U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Umwarimu wa Kaminuza y’i Butare amaze ukwezi n’igice anyerejwe n’abambari ba Kagame

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, aremeza ko abambari ba Perezida Paul Kagame banyereje mu minsi ya vuba umwarimu muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare, Lambert Havugintwari. Umugore we akaba yaritabaje inzego zitandukanye zikoreshwa na Kagame, atabaza ashakisha aho umugabo we aherereye n’icyo bamutwariye, ariko zikaba zikomeje kumurindagiza.   Igisirikare cy’u Rwanda gifite ubunararibonye mu bikorwa […]

Igihe kirageze ngo dusezerere ingoyi

par Victoire Ingabire Umuhoza. BANA B’U RWANDA, IGIHE KIRAGEZE NGO DUSEZERERE INGOYI Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda n’iz’Abanyarwanda, Nyuma y’imyaka 16 mba mu buhungiro, nagarutse mu Rwanda mu mahoro. Ari njye ubwanjye ari n’ishyaka ryacu FDU INKINGI, ayo mahoro ni rwo rumuri rutumurikira mu rugamba rwa politiki rugamije guca akarengane n’ingoyi zose Abanyarwanda bariho. Birazwi […]

ONU irasaba iperereza ku iyicwa ry’abanyapolitiki n’abanyamakuru mu Rwanda

Umunyamabanga mukuru wa ONU arasaba iperereza ku rupfu rwa visi perezida w’ishyaka riharanira demokrasi n’ibidukikije, Andre Kagwa Rwisereka, n’umwanditsi mukuru wungirije w’ikinyamakuru Umuvugizi Jean Leonard Rugambage bishwe mu minsi ishize. Ban Ki-moon yabitangarije muri Espagne aho ari mu nama ku nshingano z’amajyambere umuryango w’abibumbye wihaye ziswe iza kino kinyagihumbi. Ministri w’intebe wa Espagne niwe wagombaga […]