U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano u Rwanda kubera uruhare rufite mu ntambara ya Kongo

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’Ibiro bya Amerika birebana n’ibya Afurika (US Department of States – African Affairs) Madame Hilary Fuller Renner taliki 20 Nyakanga 2012, yemeje ko Amerika izahagarika imfashanyo igenera u Rwanda mu birebana n’ibya gisirikari ihwanye n’amadorali y’amanyamerika ibihumbi magana abiri (200 000 $) kubera uruhare u Rwanda rufite mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa […]

U Rwanda rwanze kwakira abanyarwanda bafashwe barwanira M23.

Abashinzwe umutekano mu Rwanda, basubije inyuma kuri iki cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2012, abarwanyi 22 bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda barwaniriye M23 barwanya ingabo za Congo FARDC maze bagafatirwa ku rugamba. Abashinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda bemeye kwakira gusa abarwanyi 7 bahoze muri FDLR nk’uko bivugwa na Radio Okapi. Abo barwanyi ba M23 bari bishyize […]