U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ijambo rya Perezida Kagame mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya makumyabiri

Kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside Yakorewe Abatutsi
Kigali, 7 Mata 2014
• Banyakubahwa Bakururu b’Ibihugu na Guverinoma;
• Munyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye;
• Madamu Mukuru w’Afurika yunze Ubumwe;
• Banyakubahwa mwahoze muri Abakuru b’Ibihugu;
• Bayobozi Bakuru ba Leta mwaturutse hirya no hino kw’isi;
• Bashyitsi bahire;
• Banyarwanda, Banyarwandakazi:
Si mfite amagambo ahagije yo gushimira inshuti zacu zaturutse hirya no hino kw’isi baje kwifatanya natwe kuri uyu munsi. Ndashimira kandi n’abandi bose batubaye hafi, tugafatanya inzira mu kubaka igihugu cyacu.
Duteraniye hano kwibuka abazize jenoside bose no gufata mu mugongo abacitse kwicumu ryayo.
Mu kwibuka inzirakarengane, ari abakiriho ndetse n’abatuvuyemo, ntitwabura kwishimira ubutwari bw’Abanyarwanda, ari na bwo dukesha kuba tukiriho n’uru Rwanda rushya.
Babyeyi bacu, bana bacu, bavandimwe bacu mwarokotse – Banyarwanda mwanze gukora jenoside, n’abo bose bicujije icyaha – ni mwe mwikoreye umutwaro uremereye w’amateka yacu.
Twiyambaje ubutabera mu buryo bushoboka bwose; twakurikiye inzira y’ubwiyunge. Ariko ibyo ntibyasubizaho ibyo twabuze.
Muri iyi myaka makumyabiri ishize Abanyarwanda mwaritanze. Mwahagaze imbere y’imiryango y’aho mutuye kugira ngo mutange ubuhamya, mwumva n’abandi babutanga. Mwiyemeje guhangana n’ibyo byose, murangije mutanga imbabazi.
Uko kwitanga kwanyu ni impano itagira uko ingana mwahaye Igihugu cyacu. Ni imbuto yavuyemo u Rwanda rushya. Ndabashimira kuko ubumuntu no gukunda Igihugu byanyu byarenze akababaro n’agahinda mwari mufite. Mwarakoze cyane.
Gusobanura amateka uko ateye ni inshingano tutahunga cyangwa ngo twirengagize ijyanye no kwibuka. Amagambo “ntibizongera kubaho ubundi” akubiyemo inkuru n’ukuri bigomba kuvugwa, n’ubwo hari abo byabangamira.
Abateguye jenoside bakayishyira mu bikorwa bari Abanyarwanda. Ariko amateka yayo, nibyayiteye birenze imipaka y’u Rwanda. Ni cyo gituma Abanyarwanda bashatse kandi bazakomeza gushaka ibisobanuro byuzuye by’ibyabaye.
Ibi tubikora twiyoroheje nk’abantu bari basenye umuryango wacu, ariko kandi tukaba twariyemeje kwisubiza agaciro nk’Igihugu.
Imyaka makumyabiri ni igihe gito cyangwa kirekire bitewe n’aho uhagaze, ariko iyo si impamvu yo kugereranya ibidahuye. Uko ibihe bihita ntibikwiye gukoreshwa mu gusibanganya ukuri, kugabanya uruhare rw’abamwe, cyangwa guhindura inzirakarengane abicanyi.
Ntabwo abantu bagurirwa kugira ngo bahindure amateka yabo. Nta gihugu, n’ubwo cyaba kibwira ko ari igihangange, gifite ububasha bwo guhindura ukuri. Erega n’ubundi ukuri ntiguhinduka.
Iyo rero tuvuga ku ruhare rw’abanyamahanga n’inzego z’amahanga muri jenoside, ni uko kuyikumira bisaba ko habaho kumvikana neza kwa mateka. Ntabwo ari uko dushaka gushyira icyaha ku bandi.
Jenoside zose zitangirira ku ngengabitekerezo igira iti: aka gatsiko k’abantu ntabwo ari abantu buzuye; bagomba rero gutsembwa.
Umurage mubi abategetsi b’abazungu babibye mu Rwanda ni uguhindura imibanire y’Abanyarwanda bakayigira ubwoko butandukanye. Baduciyemo ibice, na bicye byadutandukanyaga babigira binini, bashingiye ku bitekerezo bahimbiye iwabo.
Ntabwo babikoze kubera ubumenyi cyangwa undi umutima mwiza. Impamvu yari ingengabitekerezo igamije kubaha uburyo bwo gutegeka abo bise abantu bakiri ku rwego rwo hasi. Si ko tumeze.
