U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Rwanda: Kagame ngo ni agasuzuguro kureberwa mu ndorerwamo ya Ntaganda na Ingabire

Paul Kagame: President KagamePaul Kagame: Kurebera u Rwanda mu ndorerwamo ya Bernard Ntaganda na Victoire Ingabire ni agasuzuguro.

Kigali – Dore bimwe mu byo numvise mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru uyu munsi ku wa 5 mata 2010 :

Perezida Kagame yinjiye abasuhuza kandi yizera ko bagize week nziza, anabibutsa icyunamo kigiye gutangira cyo kwibuka abazize itsembabatutsi ku ncuro ya 16.

Hataho umwanya w’ibibazo byabimburiwe n’uwitwa Olivier Ntaganzwa w’igihe.com, abaza ibirebana no guhohotera no kwica abacitse kw’icumu, abaza perezida ubutumwa yaha abahohotera n’abahohoterwa.

Ikindi kibazo ni icya Thomas Kagire wo muli Rwanda dispatch, kirebana n’isanwa ry’ibitaro byo mu Bushenge i Cyangugu, avuga no ku bibazo byo guhahamuka.

Uwitwa Nelson Gatsimb wo m’Umusingi nawe afata ijambo, atanga igitekerezo cyo gufotora no kwandika abanyarwanda baba mu mahanga kugira ngo bazatore.

Haje n’ikibazo kindi kirebana no kwibuka jenoside bwa 16, uwakibajije avuga kw’ihungabana ryabo ngo akenshi lijyana n’ubuzima bubi abacitse kw’icumu babamo, imvura ibanyagira, abaza n’ingamba perezida yumva zafatwa ngo ibyo bibazo bikemurwe.

Pascal Mbuguje TVR we yabajije perezida igituma Orinfor itarahabwa abayobozi, inama by’ubutegetsi na ministre, ngo kuko ubu icyo kigo cy’itangazamakuru kiyoborwa n’abantu b’agateganyo.

Faith Mabaz wa Radiyo rwanda we yabajije Kagame umusanzu u Rwanda rwasabwe na Loni ku kibazo cya Haïti, anamubaza ko yagira icyo avuga kuli rapport y’abashingamateka ku bibazo byugarije amashuli yo mu Rwanda. Ati perezida niba warasomye iriya rapport, utekereza ko hakorwa iki ngo ibikoresho byo gufasha abanyeshuli kwiga neza biboneke ?

Uwitwa Bahati wa radiyo 10 we yabajije perezida ingamba za leta ye nyuma y’ibyo Ingabire na Ntaganda bavuze. Perezida amurogoye kugira ngo asobanure igitekerezo cye neza, hanyuma Bahati avuga ko Ntaganda arega FPR uruhare mu bibazo byavutse mw’ishyaka rye, naho Ingabire akavuga ko ali ubuyobozi bwamubujije gufata indege.

Perezida Kagame rero afata ijambo ngo asubize ikibazo ku kindi. Ahereye kw’ihohoterwa ry’abacitse kw’icumu, avuga ko ngo ali ikibazo kimaze imyaka 16 ishize genosayidi ibaye, akomeza vuga ko leta irwanya ku mugaragaro kwicana no kubuza abantu uburenganzira, ngo aliko ibibazo nk’ibi ntibirangira uko ubyifuza, ngo ni uguhozaho, kandi ngo uko ibintu bimeze ubu, bisa nk’aho umutekano muli rusange ugaragara kuli bose.

Ku babahohotera abandi, perezida ngo arababwira ko bazakoresha ibishoboka byose, amategeko n’imbaraga ziyashingiyeho kugira bumve ko « twiteguye kubirwanya igihe cyose bizaba bibaye. Ibyemezo bya ngombwa bizafatwa. ».

Ku birebana n’ivuriro rya Bushenge, Perezida Kagame yasabye ministre Musa Fazili kubisobanura, uyu avuga ko ryashenywe n’umutingito, leta igasanga kulisana bidahagije ahubwo ali ukuryubaka bundi bushya. Ngo amafaranga yo kuryubaka yatanzwe n’ababiligi kandi n’uwatsindiye isoko yatangiye imilimo yo kuryubaka.

