U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Urukiko rw’Ikirenga ruti: Ingabire aratsinzwe, ingingo zose z’itegeko ry’ingengabitekerezo ya jenoside zubahiriza Itegeko-nshinga

Urukiko rw’ikirenga kuri uyu wa kane rwafashe umwanzuro wo kudaha agaciro ikirego cyari cyatanzwe na Ingabire Victoire Umuhoza, Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa mu Rwanda cyo kuvanaho zimwe mu ngingo z’itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside n’ingingo z’itegeko rihana ibyaha bya jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara kuko nta mpamvu.  Ingabire Victoire Umuhoza yari yatanze icyo […]

Itegeko Ngenga ry’u Rwanda rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana

Nk’uko twabibagejejoho ubushize igihe twababwiraga ibyerekeranye n’itegeko riteganya kandi rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside uko iryo tegeko rya2008 ryari riteye ubu inama y’abaminisitiri ikaba yaremeje ko rihindurwa kuko ryanengwaga n’abantu benshi ariko tukaba tutaramenya ingingo zaryo zahinduwe cyangwa ziri mu mushinga w’irizasimbura iryariho mbere, duhisemo kubagezaho ingingo zongewe mu gitabo gishya cy’amategeko ahana mu Rwanda ubundi zitari […]

Amateka n’Imikorere y’Ingengabitekerezo

byanditswe na F. RUDAKEMWA Mu mateka y’isi “Ingengabitekerezo” ni ikijambo cy’igicurano cyadutse mu Rwanda muri iyi myaka ya vuba nyuma ya 1994. Mu gifaransa ni “idéologie”, mu cyongereza bikaba “ideology”. Ubwo n’izindi ndimi zigira iryo jambo, ni ukuvuga ko icyo rihatse atari umwihariko w’Urwanda, ahubwo ko kiba n’ahandi hose ku isi no mu ngamba zose […]