U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Inkotanyi zahunze Kagame nazo ziramushinja guhanura indege yalimo Habyarimana ku taliki 06/04/94

Undi musilikare mukuru wa FPR-Inkotanyi wari ushinzwe iperereza arashinja Kagame Paul guhanura indege yarimo Habyarimana muri mata 1994.

Abigeze kuba inkoramutima za Paul Kagame, bakamurwanirira urugamba rwa gisilikare muri FPR, bakamwicaza ku ntebe y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ndetse bakageza n’ubwo bamugeza Ibwotamasimbi (ibihugu by’abazungu) aho bamushakiye inshuti z’abakuru b’ibihugu by’ibihangange ku isi bimukingira ikibaba mu mahano yakoze kandi akomeje gukora mu Rwanda no muri Congo ; abo bamushyize irenge bakomeje gushyira ukuri ahagarara ku ihanurwa ry’indege yari itwaye perezida Habyarimana Juvénal nabo bari kumwe, icyo gikorwa kiba aricyo cyabaye imbarutso ya jenoside y’abanyarwanda.

Théogène Rudasingwa na Patrick Karegeya bazi byinshi ku ihanurwa ry’indege yari itwaye perezida Habyarimana Juvénal na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi n’abo bari kumwe ku italiki ya 6 Mata 1994 ; abo bagabo bombi barifuza kugeza ubuhamya bwabo k’umucamanza Marc TREVEDIC w’umufaransa uri gukurikirana abagize uruhare mur icyo gikorwa cy’iterabwoba kugira ngo bashyikirizwe ubutabera. Abo bagabo bombi barindiwe umutekano wabo n’inzego zishinzwe umutekano z’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu Kinyamakuru Marianne cyo mu gihugu cy’Ubufaransa cyasohotse kuri uyu wa gatandatu taliki ya 20 mata 2013, handitsemo inkuru y’uko Bwana MICOMBERO Jean Marie wari umwe mubasilikare bakuru ba FPR akaba yari ashinzwe iperereza mu gisilikare cya FPR kandi akaba yari mubasilikare ba FPR bari muri CND i Kigali 1994 yiyongereye kurutonde rw’abasilikare bakuru bashinja Paul Kagame kuba yarahanuye indege yari itwaye Prezida Habyarimana na Ntaryamira ku italiki ya 6 Mata 1994.

Major Micombero Jean Marie aratanga amakuru arambuye y’uburyo Kagame Paul yatanze amabwiriza yo guhanura iriya ndege kandi akanatanga amakuru arambuye y’uburyo abasilikare b’abafaransa ( adjudants Didot na Gida) bishwe na FPR. Major Micombero Jean Marie yiteguye gushyikiriza umucamanza Marc TREVIDIC amakuru n’ibimenyetso byose afite ku ihanurwa ry’indege cyane ko ari nawe wari ushinzwe iperereza ry’ingabo za FPR muri CND i Kigali mu 1994.

Micombero aje kuzuza amakuru yatanzwe na Jean Pierre MUGABE mu buhamya yatanze ku italiki ya 25 mata 2000 kandi akabugeza kumucamanza Bruguière aho yemeza neza ko indege yari twaye Prezida Habyarimana na Ntaryamira Cyprien w’u Burundi yahanuwe ku itegeko rya Paul Kagame. Muri ubwo buhamya Jean Pierre Mugabe yemeza ko perezida wa Tanzania w’icyo gihe MWINYI yakoreshejwe na Kagame Paul kugira ngo ategure inama igomba guhuza abakuru b’ibihugu muri Tanzaniya Arusha kugira ngo higwe ikibazo cyo gusuzuma inzira y’amahoro i Burundi, FPR yasabye ko abakuru b’ibihugu baherekezwa n’abakuru b’ingabo b’ibihugu byabo kugira ngo NSABIMANA Déogratias nawe azicirwe hamwe na Habyarimana kandi niko byagenze (kanda aha usome ubuhamya bwa Mugabe).

Tumenyereye amakuru y’urukozasoni y’ibinyamakuru by’amahanga nka Jeune Afrique, amakuru ya C.Braeckman , Malagardis n’ibindi binyamakuru biba byahawe amafaranga na FPR/Kagame ngo bakwize ibinyoma hose ngo ko indege yahanuwe n’intagondwa z’abahutu, ariko ibyo ntacyo bizatanga kuko hari abanyarwanda mu moko yose bazi ukuri kandi biyemeje kukuvuga ! Ubuhamya bwa Micombero ni ingirakamaro mu kubwira abanyarwanda ukuri kandi bikaba bishobora kuba imbarutso y’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda kuko baba bamenye imvo n’imvano y’amahano yabahekuye. Major Micombero aba mu gihugu cy’Ububiligi ku mugabane w’Uburayi.

Source: Veritas.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. GILBERT BIZIMANA says:

    mwiriwe nashakaga kubabaza impamvu mutakingezaho amakuru kandi ndayakeneye cyane murakoze.

  2. ngaho says:

    byaba bibabaje cyane ariko byagenze tukaba twaramazwe n’agahinda k’abacu twabuze kandi uwaduhekuye yirirwa atwidegembya imbere.

Speak Your Mind

*