Ku kibazo cya trauma, guhahamuka, perezida yasubije ko politiki yo gufasha abahahamutse ihari, kandi ko ababizobereyemo b’abanyarwanda cg se abanyamahanga babyitaho, yongeraho ko abanyarwanda bakwiye kujya kwiga uyu mwuga, kandi ko leta ifite ubushake bwo gukoresha ibishoboka.

Ku kibazo cyo gufotora abanyarwanda nka gahunda y’itora, perezida yavuze ko abali mu gihugu nta kibazo bagifite cyo guhambwa indangamuntu n’ubwo ngo hali igihe byagendaga buhoro aliko ngo ubu ababishinzwe barabikosoye. Ku byo hanze y’u Rwanda, Perezida ngo ubwo ni ugushaka ubundi buryo, ngo kubafotora bikorwa iyo bagiye mu Rwanda. Aha naho yitabaje Mushikiwabo ministre w’umubano w’u Rwanda n’andi mahanga, asobanura ko « abatuye mu mahanga batashoboye kwiyandikisha no kwifotoza, humvikane ko ambassade hamwe na commission y’amatora izabakorera consular card kugira ngo bashobore gutora. »

Ku mibereho y’abacitse kw’icumu, perezida yavuze ko hali ubushobozi bushingira ku mikoro y’amafaranga, ikibazo kikaba gushyira mu bikorwa ingamba zabagenewe. Aha yavuze ikibazo cy’ababishinzwe batuzuza inshingano zabo n’abakora nabi.

Ku kibazo cy’abayobozi bashya ba Orinfor, Kagame ngo « abayobozi natwe turabifuza kandi ngira ngo mu minsi mike bizashoboka. »

Ku musanzu w’u Rwanda mu gufasha Haïti kuzanzamuka, perezida yasobanuriye abanyamakuru ko u Rwanda rwasabwe gutanga inama rukurikije uburyo rwahanganye n’ibibazo rwagize cg rugifite biterwa n’ingaruka z’itsembabatutsi igihugu cyahuye na cyo. Ngo amahanga yasanze uko u Rwanda rwitwaye mu guhangana n’ibibazo bya jenoside byaragize akamaro. Perezida Kagame yongeyeho ko usibye « umushyitsi » (ngo kuko «umutingito» si ikinyarwanda) , n’ubundi Haïti yali isanganywe ibibazo none umushyitsi warabihuhuye, u Rwanda nk’igihugu cyanyuze mu bintu bijya gusa n’ibyo Haïti yahuye na byo rukaba « rwafasha mu bitekerezo».

Ku byo yumva byakorwa bahereye mu gukemura ibibazo abadepite batahuye bidindiza uburezi mu Rwanda, Kagame ati « ndabizi ndabikurikira, uburezi burimo ibintu 2, icya mbere ni ukugeza uburezi ku bantu benshi, mu mashuli yo hasi umubare ukiyongera, abantu bakajyamo, bahava bakajya muli high education, amashuli y’imyuga, technical training, aliko biravuga ngo ni ukongera umubare n’agaciro k’izo nyigisho. Numbers na qualities. », icya 2 harashakishwa uburyo bushobotse bwose, za mudasobwa kugira ngo abantu bashobore gukoresha internet byongera ubushobozi bahabwa n’abalimu. Ngo bircyarimo ibibazo aliko biragenda bitungana kandi bizakomeza.

Ku bibazo by’amashyaka nka Green Party, Ntaganda na Ingabire, Kagame ati reka mvuge ko igihugu cyacu cyemera amashyaka menshi, kimwe, icya 2, ayo mashyaka uko ajyaho n’uko akora, bigira ibyo byubahiriza bishingiye ku mategeko n’ubwumvikane bw’abanyarwanda. Igihe ibyo byangombwa byujujwe nta mpamvu abashaka gushyiraho amashyaka batabikora, ngo aliko ikibazo si icy’umubare w’amashyaka kandi umubare munini wayo sibyo bivuze demukarasi n’imitegekere myiza.

