U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Igihe kirageze ngo dusezerere ingoyi

par Victoire Ingabire Umuhoza. BANA B’U RWANDA, IGIHE KIRAGEZE NGO DUSEZERERE INGOYI Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda n’iz’Abanyarwanda, Nyuma y’imyaka 16 mba mu buhungiro, nagarutse mu Rwanda mu mahoro. Ari njye ubwanjye ari n’ishyaka ryacu FDU INKINGI, ayo mahoro ni rwo rumuri rutumurikira mu rugamba rwa politiki rugamije guca akarengane n’ingoyi zose Abanyarwanda bariho. Birazwi […]

Victoire Ingabire ari mu gihirahiro kubera FPR yamwirukanishije mu nzu yakodeshaga

[wpaudio url=”http://rwandinfo.com/audio/20100724-victoire-yirukanywe-mu-nzu.mp3″ text=”Victoire Ingabire arasobanura uko yirukanywe mu nzu” dl=”0″] Umuyobozi w’ishyaka FDU INKINGI, Victoire Ingabire, yasabwe kuva mu nzu ya kabiri yari amazemo icyumweru. Bubaye ubwa kabiri yimuka kuva mu kwezi kwa Mutarama aribwo yasubiye mu Rwanda. Madamu Ingabire yabwiye BBC ko nyiri inzu yamusubije amafaranga y’ubukode bw’amezi 5 yari yaratanze, amuha iminsi 15 […]

Kubwira demokarasi Kagame ni nko gutokora ifuku

par Charles I. Umunyagitugu Kagame akwiriye kurekeraho gutoteza abatavuga rumwe nawe. Perezida Kagame kimwe n’abandi banyagitugu akwiriye kurekeraho gutoteza abatavuga rumwe nawe, abaharanira uburengazira bwa muntu n’abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR Inkotanyi. Kagame hamwe n’abandi banyapolitiki akomeje kugaragaza ko ashishikajwe no kuniga ijwi ryose rinenga Leta, akoresheje inzego z’umutekano w’igihugu. Si abanyarwanda gusa n’abanyamahanga ubonye […]

Kagame azaba uwande mu bihe biri imbere?

Byanditswe na Saidati Mukakibibi. Abanyarwanda baciye umugani ngo uwo umwami yahaye inka niwe umwima amata. Umuririmbyi nawe ati: Ntamunoza ukunda iki? Undi ati: urashaka iki Ngarambe baguhe amata winywere ..wapi ! arabigarama Byumvuhore ati : Ni iki mwabuze Benzangu? Iyi Dunia ifite ibiyaga n’imisozi! Nanjye nti ese n’iki Kagame yabimye gituma mu muheza hagati nk’ururimi? […]

Ishyaka PS Imberakuri rya Bernard Ntaganda riratabaza

par Theobald Mutarambirwa. ITANGAZO RIGENEWE ABIFURIZA U RWANDA AMAHORO BOSE Rishingiye ku cyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo kuwa 9 Nyakanga 2010 kirebana n’ibyemezo byafatiwe Prezida Fondateri w’Ishyaka P.S.IMBERAKURI nabo bita ko bafatanyije icyaha, rigarutse kandi kwikubitwa rikomeye ryakorewe abakomeje kugaragaza ibitekerezo binyuranye nibya Leta ya Kigali; Ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira Imibereho myiza riramenyesha Abanyarwanda, Inshuti […]

Ninde uzabohora u Rwanda?

by Jean Bosco Gasasira. Tariki ya 04 Nyakanga ni umunsi Leta iyobowe na FPR INKOTANYI yizihiza imyaka bamaze babohoye u Rwanda, ariko mu by’ukuri si byo kuko hafi abanyarwanda bose, ukuyeho Kagame n’abambari be basangiye mu gukama igihugu abandi baracyaboshye mu buryo butadukanye, ndetse kuruta uko bari baboshye mbere y’uko batangira kurwana cyangwa bitwa ko […]

Polisi y’u Rwanda yafashe umuyobozi wa PS Imberakuri, Bernard Ntaganda

Ifatwa rya Me Ntaganda ryabaye ku munsi wo gutangira igikorwa cyo gutanga kandidatire k’umwanya w’umukuru w’igihugu. Kigali – Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Maitre Bernard Ntaganda, umwe mubanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegesti mu Rwanda. Me Ntaganda niwe washinze ishyaka PS Imberakuri ryigenga kandi ryemerewe gukorera mu Rwanda, akaba yari yaremejwe n’ishyaka rye ritaracikamo ibice ko […]

Nyuma y’iminsi ibiri arasiwe i Johannesburg, Kayumba Nyamwasa yavuye mu bitaro

Lt Gen Kayumba Nyamwasa yasohotse mu bitaro bya ‘Morningside Clinic’ by’i Johannesburg kuri uyu wa mbere, ubu akaba arwariye iwe mu rugo i ‘Melrose Arch Residence.’ Gen Kayumba Nyamwasa yarasiwe imbere y’urugo rwe kuwa gatandatu ubwo yari avuye guhaha ari kumwe n’umugore we hamwe n’umushoferi. Umugore we Rosette Kayumba akaba yemeza ko abo bicanyi baba […]

Lt Gen Kayumba Nyamwasa yarasiwe muri Afrika y’epfo

Lt Gen Faustin KAYUMBA Nyamwasa yarasiwe mu mujyi wa Johannesbourg mu gitondo cyo kuwa Gatandatu taliki ya 19 Kamena 2010. Umugore we Madamu Rosette Nyamwasa, yatangarije abanyamakuru ko barasiwe imbere y’irembo ry’urugo rwabo i Johanesbourg, bavuye guhaha. Yagize ati “tukihagera umugabo wirabura wari ufite pistolet yadusatiriye atangira kurasa mu idirishya ryegereye shoferi, kuko ikirahure cyari […]

Ubutegetsi bwa FPR buritwaza amatora bugacuza abaturage utwari tubatunze

Kigali – Muri iyi minsi hari inkundura y’ishyaka FPR-Inkotanyi riri gukora ibishoboka byose ngo ripfukirane abanyarwanda ribavutsa uburenganzira bwo kugira ubwisanzure mu bikorwa byose bijyanye no kuzihitaramo uzabayobora mu myaka irindwi iri imbere. Ubu abakozi ba leta bose bakaswe 1/3 cy’umushahara ubatunze byitwa ko ari ugushyigikira amatora . Uko gukata imishahara y’abakozi mu buryo butemewe […]