U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Igihe kirageze ngo dusezerere ingoyi

par Victoire Ingabire Umuhoza. BANA B’U RWANDA, IGIHE KIRAGEZE NGO DUSEZERERE INGOYI Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda n’iz’Abanyarwanda, Nyuma y’imyaka 16 mba mu buhungiro, nagarutse mu Rwanda mu mahoro. Ari njye ubwanjye ari n’ishyaka ryacu FDU INKINGI, ayo mahoro ni rwo rumuri rutumurikira mu rugamba rwa politiki rugamije guca akarengane n’ingoyi zose Abanyarwanda bariho. Birazwi […]

FPR Inkotanyi yemeje ko Paul Kagame ariwe kandida wayo mu matora ya Perezida wa Republika

Nk’uko bose bari babitegereje, abanyamuryango b’ishyaka FPR Inkotanyi baturutse mu mpande zose z’igihugu bateraniye kuri stade Amahoro, bongera gutorera Paul Kagame kuzahagararira ishyaka FPR Inkotanyi kuhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika. Inama idasanzwe ya FPR yo mu rwego rw’igihugu yateraniye i Kigali kuri uyu wa gatandatu yamwemeje ijana ku ijana nyuma y’aho abahatanaga nawe kuri […]

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 14 Mata 2010

ITANGAZO RY IBYEMEZO BY INAMA Y ABAMINISITIRI YATERANIYE MURI VILLAGE URUGWIRO KU WA 14 04 2010 15-04-2010 Ku wa gatatu tariki ya 14 Mata 2010, Inama y‘Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Inama y’Abaminisitiri yatangiye yifuriza ikaze Minisitiri mushya muri Guverinoma: General James KABAREBE Minisitiri w’Ingabo. 1. Inama […]

Ijambo rya Paul Kagame ryababaje abanyarwanda benshi

Paul Kagame, mad? angry? upset? Ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavugiye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku tariki ya 13 Mata, igihe yarahizaga abayobozi bashya b’Ingabo, ryababaje abanyarwanda benshi, uretse nyine abari ku isonga ry’ubutegetsi kuko bo bamukomeye amashyi. Hano rero twashyize hamwe inyandiko zerekana uko abanyarwanda bahurira ku mbuga zo kuri Internet bafashe […]

Gen Marcel Gatsinzi yahawe kuyobora Ministeri ishinzwe impunzi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize Gen Marcel Gatsinzi ku mwanya wa Minisitiri Ushinzwe Ibiza n’Impunzi. Hari hashize iminsi ibiri gusa habayeho impinduka mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, ubwo Gen Gatsinzi Marcel yasimburwaga ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo na Gen James Kabarebe, uyu akaba yari asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo. Iyi Ministeri y’Ibiza n’Impunzi ni […]

Perezida Kagame ati: “Mu gahinda tuvanemo imbaraga zo kwiyubaka”

Paul Kagame acana Urumuri rw’Icyizere kuri Kigali Genocide Memorial Center “Mu gahinda tuvanemo imbaraga zo kwiyubaka” Ayo ni amagambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavugiye kuri Sitade Amahoro uyu munsi mu gutangiza gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 16 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Insanganyamatsiko ikaba ari:”Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi dufatanya guhangana n’ihungabana.” […]

Kagame na FPR nibo bafite ubwoba buruta ubw’abandi banyarwanda

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo iminsi y’igisambo ni 40, kandi ngo ikinyoma ntigihabwa intebe kabiri. Iyi migani yombi ariko reka yunganirwe n’uyu uvuga ko agatinze kazaza ari amenyo ya ruguru. Muri yi minsi iyo witegereje ibimaze iminsi bivugwa n’abayobozi b’u Rwanda, uhereye kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame, usanga koko bwa bwoba Umutegarugori Ingabire Victoire […]

Victoire Ingabire Agiye mu Rwanda Gushinga Ishyaka FDU-Inkingi

Dore ijambo Mme Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi wa FDU-Inkingi, yabwiye abanyarwanda ku tariki ya 9 Mutarama 2010 asezera  ku basigaye mu mahanga. Ndi umukobwa utashye iwacu ngiye gufatanya n’abandi Mbanje kubashimira mwebwe mwese mwitabiriye ubutumire bwacu bwo kugirango abantu bagire akanya ko gusezeranaho. Ngashimira by’umwihariko abarwanashyaka bacu hano i Bruxelles bitanze batizigamye ngo uyu mubonano […]