U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Amateka n’Imikorere y’Ingengabitekerezo

byanditswe na F. RUDAKEMWA Mu mateka y’isi “Ingengabitekerezo” ni ikijambo cy’igicurano cyadutse mu Rwanda muri iyi myaka ya vuba nyuma ya 1994. Mu gifaransa ni “idéologie”, mu cyongereza bikaba “ideology”. Ubwo n’izindi ndimi zigira iryo jambo, ni ukuvuga ko icyo rihatse atari umwihariko w’Urwanda, ahubwo ko kiba n’ahandi hose ku isi no mu ngamba zose […]

Urukiko rw’i Buruseli rwahamije RTBF icyaha cyo guharabika Pasitoro Yozefu Nsanzurwimo

Pasitoro Yosefu Nsanzurwimo yatsinze televiziyo y’Ababiligi (RTBF) mu rubanza yayirezemo ko yamusebeje imurega kugira uruhare mu itsembabwoko. Urwo rubanza rwaciwe ku wa gatatu n’urukiko rukuru rw’i Buruseli, rwahamije RTBF kuba yaraharabitse koko Pasitoro Nsanzurwimo mu kiganiro “Question à la une” gihita kabiri mu kwezi. Ikiganiro cyo muri Nzeri 2008 cyari cyashyize mu majwi abanyarwanda bane, […]

Victoire Ingabire ati: “Paul Kagame niyemere dupiganwe mu matora, abaturage bihiteremo”

Victoire Ingabire, Umuyobozi wa FDU-Inkingi. Mu nyandiko ryashyizwe ahagararagara n’ishyaka rye FDU-Inkingi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza aravuga ku rubanza yashowemo n’ubutegetsi bw’u Rwanda, akerekana ko ibyo aregwa nta shingiro bifite, ko azira gusa kuba ayobora ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Arasaba inshuti z’u Rwanda gufasha abanyarwanda mu ntambara barimo yo guharanira demokarasi mu gihugu. […]

Ingabire ati: “umuntu uwo ari we wese wagize uruhare mu bwicanyi bwabereye mu Rwanda agomba kubihanirwa”

Victoire Ingabire, Umuyobozi wa FDU-Inkingi Ku kibazo cya jenoside, Victoire Ingabire aragira ati: Njyewe n’ishyaka nyobora FDU Inkingi, ryashinzwe mu mwaka wa 2006, twemera ko mu mwaka w’1994 mu Rwanda habaye itsembabwoko (génocide) ryibasiye Abatutsi. Twemera kandi ko muri icyo gihe, mbere yaho na nyuma yaho habaye itsembatsemba (crimes contre l’humanité) rireba ibindi bice by’abanyarwanda. […]

Victoire Ingabire ati: “Ikibazo cy’amoko nticyagombye kuba kirazira”

Victoire Ingabire, Président de FDU-Inkingi Ikibazo cy’amoko nticyagombye kuba kirazira Hali ikibazo kijujurwa hose, abantu badatinyuka gutobora ngo bakivuge, ni ikibazo cy’amoko. Kuvuga ko u Rwanda rugizwe n’inyabutatu ntabwo ari icyaha kandi ubwabyo si n’ikibazo. Aho ikibazo kiri ni ukuzira ko uri Umututsi, Umuhutu cyangwa Umutwa. Umuntu akihandagaza ngo nta bwoko buba mu Rwanda mu […]

Madamu Victoire Ingabire ati “Nemera ko mu Rwanda habaye Jenoside”

Nyuma y’aho Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi Victoire Ingabire Umuhoza yamaganiwe kure n’abambari ba FPR na Ibuka bamushinja ko atemera cyangwa atubya Jenoside yabaye mu Rwanda. Yabonye bahagurutse nk’ibishwamwinyo bamwokeje igitutu ahita asohora itangazo yisobanura. Aragira ati: NEMERA KO MU RWANDA HABAYE JENOSIDE MU WA 1994 Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nongeye kubashimira urugwiro mwanyakiranye ntahutse mu gihugu nyuma […]