U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Icyo Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi ritekereza ku kwizihiza umunsi w’Ubwigenge bw’u Rwanda

ICYO ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RITEKEREZA KU KWIZIHIZA UMUNSI MUKURU W’UBWIGENGE BW’U RWANDA TALIKI YA 1/7/2013 Kw’italiki ya 01/07/2013, u Rwanda ruzaba rumaze imyaka mirongo itanu n’umwe rwigenga. Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ririfuriza Abanyarwanda bose isabukuru nziza y’umunsi mukuru w’ubwigenge bw’igihugu cyabo. Umwaka ushize kw’italiki ya 01/07/2012 mu gihe u Rwanda rwizihizaga imyaka 50 rumaze rwigenga, ishyaka FPR Inkotanyi […]

Ubutumwa bw’Umuyobozi wa RDI Rwanda Rwiza Faustin Twagiramungu ku Isabukuru y’imyaka 50 y’Ubwigenge bw’u Rwanda

IJAMBO RIGENEWE ABANYARWANDA MU GIHE TWIZIHIZA YUBIRE Y’IMYAKA 50 Y’UBWIGENGE BW’U RWANDA (1962-2012) Banyarwanda, Banyarwandakazi, Kwizihiza imyaka mirongo itanu y’ubwigenge bw’igihugu cyacu kuri uyu wa mbere Nyakanga 2012 ni igikorwa gihambaye kizakomeza kwibukwa mu mateka y’U Rwanda. Mu kwifatanya n’Abanyarwanda muri iki gikorwa, ishyaka RDI ryifuje ko twasubiza amaso inyuma, tukibukiranya intambwe z’ingenzi zatewe mu kwigobotora ingoma […]

U Rwanda rwijihije Isabukuru y’ imyaka 50 rumaze rufite Ubwigenge

Dore uko Mutimura Amina adusesengurira uburyo ubutegetsi bw’Inkotanyi i Kigali bwizihije isabukuru y’imyaka 50 rumaze rubonye Ubwigenge.   Ibirori byihariwe n’agatsiko ka gisirikare Kuri iki cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2012, Abanyarwanda bijihije Yubile y’imyaka 50 ishize igihugu cyabo kibonye ubwigenge. Hirya no hino mu gihugu hari hateguwe ibirori mu rwego rw’uturere. Naho ibyo mu […]

Kagame azabazwa amahano yo gutaburura nijoro imva ya Dominiko Mbonyumutwa

Dore ibyanditswe n’ikinyamakuru UMURABYO No 22 10 – 24 Gicurasi 2010 ku birebana n’amahano yo gushimuta nijoro umurambo wa Nyakwigendera Dominiko Mbonyumutwa. “Kagame arasabwa gusubiza Mbonyumutwa kuri Stade demokarasi” Twagiramungu * Bamutaburuye bamurikiwe n’imodoka ya polisi mu gicuku! * Ngo umurambo wa Mbonyumutwa uracyagaragaza isura ye. Dominiko Mbonyumutwa: Prezida wa mbere wa Repubulika y’u Rwanda […]

Ijambo rya Paul Kagame ryababaje abanyarwanda benshi

Paul Kagame, mad? angry? upset? Ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavugiye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku tariki ya 13 Mata, igihe yarahizaga abayobozi bashya b’Ingabo, ryababaje abanyarwanda benshi, uretse nyine abari ku isonga ry’ubutegetsi kuko bo bamukomeye amashyi. Hano rero twashyize hamwe inyandiko zerekana uko abanyarwanda bahurira ku mbuga zo kuri Internet bafashe […]