U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Amateka n’Imikorere y’Ingengabitekerezo

byanditswe na F. RUDAKEMWA Mu mateka y’isi “Ingengabitekerezo” ni ikijambo cy’igicurano cyadutse mu Rwanda muri iyi myaka ya vuba nyuma ya 1994. Mu gifaransa ni “idéologie”, mu cyongereza bikaba “ideology”. Ubwo n’izindi ndimi zigira iryo jambo, ni ukuvuga ko icyo rihatse atari umwihariko w’Urwanda, ahubwo ko kiba n’ahandi hose ku isi no mu ngamba zose […]