U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Urukiko rw’Ikirenga ruti: Ingabire aratsinzwe, ingingo zose z’itegeko ry’ingengabitekerezo ya jenoside zubahiriza Itegeko-nshinga

Urukiko rw’ikirenga kuri uyu wa kane rwafashe umwanzuro wo kudaha agaciro ikirego cyari cyatanzwe na Ingabire Victoire Umuhoza, Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa mu Rwanda cyo kuvanaho zimwe mu ngingo z’itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside n’ingingo z’itegeko rihana ibyaha bya jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara kuko nta mpamvu.  Ingabire Victoire Umuhoza yari yatanze icyo kirego cyo kuvanaho izo ngingo ngo kuko asanga zinyuranyije n’itegeko nshinga rya Republika y’u Rwanda.

Mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga, abantu b’ingeri zose harimo abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye bari bitabiriye kumva isomwa ry’urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa mu Rwanda.
Urubanza ruyobowe na KAYITESI Zainabu Sylvie rwafashe umwanzuro wo kutakira ikirego cya Ingabire Victoire UMUHOZA kijyanye n’ingingo ya 4 kugeza ku ya 9 y’itegeko ryo mu mwaka 2008 rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside kuko ntaho ritandukanye n’itegeko nshinga rya republika y’u Rwanda ku bijyanye n’ubwisanzure mu bitekerezo. Urukiko rwasobanuye ko izo ngingo zitakiri mu mategeko ahana y’u Rwanda  ko nta mpamvu zatuma icyo kirego gisuzumwa
Ku kirego cya Ingabire Victoire Umuhoza kijyanye n’ingingo ya 2 kugeza ku ngingo ya 3 y’itegeko ryo mu mwaka 2008 rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya genocide, aho avuga ko zidasobanura neza ingengabitekerezo ya jenoside, kubw’ibyo nazo zikaba zaba inzitizi z’ubwisanzure mu bitekerezo, Urukiko rw’Ikirenga rwasanze zikiri mu mategeko y’u Rwanda, ariko nazo Urukiko rugaragaza ko zitanyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Repubulika ry’u Rwanda. Urukiko rwasobanuye ko rwakiriye icyo kirego ariko ko nta shingiro gifite kuko izo ngingo zisobanuye neza ingengabitekerezo kandi ko  zanditse mu magambo adateye urujijo mu ndimi eshatu. Rwongeyeho ko kandi nta wemerewe gutanga igitekerezo cyabangamira abandi yitwaje ubwisanzure bwe.
Urukiko rwagaragaje ko izo ngingo zihana ingengabitekerezo ya genoside, zitabuza uwo ari we wese kugira icyo avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo ziba zigamije gushyiraho imbibi mu rwego rwo gukumira ibitekerezo byakurura amacakubiri mu banyarwanda
Urukiko rwavuze ko Ingabire Victoire Umuhoza azatanga amagarama y’urubanza angana n’amafaranga y’u Rwanda 10 600.
Ingabire Victoire Umuhoza asanganywe urundi rubanza aho aregwa  ingengabitekerezo ya genocide, icyaha cy’iterabwoba ndetse n’ivangura, isomwa ry’urwo rubanza ryasubitswe kubera ko urukiko rw’ikirenga rwagombaga kubanza gufata umwanzuro ku kirego Ingabire yari yatanze.

Source: Orinfor.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*