U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Mmu Victoire Ingabire yitabye Urukiko none kuwa 16 Mata 2013

Impirimbanyi ya Demokarasi, Victoire Ingabire

Madamu Victoire Ingabire, Impirimbanyi ya Demokarasi

Kigali, 16/04/2013 – Uyu munsi twagiye mu rubanza rwa Mme INGABIRE UMUHOZA Victoire aho ubushinjacyaha bwasobanuraga impamvu bajuririye icyemezo cy’Urukiko cyo gufunga Ingabire imyaka 8 gusa. Urubanza rwitabiriwe buhoro kubera imidugararo yabaye ubushize ariko nabaze abantu bagera kuri 98 bitabiriye, harimo benshi ba FDU INKINGI na bake bo ku ruhande rwa Leta ( Polisi, Ingabo, Abategetsi bandi ) hari n’abazungu 5 harimo na Maitre umwunganira.

Icyagaragaye ni uko abashinjacyaha bavugaga ingingo imwe gusa bayisubiramo aho kuvuga impamvu bajuriye. Basobanuraga ko umucamanza wa mbere yirengagije ibimenyetso byose byatanzwe kuri Mme Ingabire mu bikorwa, inyandiko na discours yagiye akora agamije gushishikariza abaturage kwivumbura ku butegetsi agamije kubangisha ubutegetsi bwa Leta na Perezida Kagame.

Bavuze ko amahirwe ari uko byasanze abanyarwanda bakunda Perezida wabo n’Igihugu cyabo banga kwivumbura no kwigaragambya ariko ko n’ubwo nta gikorwa abaturage bakoze ko bitabuza ko abihanirwa.

Ejo rero niho Mme Victoire Ingabire nawe azasobanura ubujurire bwe yatanze ku myaka 8 bamukatiye kandi nta byaha Urukiko rwamuhamije, na cyane ko icyaha cyo kurema umutwe w’ ingabo kitamuhama nk’uko Urukiko rwabisobanuye kuwa 25/03/2013.

Hagati aha, abareganwa nawe nabo ejo umwe azisobanura saa mbiri n’igice, nyuma Mme Ingabire nawe yisobanure.

Rero ejo tuzasubirayo dukurikirane uko urubanza rugenda.
Niturangiza tuzongera tubabwire uko byagenze.

Imana ikomeze ibarinde cyane.

P. N. H.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*