Paul Kagame yibagiwe aho yavuye
U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Paul Kagame yibagiwe aho yavuye

Mu kiganiro Kagame yagiranye n’abanyamakuru yihase gushyira abayobozi ba opposition hasi muri aya magambo:

Kuba mu Rwanda, amahanga cg isi ishaka kutubonera muli Ingabire cg muli Ntaganda, ubwabyo ni ikibazo, ndetse ni n’agasuzuguro. Batubonamo ko u Rwanda rukwiye kurangwa n’abantu nka Ingabire cg Ntaganda, abantu badafite amateka, abadafite education, this fellows has not view at all. Agasuzuguro ko kureberwa muli Ntaganda and Ingabire are issues mu Rwanda ? What they represent? Even if you make a referendum… they don’t know. Icyo dukwiriye gukora, kiraza kurangira, hali ibyo nagiye numva. Eeee. I don’t know what Ingabire, Green and Ntaganda represent.

Kagame nawe igihe yari mayibobo mu Bugande na Kenya umuntu yavuga ko he was not representing anything. Ndumva rero aho yavuye ahibagiwe vuba. None se Kagame arashaka abameze gute? Ba bagore bo muri parlement basinya batasomye, abo nibo bafite agaciro?

Ikimbabaza na none ni ukubona umukuru w’igihugu unanirwa kubwira abanyarwanda atavanzemo indimi z’amahanga nk’abanyeshuri bagitangira kwiga izo ndimi. Guhesha akaciro urulimi n’umuco w’igihu biri mu nshingano z’Umuyobozi w’igihugu wese.

Samuel Desire

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. niwe says:

    Samuel ndameranya nawe kabisa…
    Birababaje kuba uri umukuru wigihugu ukaba utavuga inkuru murulimi rwa gakondo..ubwo se koko ninde yakwita NOTHING,ninde ugayitse koko?
    Iki nagabana nawe ni, ntumuzise wamugani,(ngo uwijuse……)uwo mugani waciwe nabakurambere bacu kandi bo bari bazi ubwenge!

    God bless all of u.

  2. TURABIMANA Pacifique says:

    NTACYO TWAKORA USIBYE KUMIRWA NDETSE RUBANDA RUGAYITSE TUKICECEKERA NONESE KO ABA ABWIRA ABANYARWANDA NUKUBERIKI ATABIVUGA MURURIMI RWA GAKONDO NIBAKO ADASHAKA KUGOREKA URURIMI

  3. TURABIMANA Pacifique says:

    USIBYEKO NTAWIBESHYA KABIRI BURYA RUBANDA NYAMWISHI TWISHIMIYE IBYO YAKOZE MUGUHINDURANYA ABAYOBOZI B’INGABO ZIGIHUGU

  4. sibomana andre says:

    Nukuri rwose biteye agahinda gusa byose bigira iherezo

  5. Esparus says:

    Sha icya nababwira HE Paul Kagame, ni umuyobozi mwiza. Nubwo mumugaya, ngirango muba mwirengagije ibyo yabakoreye. Koko ngo uvura UMUHUTU amaso bwacya akayagukanurira. Mwishe abantu, arangije arabafungura abaha imbabazi, muhabwa uburenganzi nk’abandi banyarwanda bose none mwanze gushirwa. Iyo akora nk’abandi, aba yarabaretse natwe tukabahonda nk’uko mwagize ababyeyi bacu, abavandimwe n’inshuti, ariko we yabakingiye ikibaba, ba nyakugorwa bakomeza kugorwa kugeza n’ubu none mumaze kwibagirwa ibyiza yabakoreye. iCYO MBONA NI UKO MUSHOBORA KUZIVANA AHASHYUSHYE NK’INDA, CYANGWA MUGATUMA UMUNTU AZURA AKABOZE. mwakwitonze ko ntako atabagize! HARYA NGO MWITWAZA KO MURI NYAMWINSHI? Sha nzaba ndeba, naho njye ntacyo nkeraa.

Speak Your Mind

*