Kagame ati tuzi ko abatwigisha demukarasi bo bagira amashyaka 2 cg 3, aliko twe tutagize nka 200 ngo demukarasi ntiba iriho, akomeza gutsindagira ko hali ibyubahilizwa ngo gushinga amashyaka bishoboke.

Ku byo ba Green na ba Ntaganda na ba Ingabire bavuga ko ibibazo byabo biterwa na RPF, Kagame ngo ntiyamenya aho babishingira, kandi ngo si ukuri, ahubwo ngo ibi biranga agaciro ka politiki n’abayijyamo. Amwenyura, Perezida Kagame ati Green party ibazwa n’abo hanze, simenya niba ali inyarwanda cg inyamahanga, numva ibazwa n’abo hanze, nibo bandika amabaruha, kujyaho kwabo umenya kudaturuka ku banyarwanda.

Kuli Ingabire kubuzwa kujya hanze, Perezida ati n’ubundi asanzwe yitaba ngo agire ibyo asobanura. Nyuma yongeraho asa n’ubaza ngo « Kuvuga ngo bamubuza amahoro, ubundi se we kugira ngo abe yashyiraho ipariti ye, eee, yubahirije ibyangombwa bihe? Cg se igihe yazanaga uyu assistant we, bashinganaga ishyaka, ni leta yamumushyizeho ngo amuzane ali umujenosideri? . Byakongera ku mvugo ye, kugira ngo yitandukanye n’ubujenosideri bizamugora. Niwe ugomba kubisubiza. Leta ishinzwe kugira ngo abantu bubahirize ibyangombwa, umuntu ntiyakora icyo ashatse cyose n’igihe ashakiye ngo tuzongere tubonye ibyo twabonye (jenoside) ».

Kagame arongera asubiramo ko ibi bibazo bya Green party na ba Ingabire, ngo « ugasanga ni cyo cyabaye ikibazo cya politiki cg icy’igihugu cy’u Rwanda. Kuba mu Rwanda, amahanga cg isi ishaka kutubonera muli Ingabire cg muli Ntaganda, ubwabyo ni ikibazo, ndetse ni n’agasuzuguro. Batubonamo ko u Rwanda rukwiye kurangwa n’abantu nka Ingabire cg Ntaganda, abantu badafite amateka, abadafite education, this fellows has not view at all. Agasuzuguro ko kureberwa muli Ntaganda and Ingabire are issues mu Rwanda ? What they represent? Even if you make a referendum… they don’t know. Icyo dukwiriye gukora, kiraza kurangira, hali ibyo nagiye numva. Eeee. I don’t know what Ingabire, Green and Ntaganda represent.

Ibindi bibazo byajemo icy’umunyamakuru wifuje kumenya niba ibikenewe ngo abacitse kw’icumu n’abandi nk’abamugaye bagenerwe ministeri bituzuye, Kagame ahita amurogoya amubwira ko iby’abacitse kw’icumu « bishobora gukorwa na ministeri cg ikindi kitari ministeri.»

Wa munyamakuru yihuta abaza ikindi kibazo kirebana n’abayobozi, usanga babaho aliko ntibatange service nziza ku baturage, bakanengwa, aliko kubera ko ali abayobozi badatorwa bashyirwaho n’inzego cg bashyirwaho n’undi muntu…, Kagame arongeye aramurogoya ati « hali abajyaho, hali n’abavaho, bakavugwa, hali n’abagumaho kubera impamvu zitandukanye, aliko nk’uko ubizi turagerageza, kugira ngo abantu babazwe ibyo bakora, utabisubije n’utabyujuje bimugiraho ingaruka. »

Uyu munyamakuru agerageza kubaza niba ibitekerezo by’abaturage cg iby’abanyamakuru batohoje bitajya bihabwa agaciro, perezida amusubiza ko ali byo akora, n’ubwo abanyamakuru bagira ibibazo aliko ngo hali ibyo bavuga yubahiriza.

