Victoire Ingabire arahumuriza ingabo z’u Rwanda
U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Victoire Ingabire arahumuriza ingabo z’u Rwanda

Victoire Ingabire, Président de FDU-InkingiVictoire Ingabire, Président de FDU-Inkingi

Dore uko FDU Inkingi ibona ikibazo cy’ingabo z’igihugu.

« Simperekejwe n’ingabo nje mbasanga ».
Iri ni ihame rikomeye kandi nkomeyeho.
Gutaha nta ngabo bivuga ko ingabo nsanze n’inzego zindi zishinzwe umutekano ari zo zizarinda umutekano wanjye nkuko zigomba kurinda uw’abanyarwanda bose.
Ingabo zihari zishoboye akazi kazo.
Igihe cyose zizaba ziyemeje kutaba ingaruzwamiheto z’umuntu, zikiyemeza kurangiza inshingano zazo ari zo guharanira ubusugire bw’igihugu, kurinda umutekano w’abanyarwanda bose, kubaha no gushyigikira inzego z’ubutegetsi zishyizweho na demokrasi isesuye, izo ngabo ndazemera.
Izo ni ingabo z’igihugu.
Izo ngabo zirasaba imicungire myiza y’umwuga wazo no kuzamurwa mu ntera mu buryo buzwi n’amategeko, nta munkundire cyangwa munyangire.
Nagira ngo rero mpumurize ingabo z’igihugu niba hari abatari bazi imyumvire yacu ku kibazo cy’ingabo, ko ali iyo.

Victoire Ingabire,
Umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi

– Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
– Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*