Paul Rusesabagina ati “ubuzima bwa Kagame buziritswe ku kadodo k’ubuperezida”
U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Paul Rusesabagina ati “ubuzima bwa Kagame buziritswe ku kadodo k’ubuperezida”

par Gasasira,
Umuvugizi.

Paul Rusesabagina

Paul Rusesabagina arasanga Leta ya Kagame ihagaze ku kinyoma
Aya ni amagambo Bwana Rusesabagina yatangarije ikinyamakuru Umuvugizi ubwo twakoranaga ikiganiro kuri telefoni tumubaza icyo avuga ku birego Leta y’u Rwanda ikomeje kumurega, ko yaba akorana kandi akanatera inkunga FDLR.

Mu magambo arambuye twaganiriye na Rusesabagina yadutangarije ko nta gitangaza kumva Leta inaniwe nk’iya Kagame imutwerera bene ibyo birego by’ibihimbano kugira ngo irebe uburyo yamwanduza.

Yakomeje adusobanurira uburyo Kagame yabanje kwigizayo abo bakoranye hafi ya bose, akaba asigaranye inkomamashyi; muri Afurika amugereranya na Perezida wa  Eritriya, aho  yafashe aba jenerali batangiranye urugamba bose arabafunga,  abandi arabica ku buryo mu basirikare batangiranye urugamba asigaranye batatu gusa, abandi yarabamaze. Rusesabagina agereranya igitugu cya Kagame na perezida wa Eritriya ariko gusa ngo n’uko uwa Eritireya arusha Kagame ubwenge akabikorana ubwitonzi nta guhubuka nka Kagame, aho mu gihe kitarenze imyaka makumyabiri atangiye urugamba na bagenzi be,  ashaka guhitana buri muntu batangiranye wese ahereye kubo abona ari abahanga.

Yaduhaye ingero zaho Kagame yatangiriye ku bamufashije bari bamuri  hafi nka ba Col Kanyarengwe, Bizimungu, Seth Sendashonga, Col Lizinde, Col Karegeya, Gen Kaka, Gen Kayumba n’abandi benshi maze agera kuri ba Ntaganda yafunze bazira ibintu bidasobanutse,  akaba ageze kuri Madamu Ingabire wavuye mu mahanga aje gukora politiki mu gihugu,  ntamenye ko yigemuriye abicanyi n’abanyegitugu badakozwa demokarasi none bakaba baramuhimbiye nawe gukorana n’imitwe y’iterabwoba.

Si ibyo gusa. Rusesabagina yaduhaye urugero rwa Mushayidi wakunze kunenga Leta ya Kagame nka Leta itagendera ku mahame ya demokarasi,  ariko kubera ibitekerezo bye akaba yarabizize kugera aho bamushinja bakanamushinyagurira guhakana jenoside kandi abantu be bose barishwe na jenoside,  bamukatira igifungo cya burundu,  bisobanura ko kunenga Kagame bihwanye n’urupfu cyangwa bihanishwa igihano gisumba ibindi mu Rwanda.

Rusesabagina akaba asanga umwicanyi nta bwoko agira cyangwa isoni “…namwe nimumbwire, hari umuntu wakwibajije ko  Kagame yazagera aho ajya mu gihugu cy’inshuti abitsemo indege ze, igihugu cyari kwakira  umupira w’isi, yarangiza akajya kuharasira umujenerali nka Kayumba bakoranye !”.

Ku bijyanye n’ibirego aregwa na Kagame yatubwiye ko ibyo ari ibirego-bihimbano Kagame arega buri muntu umunenga.

Rusesabagina avuga ko ibi birego atari ibya none, kuko mu gihe bari mu nama yateguwe na Foundation Rusesabagina – Hotel Rwanda, ku itariki ya 07/ 09/2007, hari Ambasaderi Kruger  wari Ambasaderi w’Amerika  mu Burundi hagati w’umwaka wa 1990-1993, harimo kandi na Ambassaderi Fluten wahoze ari Ambasaderi w’Amerika mu  Rwanda,  1990-1993, bari batumiwe,  Jessey  Jackson yari umuhuza w’inama (moderator).  Iyo nama yabereye i Chicago muri Amerika yitabiriwe n’abantu batandukanye, harimo  kandi na Ambassaderi w’u Rwanda muri Amerika Kimonyo, ikaba yarigaga ku kibazo cy’ubutabera, uburenganzira, ubwiyunge n’amahoro arambye (equal justice,rights,reconciliation, lasting and sustainable peace in Great Lakes of Africa)  mu bihugu by’ibiyaga bigari.