Haje uwitwa Museminari asaba perezida ko yamwemerera akamusubiza mu bibazo by’abacitse kw’icumu. Ati « abantu ntibagaya ibyo leta ikora, ahubwo hagawa attitudes.Yibutsa perezida umubare w’abacitse kw’icumu 24 bishwe mu mwaka ushize, amwibutsa umubare w’abishwe kuva muli 1995, yongeraho n’amagambo yitiriye ministre Musa Fazili (ngo ni bimwe mu byo yita attitudes z’abayobozi bamwe) ngo wavuze ko abacitse kw’icumu bakwiye kujya « baryama kare » kugira ngo batabica. Museminari akomeza avuga n’amazu yubakirwa abacitse kw’icumu adakomeye, ati urebye ayo mazu, agiye kubagwaho, aya FARG n’ayo abantu bararira. Ati mbese hakorwa iki kugira ngo iki kibazo cyumvikane. Ati « Is this acceptable for you Mr President? »

Kagame atangira amubwira ko « it is not acceptable even for anyone in this room ! We tried everything ! Kagame arakomeza arasobanuraaa ibikorerwa abacitse kw’icumu, hanyuma aza no kugusha ko ngo hali abacitse kw’icumu barya ruswa bagahindura ubuhamya bwabo, bagashinjura ababiciye ( ?), hanyuma aha ijambo Musa Fazili ngo yisubilize ku magambo yo kubwira abacitse kw’icumu ngo bajye baryama kare bahunge ababahohotera cg babica. Musa Fazili ati « hali muli 2006, nali mfite ikiganiro nagombaga gutanga, nyuma abantu bafata umwanya wo gusobanura, ni umuyobozi wa Ibuka niwe wabivuze ntabwo ali jye. Nababwiye ko atali yo policy yacu. ». Kagame ati « nta byo wavuze? ». Musa amusubiza ko « ntabyo navuze sinanabivuga »

Narekeye aho gukulikira ikiganiro (nali ngiye mu bindi), Albert Bryon Rudatsimburwa ariho aganiriza perezida ibyo kwiyamamaza ….

Murebwayire – DHR

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Samuel Desire says:

    Kagame ntawe uyobewe uko yabayeho ari mayibobo muri Kenya , Uganda na Congo. Nta mashuri yize. Ibyo akora byoze ni ugupinza. Birumvikana rero ko iyo myaka yose yamaze ari mayibobo umuntu yavuga ko ntacyo yari amaze , ko he was not representing anyithing. Kagame uvuga ko Ingabire nta Ntaganda ntacyo baricyo, ubwo nawe icyo gihe yari mayibobo ntacyo yaricyo. Ni imvugo ye irerekana ko yari mayibobo.

    None se Kagame arashaka abanyapolitike bameze gute? ba bagore bo muri parlement basinya batasomye, abo nibo bafite agaciro?

    Ikimbabaza gusa nk’umunyarwanda ukunda igihugu cye ni ukubona umukuru w’igihugu unanirwa kubwira abanyarwanda atavanzemo indimi z’amahanga nk’abanyeshuri bagitangira kwiga izo ndimi. Guhesha akaciro urulimi n’umuco w’igihu biri mu nshingano z’Umuyobozi w’igihugu wese.

  2. Rugomboka says:

    Iyo ukurikiye neza ibisubizo Kagame atanga kubibazo abazwa, usanga , afite complexe, ubuswa bwinshi, incompentence no kutiyizera. Byose hamwe bikabyara igitugu arinacyo ashingiraho yigizayo abatemera imikorereye,ubutegetsibwe, abatavugarumwe nawe, kutemera debat d’idées…ashaka k’umvisha abantu ko ntamuntu ushobora kumusimbura kumwanya wa Prezida wa Republika.

  3. Samuel Desire says:

    Ese Kagame gusuzugura no gutuka abanyarwanda abona bimuhesha agaciro kahe ? Ari Ntaganda, ari Ingabire abo bose ntawe agaburira. Wisuzugura umuntu witunze. Mu mucyo wa Kinyarwanda kirazira gusuzugura uwibeshejeho.

Speak Your Mind

*