U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Pasitoro Uwinkindi yagejejwe ku rukiko rwa Arusha

Pasitoro Jean Bosco Uwinkindi uherutse gufatirwa muri Uganda akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yo mu 1994, yoherejwe ku Rukiko Mpanabyaha ku Rwanda rwa Arusha (TPIR). Yagejejwe mu buroko bwa TPIR ku wa Gatanu nimugoroba. Pasitoro Uwinkindi yavutse mu 1951. Yafatiwe muri Uganda ku wa gatatu w’icyumweru gishize. Araregwa ubufatanye mu gucura imigambi mibisha ya Jenoside, […]

Nyuma y’iminsi ibiri arasiwe i Johannesburg, Kayumba Nyamwasa yavuye mu bitaro

Lt Gen Kayumba Nyamwasa yasohotse mu bitaro bya ‘Morningside Clinic’ by’i Johannesburg kuri uyu wa mbere, ubu akaba arwariye iwe mu rugo i ‘Melrose Arch Residence.’ Gen Kayumba Nyamwasa yarasiwe imbere y’urugo rwe kuwa gatandatu ubwo yari avuye guhaha ari kumwe n’umugore we hamwe n’umushoferi. Umugore we Rosette Kayumba akaba yemeza ko abo bicanyi baba […]

U Rwanda rwarekuye Umunyamategeko w’umunyamerika Peter Erlinder

Erlinder ari hamwe n’Umwunganizi we i Kigali Kigali – Urukiko Rukuru rwa Repubulika ruyobowe n’umucamanza Johnson Busingye rwategetse irekurwa rya Professor Peter Erlinder ku mpamvu z’uburwayi. Ukurekurwa kwe ariko ntikuvanaho ko akomeza gukurikiranwa ku byaha aregwa byo “gupfobya no guhakana Jenoside” yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Iryo fungurwa rya Prof. Peter Erlinder rije […]

Green Party yemera ko “Ingengabitekerezo ya jenoside” mu Rwanda yatangiranye n’ihirikwa ry’ingoma ya cyami

by Frank Habineza. Dore imyumvire y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ku “Ngengabitekerezo ya Jenoside” nk’uko byatangajwe n’ishyaka ku tariki ya 3 Kamena 2010. Ingengabitekerezo ya Jenoside Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ryemera rwose ko ikibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside cyatangiye kera mu myaka ya 1950 nyuma y’ihirima ry’ingoma ya cyami, […]

U Rwanda rwafashe Umunyamerika Peter Erlinder uburanira Victoire Ingabire

Polisi y’u Rwanda yafashe Professor Peter Erlinder, Umunyamerika wari wageze i Kigali mu ntangiro y’iki cyumweru, ajyanwe no kuburanira umuyobozi wa FDU Inkingi, Victoire Ingabire. Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda iravuga ko ikurikirana icyo kibazo. Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Eric Kayiranga, yatangaje ko Professor Erlinder yafashwe kubera ko “ahakana jenoside […]

Ibuka yakoresheje urugendo rwo kwamagana umunyamerika Peter Erlinder waje kuburanira Ingabire

Peter Erlinder: “How I am treated will tell us a lot about the nature of the Rwandan government…” Kigali – Kuri uyu wa gatanu tariki 28/5/2010, Ibuka ifatanije n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baba mu Rwanda bakoze urugendo rwo mu mutuzo rugamije kwamagana Peter Erlinder, umunyamategeko w’Umunyamerika wigisha muri Kaminuza ya Minessota, akaba aregwa guhakana no gupfobya […]

Abarwanashyaka ba FPR Inkotanyi mu turere bemeje ko Kagame yongera kwiyamamaza ku mwanya wa Prezida wa Repubulika

N’ubwo inkuru ivugwa cyane ubu ari ikirego cyashyikirijwe kuwa kane urukiko rwo muri Oklahoma (Amerika) bashinja Paul Kagame ibyaha bikomey 8 by’ubugome n’iterabwoba harimo kwicisha abaprezida babiri Juvenal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira no gukoma ku mbarutso ya jenoside mu Rwanda, mu gihugu abanyamuryango b’ishyaka FPR Inkotanyi bo mu turere twose tw’igihugu bazindukiye ku cyumweru mu […]

Ishyano ryo kwica Habyarimana riracyakurikiranye Paul Kagame: Yarezwe noneho mu Urukiko rwa Oklahoma

Paul Kagame – yicishije ba Prezida Juvenal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira, atangiza jenoside mu Rwanda Mu gihe Paul Kagame yari yacyereye kwakirwa neza mu ruzinduko yagiririye muri iki cyumweru muri Universite ya Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu byarahindutse kubera ko ishyano ryo kwica Habyarimana no gutangiza jenoside ryakomeje kumukurikirana. Iyo Universite ya […]

Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi, Victoire Ingabire yatawe muri yombi

Victoire Ingabire, Chair of FDU-Inkingi Kigali – Kuri uyu wa 3 Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda. Babaye bamufungiye muli Sitasiyo ya Polisi ku Kicukiro. Nyuma ya saa sita bamushyikirije urukiko rwa Gasabo, aho umushinjacyaha yavuze ko aregwa ibyaha bikomeye birimo gushishikariza abagize imitwe y’iterabwoba kurikora, ivangura n’amacakubiri hamwe n’ingengabitekerezo […]

Joseph Ntawangundi mu bujurire bwa Gacaca: Yatakambye biba iby’ubusa

Joseph Ntawangundi: igihano cyo gufungwa imyaka 17 cyagumyeho. Kuri uyu wa kane tariki 15/4/2010, Joseph Ntawangundi umwe mu bayoboke b’imena ba FDU-Inkingi akaba n’umwe mu bungiriza ba Victoire Ingabire uyobora iri shyaka yagaragaye imbere y’urukiko Gacaca, aho noneho yari mu bujurire nyuma y’aho akatiwe igifungo cy’imyaka 17, kubera guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside, […]