutwe wa M23 intwaro ziremereye

Impuguke za ONU, zareze kandi igihugu cya Uganda guha M23 inkunga ikomeye, mu cyegeranyo hagaragaramo ko abayobozi bo hejuru bo muri Leta ya Uganda nabo bahaye M23 inkunga y´┐Żingabo zo kuyifasha ku rugamba ku butaka bwa Congo, intwaro, amasasu, ubufasha mu bikoresho, gupangira hamwe, kugira M23 inama mu rwego rwa politiki, no gufasha M23 mu rwego rwa diplomasi n´┐Żububanyi n´┐Żamahanga. Ngo imitwe y´┐Żingabo za Uganda n´┐Żu Rwanda yafashije M23 mu bitero byinshi muri Nyakanga 2012 byo gufata imijyi minini yo muri Rutshuru n´┐Żikigo cya Rumangabo. Muri ibyo bitero, haguye umusirikare w´┐Żingabo z´┐Żumuryango w´┐Żabibumbye (MONUSCO) i Kiwanja.

Ngo nk´┐Żuko bivugwa n´┐Żabasirikare benshi ba M23, ingabo z´┐Żu Rwanda RDF zahaye umutwe wa M23 intwaro ziremereye nka 12.7 mm machine guns/mitrailleuses, za mortars/mortiers 60 mm, 91 mm na 120 mm, n´┐Żimbunda zirasa ibimodoka by´┐Żintambara (anti-tank) n´┐Żizirasa indege (anti-aircraft) mu gihe cy´┐Żibyo bitero.

Ingabo z´┐Żikubitiro z´┐Żu Rwana (RDF Special Forces) muri Rutshuru ngo zafashije inyeshyamba za M23 zirasa inshuro 13 zose kuri Kajugujugu y´┐Żingabo za Congo mugihe cy´┐Żifatwa rya Kiwanja.

Umuvugizi w´┐Żingabo za Uganda, Lt Col Felix Kulayigye yamaganye iki cyegeranyo avuga ko nta bimenyetso bihari, ngo abiyita impuguke nta muntu n´┐Żumwe bigeze babaza, ngo bishingikirije iki gifatika mu kuvuga ibyo birego, kuri we ngo ibyo birego n´┐Żumwanda.

Olivier Nduhungirehe, uhagarariye u Rwanda mu muryango w´┐Żabibumbye, nawe ahakana ibyo birego, kuri we ngo impuguke za ONU zifite izindi gahunda zirimo inyungu za politiki zidafite aho zihuriye no gushaka impamvu nyazo z´┐Żibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo.

Perezida Paul Kagame nawe yahakanye ibyo birego yivuye inyuma mu gihe yari mu nama i New York mu mpera za Nzeli 2012, iyo nama na Perezida Kabila wa Congo nawe yari ayirimo.

Impuguke za ONU zivuga ko ibimenyetso zabonye bishinja u Rwanda bihura n´┐Żamakuru menshi y´┐Żiperereza. Abakora mu nzego z´┐Żiperereza bo mu bihugu bigize umuryango w´┐Żibihugu by´┐Żamajyepfo y´┐ŻAfrika (SADC), bo mu bihugu by´┐Żi Burayi, bo muri Uganda, no mu Burundi nabo bameza ibimenyetso impuguke za ONU zabonye ku bijyanye no kutubahiriza kutagurusha cyangwa gutanga intwaro (embargo) muri Congo bikorwa n´┐Żu Rwanda.

Ikindi kandi ngo Leta y´┐Żu Rwanda yashakiye M23 abasirikare bashya mu Rwanda bagera hafi ku 1250. Icyo gikorwa ngo kikaba cyarakajije umurego mu mezi 4 ashize, abashakwaga cyane ni abavuye mu gisiriare cy´┐Żu Rwanda (demobs), abasivili ndetse ´┐Żimpunzi z´┐Żabanyekongo.

Gukoresha no gushyira abana bato mu gisirikare bikorwa n´┐Żimitwe y´┐Żabarwanyi byariyongereye cyane cyane ku ruhande rwa M23. Ngo abana barenga 250 bashyizwe mu gisirikare. Bamwe mu basirikare bo hejuru ba M23 bategetse ko bamwe mu bari bashyizwe mu gisirikare bashya n´┐Żimfungwa z´┐Żintambara bicwa nta rubanza.

M23 ngo yakunze kubanza imbere ku rugamba abasore bakiri bato akenshi babaga barahawe imyitozo ya gisirikari y´┐Żicyumweru kimwe gusa. Abandi bakoreshwa mu kwikorera ibikoresho, kuneka, no kurinda abakuru ba M23. Abakobwa bo ngo bakoreshwa mu guteka cyangwa nk´┐Żabagore b´┐Żabakuru b´┐Żingabo za M23.

Source: The Rwandan.

 

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*