U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Imitima irahagaze muli Kaminuza nyuma y’icyemezo cyo guhagalika inguzanyo gitunguranye

Abiga kaminuza batangiye kubunza imitima kubera inguzanyo ishobora guhagarara

Kari agahinda ubwo Minisitiri w’Uburezi yasobanuriraga abanyeshuri ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda uburyo bushya inguzanyo ku biga mu mashuri makuru na za kaminuza bya Leta, bagiye kujya bahabwa inguzanyo bitewe n’icyiciro cy’Ubudehe barimo.

Kuwa 19 Mata, 2013 ubwo Ministiri w’Uburezi Dr. Vincent Biruta yaganirizaga abanyeshuri ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) ku buryo bushya bw’inguzanyo yo kwiga, yababwiye ko bitazakomeza kuba nk’uko byahoze ko umunyeshuri wese utsindiye kujya muri kaminuza cyangwa se ishuri rikuri rya Leta yishyurirwa amafaranga y’ishuri.

Ubusanzwe Leta yarihiriraga amafaranga y’ishuri n’ayo kwibeshaho buri munyeshuri wese ugize amanota asabwa mu kwinjira mu mashuri makuru.

Minisitiri w’Uburezi akaba yarasobanuriye abanyeshuri ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ko uburyo bushya bw’inguzanyo ku banyeshuri batsindira kwiga mu mashuri makuru buteganya ko uzajya yishyurirwa amafaranga y’ishuri yose ari umunyeshuri uri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe we akazajya anahabwa amafaranga ibihumbi 25 yo kwibeshaho.

Abanyeshuri babarirwa mu cyiciro cya gatatu n’icya kane bo bazajya bagurizwa 50% y’ikiguzi cy’amafaranga y’ishuri ajyanye n’ibyo yiga, amafaranga yo kwibeshaho angana na 25,000 y’amayanyarwanda yo ntayo bazongera guhabwa. Abanyeshuri babarirwa mu byiciro cya kane, icya gatanu n’icya gatandatu, bo bazajya birihira amafaranga yose y’ishuri n’uburyo bwo kwibeshaho abe ari bo babwishakira.

Ikindi Minisitiri w’Uburezi yabwiye abo banyeshuri ba NUR ku bijyanye n’uburyo bushya bw’inguzanyo, ni uko abanyeshuri bazagurizwa amafaranga y’ishuri bazajya bagirana amasezerano na banki zizemezwa na Leta, bakumvikana uko bazishyura iyo nguzanyo . Izi mpinduka zikaba zizatangira kubahirizwa kuva mu itangira ry’umwaka w’amashuri utaha uzatangira mu kwezi kwa cyenda 2013.

Izi mpinduka zijyanye n’ubushobozi Leta ifite, nyuma y’aho ishyiriyeho gahunda yo gushoboza buri Munyarwanda kwiga nibura akarangiza amashuri yisumbuye. Aha Minisitiri Biruta akaba yavuze ko Leta mu by’ukuri yakoze byinshi kugira ngo Umunyarwanda yige kuko yabanje gushyiraho gahunda yo gushoboza buri Munyarwanda kwiga nibura akarangiza amashuri abanza, haza kubaho kumushoboza kurangiza nibura amashuri atatu yisumbuye ubu Leta imushoboza kurangiza nibura amashuri yisumbuye.

Minisitiri w’Uburezi akaba yavuze ko kurenga icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, ari inshingano z’umubyeyi hakaba hari n’abana bagerageza kubyifashamo aho hari ingero z’abiga nijoro bagakora ku manywa cyangwa abiga ku manywa bagakora nijoro.

Mu mwanya w’ibibazo byari uruhuri

Mu mwanya w’ibibazo wahawe abanyeshuri agahinda kumvikanaga mu majwi basa n’abashaka kurira bagaragaza ko amikoro yabo atazabemerera gukomeza kwiga kaminuza. Bimwe mu bibazo byabajijwe ni nko kuba ubuyobozi budatanga umwanya wo kwitegura nibura nk’impinduka nshya zigatangirana n’abashya.

Umwe akaba yagize ati “Iyi gahunda nshya kuba igiye no kugera ku bari mu mwaka wa kabiri, wa gatatu, n’uwa kane batatangiranye nayo si byo ntibabyiteguye”.

Undi na we yagize ati “Ese ko 90% by’abiga mu mashuri makuru babarizwa mu cyiciro cya gatatu n’icya kane, haba hari ubushakashatsi bwagaragaje ko bafite ubushobozi bwo kwirihira 50% by’amafaranga y’ishuri aho bamwe biga amasomo afite ikiguzi cy’amafaranga 950,000 y’u Rwanda buri mwaka ?”

Minisitiri w’Uburezi mu gusoza ikiganiro akaba yagaragaje ko impinduka izo ari zo zose bigorana kuzumva, ariko ko buri gihe runaka kiba kigomba kugira impinduka kandi ko kiba gifite amahirwe akibonekamo n’ingorane zacyo zihariye.

Kaminuza imwe rukumbi ya Leta

Muri iki kiganiro hakaba hanabayemo gusobanura ibijyanye na kaminuza imwe izahuza amashuri makuru y’u Rwanda ya Leta.

Iyo kaminuza bikaba biteganijwe ko itangira n’umwaka utaha w’amashuri, ariko igatangirana ibikorwa bike. Mu byo abanyeshuri bishimiye muri iki kiganiro kuko byo babikomeye amashyi akaba ari ibisobanuro Minisitiri w’Uburezi yabagejejeho ko guhuriza hamwe amashami azigira hamwe bitazahita bitangira nk’uwiga ubuhinzi muri NUR ngo ahite yimukira muri ISAE Busogo ahazajya ishami ry’ubuhinzi rya Kaminuza y’u Rwanda.

Minisitiri Biruta yanavanyeho urujijo rwari mu banyeshuri k’umubare w’imyaka izajya yigwa ngo umuntu abone impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s degree) ko biteganywa ko izaba imyaka itatu ariko bikaba bitazahita bitangira mu mwaka utaha w’amashuri.

Jean Baptiste Micomyiza/ Ushinzwe itangazamakuru muri NUR

Source: Igihe.com

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*