Iyi ngengabitekerezo yariho mu kinyejana cya cumi n’icyenda, ihabwa imizi mu Rwanda n’abamisiyoneri b’Abafaransa bakoreraga mu gihugu. Imyaka ibihumbi bibiri y’amateka yacu yahinduwe ubusa nk’ibishushanyo, hashingiwe ku nkuru zo muri bibiliya n’izabwirwaga bagashakabuhake.
Ibitekerezo amateka y’ubukoroni yari ashingiyeho yavugaga ko hari urwango hagati y’ikitwa Abatutsi, Abahutu n’Abatwa ruhoraho kandi ko ari ko bigomba kuba.
Iyi ni yo ntangiriro ya jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko twabibonye muri 1994.
Abategetsi b’ababiligi n’inzego za kiliziya Gatolika bagize aya mateka y’amahimbano ishingiro ryonyine rya politike, nk’aho nta bundi buryo bwo kuyobora igihugu no kugiteza imbere bubaho.
Icyavuyemo ni igihugu jenoside yahoraga ishobora kubamo.
Abanyafurika ntitucyemera uko abenshi kw’isi batubona – nk’abantu bafite ibyifuzo n’ibitekerezo bigufi. Turumva kandi twubaha ibyo abandi batekereza. Ariko tugomba gukora ibitubereye kuko ni twebwe bireba.
Mu Rwanda duhora dushaka ibisubizo by’ibibazo byihariye duhura na byo dushingiye ku ndagagaciro abantu bose bahuriyeho, harimo n’izo mu muco n’amateka byacu.
Kumenya uko tuyobora umurwango Nyarwanda n’ibyaba bitandukanya Abanyarwanda, ntibikwiye kumvikana ko ari ukuburizamo umwihariko wa buri muntu. None se ni bibi kubaka ibituranga duhuriyeho twese?
Jenoside nti yari ngombwa kugira ngo tube abantu beza n’igihugu cyiza. Ntabwo yagombaga kuba rwose.
Nta gihugu, cyaba icyo muri Afurika cyangwa icy’ahandi ahari ho hose, gikwiye guhinduka “urundi Rwanda”. Ariko ibi birashoboka iyo ibyo abantu bahisemo n’ibyo bakora bidashingiye ku mateka asobanuye.
Iyi n’iyo mpamvu mbwira Abanyarwanda – Ntidute umurongo. Uko dukora ntibisanzwe nk’uko ibyo twanyuzemo na byo bidasanzwe.
Gutsimbarara ku gushaka uburyo butubereye rimwe na rimwe bifite ikiguzi. Ariko tugomba kuguma mu nzira twihitiyemo.
Nshuti zacu zo mu mahanga – Nibwira ko muha agaciro ubumwe bw’ibihugu byanyu, aho buri. Aho butari n’aho nibwira ko mukora ibishoka byose ngo bubeho, nk’uko natwe tubigenza.
Turabasaba rero, gukorana n’u Rwanda, n’Afurika mwiteguye kutwumva, mukemera ko ibyo dukora tubikorana umutima mwiza kandi mu nyungu za twese.
Turifuza ko mumenya ko tubashimira inkunga yanyu, cyane cyane kubera ko twumva ko ntacyo mutugomba.
Hari benshi bibwiraga ko u Rwanda rutashoboraga kongera kubaho nk’igihugu.
Iyo ureba amakuru avugwa hirya no hino kw’isi, ntibikomeye kugira ngo utekereze uko tuba twarabaye.
Twashoboraga kuba Igihugu gitegekwa na Loni, tudafite amizero y’uko tuzongera kuba igihugu.
Twashoboraga kwemera ko igihugu cyacu gicibwamo ibice, buri kimwe gituwe n’abavugagwa ko badashobora kubana n’abandi.
Twashoboraga guhora mu ntambara z’urudaca, abaturage bacu bahora bajya mu mahanga nk’impunzi, abana bacu barwaye kandi batiga.
Ariko si ko byagenze. Icyabujije ibi byose kuba ni ubushake bw’Abanyarwanda n’ibyo twahisemo.
Nyuma ya 1994, buri kintu cyose cyari ingenzi. Abanyarwanda bari barazahaye.
Ariko twahisemo ibintu bitatu by’ingenzi tugenderaho na n’uyumunsi.
Icyambere: Twahisemo ubumwe, kuguma turi umwe aho gucikamo ibice.
Ubwo impunzi zatahukaga, cyari ikimenyetso cy’uko dushaka kuguma turi umwe.
Igihe twafunguraga abakekwagaho icyaha cya jenoside bagasubira mu miryango yabo dutegereje Gacaca, twahisemo ubumwe.
Ubwo twatoraga Itegeko Nshinga buri wese yibinamo, rirenze politike ishingiye ku guca Abanyarwanda mw’ ibice, tukanazamura uburenganzira bw’abagore ku buryo bagira uruhare rwuzuye mu mirimo yo kubaka igihugu, ari nabwo bibaye ubwa mbere mu mateka yacu, kwari uguhitamo ubumwe.