Icyaje gutungurana ni ukuntu Ambassaderi Kimonyo yatse ijambo, agashinja Rusesabagina na Ambasaderi Kruger na Fluten, ko baguze imbunda muri Afrika y’epfo i Cape Town ku itariki ya 17/01/ 2007 zo guha FDLR.  Akomeza avuga ko uwo mu dipolomati w’u Rwanda yibeshye cyane akagwa mu mutego wo gutinyuka akabeshyera abantu ndetse harimo n’abanyamahanga bakomeye, yarangiza akavuga n’amatariki. Kandi haba Rusesabagina cyangwa abo ba Ambassaderi, nta numwe wigeze ava muri Amerika kuri iyo tariki yavuze, nk’uko impapuro zabo z’inzira zibyerekana. Bityo kubeshya abantu muri iki gihe ko bagiye mu kindi guhugu ndetse ugatanga n’amatariki, biteye isoni kuko muri iki gihe cya technology aho umuntu adashobora kwambuka umupaka nibura habuze camera imufotora cyangwa Passport ye itagaragara mo kashe (stamp), ntibyasebeje Kimonyo gusa, ahubwo byagaragaje imitekerereze n’imiterere y’ubutegetsi bwa Kagame.

Rusesabagina avuga ko abona ibi birego bamurega we na Ingabire bimaze iminsi bihimbwe, kuko umugambi wo gushaka gusiga umwanda Rusesabagina utari uwa none aha. Kuri we ngo politiki y’ikinyoma ishingiye mu gusebya abantu batavuga rumwe na Kagame.

Leta ya Kagame ikaba yarakunze kurwanya Rusesabagina inshuro nyishi,  yakunze kujya hirya no hino mu mahanga igamije kumusebya. Mu Buholande ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu,  yateguye imyigaragambyo yo kumurwanya. Muri Suwede, ambasaderi naho yateguye umusore wiyita Kamanzi John ariko akaba azwi kw’izina rya Lt Kamanzi Juma,  wigize umucikacumu, akaza kwigira umuntu wahahamutse ubwo yigwishaga imbere ya Rusesabagina ari kumwe n’abadepite bo muri Suwede avuga ko yahahamutse kubera kubona Rusesabagina. Uyu musore ntabwo ari umucikacumu nk’uko yabyiyitaga.

Bene ibyo binyoma n’ibindi nk’ibyo Kagame yakunze kubikoresha agamije gutesha agaciro Rusesabagina hirya no hino muri za discours ze,  avuga ko ari igisambo kandi ntacyo bigeze bahuriraho cyangwa ngo amwibe,  cyangwa abe amuzi mu bundi bujura; yakoresheje abantu benshi mu kumwangiriza izina, nka Senateri Nyiramirimo n’abandi benshi yagiye ahisha muri Hotel ya Milles Collines. Byose byagaragazaga ko Kagame nta na rimwe yigeze ashimishwa n’umudari Rusesabagina yahawe cyangwa ibiganiro yagiye atanga hirya no hino yamagana  igitugu cyangwa akarengane Leta ya Kagame yari ikomeje gukorera abatavuga rumwe nayo.

Akaba yaradutangarije ko  kuri we abona nta gitangaza kubeshyerwa na leta ya Kagame, imaze kugaragara nka Leta ikoresha itera bwoba mu kurwanya abayinenga kugera aho ibakurikirana  hiryo no hino mu mahanga aho bayihungiye,  kuba yahimba ibipapuro kugirango isebye umuntu  nka we wakunze kuza kw’isonga mu kuyinenga, abona ari ibintu bisanzwe.Akomeza avuga ko ikimutangaza ni ukubona umuntu nka Kagame w’umujenerali yavuga ko Rusesabagina yatanze amadorali 900 ( USD) gufasha FDLR kujya kugura imbunda! “…ese ayo madorali uretse n’imbunda yanagura n’inkoni zishobora gukwira ingabo zose za FDLR?”  Ikindi ngo yaba atarafashije Leta y’abatabazi cyangwa MRND ngo aze gufasha FDLR?

Kugeza ubu Kagame kuba ari we mu perezida ufite ibyaha byinshi aregwa n’amahanga hamwe n’abanyarwanda,  akaba afite za manda nyinshi hirya no hino ku isi, harimo n’ibyaha ashinjwa na Loni, ni bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko  ari mu marembera ku buryo agomba guhitana buri muhisi n’umugenzi mbere yuko ahirimira rimwe burundu.

Rusesabagina yashoje atubwira ko kugeza ubu kuba Kagame ari umuperezida uregwa ubwicanyi butandukanye yakoreye abene gihugu be hamwe n’abanyamahanga, ubuzima bwe buziritswe ku kadodo k’ubuperezida,  ku buryo ahora yikanga za baringa hirya no hino zamugaragaza,  bityo akaba yatinya ko ako kadodo ke gacika, rero akaba agomba gukomeza kwica no kwirenza buri muntu wese umuvuze, kuko ntacyo akiramira.  Yakomeje adutangariza ko yiteguye guhangana n’ibinyoma bye amurega cyane ko atari we wenyine ubiregwa muri iki gihe, kandi akaba yiteguye kubinyomoza baramutse babigejeje mu nkiko mpunzamahanga zizewe atari izo mu Rwanda akoresha uko abyumva.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*