U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ibintu 5 umuntu yihesha bitari ngombwa ko asaba

Mu buzima burya hari ibintu umuntu yihesha bitari ngombwa ko asaba:

1. Icyubahiro: Niwiyubaha ukanubaha abandi nta gushidikanye nawe bazakubaha utabatose cg ngo ubigireho uwa cyane!

2. Igikundiro: Bajya bavuga ngo ineza y’umuntu niyo imutera gukundwa! Uwo uri we n’uko witwara bituma bagukunda cg bakwanga.

3. Ikizere(kwizerwa): kuba umwizerwa ntibisaba kurahira no gutanga ubuhamya. Ikizere umuntu arakiha kandi ntugasabe umuntu ku kwizera ahubwo ujye ukore ibituma akwizera!

4. Umutuzo: ntuzibeshye ko udashatse umutuzo muri wowe ubwawe wawubona! Bazakwanga, bazakuvuga, uzakena, uzapfusha, uzatsindwa, uzahomba,… Ariko nyuma yibyo byose ni wumve ko nta kindi ukwiye gukora uretse gusaba Imana kwakira
ibyo udashobora guhindura, nta kabuza uzituriza!

5. Agaciro: ibyo ukora, uko ubaho, uko witwara, umwete n’umurava ukorana, kwiyizera,kubaha no kudacika intege mu byo ukora nibyo bizaguha agaciro, ukicara ugasanga uhabwa agaciro na
benshi nyamara utarigeze ubibahendahendera ahubwo ari wowe ubwawe wakihesheje.

Mboneyeho no kubifuriza umwaka mushya kuri mwese bavandimwe!!!

Byanditswe na Showbiz Nyarwanda Paparazz Munezero kuri Facebook.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*