U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Impuzamashyaka CNCD iti: Turwanye tutizigama umugambi wo kwivugana Perezida Kikwete no kugereka icyaha cya jenoside kuri buri muhutu

Umugambi wo kwivugana Perezida KIKWETE no kugereka icyaha cya jenoside kuri buri muhutu wese ni ukuwurwanya tutizigamye

Ubwo aherutse gufata ijambo mu cyiswe ibiganiro by’urubyiruko “Youth Connect Dialogue” byabereye i Kigali tariki ya 30 Kamena 2013, Jenerali Paul Kagame yongeye gutoneka abanyarwanda, abaturage bo mu Karere k’Afrika y’Ibiyaga Bigari, abatuye Afrika n’isi yose ubwo yahamagariraga buri munyarwanda wese wo mu bwoko bw’abahutu gusaba imbabazi z’ibyaha ndengakamere bya jenoside byakozwe mu izina ry’ubwo bwoko muri 1994. Mw’ijambo rye kandi, Perezida Kagame yahigiye kuzahitana mugenzi we Perezida Jakaya Mrisho Kikwete wa Tanzaniya no guhangana n’ingabo z’icyo gihugu zibungabunga umutekano muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Impamvu yatumye uyu muperezida w’umunyagitugu atuka abaturanyi b’abatanzaniya ndetse akagera n’aho asara agasizora, ni ukubera igitekerezo Perezida Kikwete aherutse gutanga asaba ko hakorwa ibiganiro bitaziguye hagati ya Leta y’u Rwanda n’abatavuga rumwe nayo, ibyo bigakorwa mu nzira yo gushakisha icyagarura ituze mu karere k’iburasirazuba bwa Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo gahoramo intambara z’urudaca, aho muri iki gihe ingabo za Tanzaniya zoherejwe, zikaba zibarizwa muri “Burigade yihariye yo gutabara” ikorera mu ngabo za Loni za MONUSCO, iyi Burigaride ikaba ifite inshingano zo kugarura amahoro muri ako karere.
Amagambo ya Paul Kagame yongeye kuduhishurira kamere ndonda-koko, ya mpatsibihugu na gashoza ntambara y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi uri ku butegetsi kuva muri Nyakanga 1994, ibyo bikaba bigaragarira mu buryo witwara haba mu bibazo byo mu gihugu cyangwa se mu mibanire n’andi mahanga.

Ijambo rya Kagame ntabwo yarivuze ku buryo bumugwiririye cyangwa se butunguranye. Ni ibintu byari kuri gahunda. Ibyo biganiro byari byateguwe na Fondation y’umugore we yitwa “Imbuto Foundation”, ikaba yari yahamagaye
urubyiruko rw’abahutu rwatoranijwe mu bice byose by’igihugu, harimo n’urubyiruko ruba muri cya kigo ruharwa bita icy’ingororamuco cya Iwawa, kiri mu kirwa cy’Ijwi, rwagati mu kiyaga cya Kivu. Iki ni kimwe mu bikorwa byo kwigisha ingengabitekerezo ya Mukotanyi, ibyo bikorwa bikaba bigenwa n’ishami ry’igihugu rishinzwe ubukangurambaga no gucengeza amatwara ya FPR ryitwa “Itorero ry’Igihugu”.

Muri Mata 2007, mu bihe bikomeye biranga icyunamo no kwibuka jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994, Perezida Kagame yagaragaje mu ruhame akababaro yatewe no kuba abasirikare be batarashoboye kurimarima amamiliyoni y’impunzi z’abahutu yambukaga agana mu burasirazuba bwa Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bityo akaba atarashoboye gushira inyota yo kwihorera ndetse no gukira umujinya yari afite muri icyo gihe.

Mu birori byo gutanga impamyabushobozi za mbere ku bari barangije mu ishuri rishya rikuru rya gisirikari “Rwanda Defence Forces Command and Staff College” riri i Nyakinama (muri Provinsi y’Amajyaruguru) tariki ya 10 Kamena 2013, na bukeye bwaho tariki ya 11 Kamena 2013 igihe yagezaga ijambo ku baturage bo muri District ya Musanze, ndetse na nyuma yaho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri Stade Amahoro, tariki ya 15 Kamena 2013, yivuye inyuma mu gusuzugura no gukerensa Umukuru w’igihugu cya Tanzaniya ku buryo ndetse atatinye kuvuga ko ari “umubyeyi wa batisimu w’abajenosideri”, ko ari injati yasabitswe n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Ayo magambo akarishye agomba kumvwa no gusesengurwa neza mu buremere bwayo bwose. Koko rero, biravugwa ko Paul Kagame yagize uruhare mw’iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye, Umukuru w’igihugu wa mbere w’u Burundi wageze kuri uwo mwanya biciye mu nzira y’amatora na Demokarasi, kuba yaragize uruhare mw’iyicwa rya Perezida Yuvenali Habyarimana w’u Rwanda na Perezida Sipiriyani Ntaryamira w’u Burundi, bapfuye mu gihe indege y’Umukuru w’igihugu yaraswaga igiye kugera ku kibuga mpuzamahanga cy’i Kigali, tariki ya 6 Mata 1994, no mw’iyicwa rya Perezida Laurent Désiré Kabila wa Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo warasiwe mu biro bye tariki ya 16 Mutarama 2001.

Kuva muri 1994, utinyutse kunenga ubutegetsi wese, yaba umwenegihugu cyangwa se umunyamahanga, ahita yitwa kandi agafatwa nk’”umwanzi w’u Rwanda”, “umupfobyi wa jenoside” ukwiye kwicwa, gufungwa cyangwa kwangara mu buhungiro.
Inama y’Igihugu Iharanira Impinduka ya Demokarasi isanga amagambo y’iterabwoba, umugambi mubisha wo kwica Umukuru w’Igihugu cy’amahanga, kimwe n’imvugo yuje ubugome igamije gusesereza abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu, baba abariho ubu cyangwa se abazavuka, ari imyifatire igayitse kandi ibusanya n’amahame agena imyitwarire ya kimuntu haba mu rwego rw’amategeko cyangwa se mu rwego rwa politiki.

Inama y’Igihugu Iharanira Impinduka ya Demokarasi yamaganye yivuye inyuma amagambo ya Paul Kagame kandi ihamagariye Abanyarwanda bose guhaguruka bagafatanya n’abakunda amahoro bose, mu karere, muri Afrika no ku isi yose kugira ngo barebe uko bafasha u Rwanda n’akarere k’Afrika y’ibiyaga bigari kwikiza uriya mwicanyi, ibyo bikazatuma abaturage b’ibihugu byacu bagera kuri demokarasi, ubusabane, amahoro n’iterambere bashonje.

Bikorewe i Sion, kuwa 7 Nyakanga 2013

Mu izina rya CNCD,
Jenerali Emmanuel HABYARIMANA
Perezida
Tel : +41786522183 Tel : +33676758434

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*