Ubwo twagezaga uburezi no kwivuza ku Banyarwanda bose, twahisemo ubumwe.
Icya kabiri: Twahisemo ko twebwe ubwacu tugomba kwihitiramo ibitubereye kandi ibyo dukora bikagaragarira abo bikorerwa.
Iyo twegereza ubuyobozi no gufata ibyemezo abaturage mu migi no mu mirenge, kuba ari uguhitamo ibitubereye.
Iyo dukorana nabafatanyabikorwa mw’ iterambere kugira ngo inkunga yabo igere ku Banyarwanda bose, ni uguhitamo ibitubereye kandi bigaragarira abo bireba bose.
Iyo duha abanyeshuri buruse, tugashyira abakozi mu myanya mu nzego za leta ntavangura kandi dushingiye ku bushobozi, tuba duhitamo ibitubereye.
Iyo duhana abakozi bo ku rwego urwo ari rwo rwose kuko bakoresheje ububasha bwabo nabi cyangwa bagaragayeho ruswa, tuba duhitamo ibitubereye.
Kubera ibi byose, Abanyarwanda bateze byinshi kuri guverinoma yabo kandi bakwiye kubibona.
Icya gatatu: Twahisemo kureba kure.
Ubwo Abanyarwanda twabohoraga Igihugu, twari tugifitiye gahunda ndende.
Ubwo twiyemezaga kugera ku ntego z’iiterambere ryacu n’icyerekezo 2020, twarebaga kure.
Igihe twafataga icyemezo cy’uko u Rwanda ruba igihugu kireshya abacuruzi n’abashoramari, twarebaga kure.
Ubwo twashoraga amafaranga mu gushyiraho umuyoboro w’itumanaho ugera mu Turere twose mu Gihugu (broadband network), twarebaga kure.
Igihe twatangiraga gutanga umusanzu muri Loni na Africa y’unze Ubumwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro kw’isi, twarebaga kure.
Birashoboka ko dukora amakosa nk’uko n’ibindi bihugu biyakora; turayemera ndetse tukayavanamo amasomo.
Akazi kari imbere ni kenshi kandi karakomeye, karuta n’ako turangije. Ariko Abanyarwanda twiteguye kugakora kandi neza.
Imyaka micye ishize, ku munsi wo kwibuka nk’uyu, nahuye n’umwana. Yari umwe mu bandi cumi n’ababiri baribakuwe munsi y’imirambo 3000 mu cyobo i Murambi.
Yabaga hafi aho, asigaye wenyine, nta we n’umwe asigaranye.
Bamwe mu bicanyi yari yarabonye bagarutse bavuye muri gereza, byamuteye ubwoba butagira uko bungana.
Namubajije uko abaho. Aransubiza ati.
“Ndabishobora kuko nemera ko ibyo twahisemo byose, n’ubwo bitoroshye, hari aho bituganisha heza”.
Imyaka makumyabiri ishize u Rwanda rwasaga ni urudafite aho rugana, nta ejo hazaza, uretse ahashize.
Ariko nk’uko Fidel abitubwiye mu kanya, ubu dufite impamvu yo kwishimira no kwizihiza ibintu bisanzwe mu buzima rimwe na rimwe tudatekerezaho cyane ariko abandi bafata nk’ibintu bya buri munsi bidatangaje.
Jenoside yagaragaje ubugome ndengakamere abantu bashobora kugira; ariko ibyo twahisemo n’ibyo twakoze byatweretse ko abantu bafite ubushobozi bwo gukora ibyiza bakubaka igihugu gishya.
Ubu icya kabiri cya Abanyarwanda bari hasi y’imyaka makumyabiri; bitatu bya kane bari hasi ya mirongo itatu. Aba ni bo Rwanda rushya. Uru rubyiruko rumaze amezi atatu rutambagiza Urumuri rwo Kwibuka mu gihugu hose ruduha icyizere gikomeye.
Twaje hano kwibuka ibyabaye no gushyigikirana. Mu kubikora hari ikindi tugomba kwibuka – tugomba kwibuka ejo hazaza twiyemeje kugeraho.
Murakoze.

http://www.kwibuka.rw/ijambo

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Iseta says:

    Nimba Ababiligi barazanye amoko mu Rwanda, ariya mazina na yo ni bo bayahimbye? Ese ubutegetsi bwariho bwakoze iki ngo icyo kintu ntikinjizwe mu myumvire y’Abanyarwanda kugeza ubwo habaho revolution ndetse n’ubwicanyi abararikiye inyungu bise jenoside?

Speak Your Mind

*