U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

CNLG yatunze agatoki abava mu Rwanda mu gihe cy’icyunamo

Perezida wa CNLG, Jean de Dieu Mucyo, atanga ikiganiro

Perezida wa CNLG, Jean de Dieu Mucyo, atanga ikiganiro

Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) irasaba abantu bose bafata gahunda zo guhunga igihugu kuko kigeze mu gihe cy’icyunamo, kumva ko iyo gahunda ibareba bose. Ikabasaba gutangira kwifatanya n’abandi Banyarwanda mu kwibuka.

Ingeri zitandukanye ziganjemi abanyamahanga, urubyiruko n’abakire bari mu bava mu gihugu iyo icyunamo gitangiye kuko akenshi batabona ubwisanzure mu kwidagadura mu minsi irindwi ikurikira, nk’uko bitangazwa na Perezida wa CNLG, Jean de Dieu Mucyo.

Avuga ko byagiye bigaragara kuva mu bihe bishize ko hari abantu bumva ko gahudna zo kwibuka zitabareba, bagahitamo kuzitarura bakazagaruka birangiye.

Agira ti: “Byagiye bigaragara ko cyane hari abanyamahanga bakunda kugenda, harimo urubyiruko rukunda kugenda mu bihugu twegeranye ariko hakaza n’abanyamafaranga bakunda kugenda. Si benshi.

Ariko twifuza ko abantu twese twaba turi kumwe n’abanyamahanga bavuga ngo imihango ibera mu Kinyarwanda tukabasobanurira”.

Mucyo yabitangaje mu kiganiro yageneraga abanyeshuri baturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye, kuri uyu wa Gatatu tariki 03/04/2013, ikiganiro cyateguwe n’umuryango Never Again Rwanda.

Bamwe mu banyeshuri batanga ibitekerezo

Bamwe mu banyeshuri batanga ibitekerezo

Iyi ngingo yateye impaka zitari nke, bamwe bemezaga ko ari uruhare rw’Abanyarwanda mu gutegura icyunamo neza ku buryo buri wese yakwifuza kukitabira, ndetse bakanasobanurira abo banyamahanga n’abandi bashaka kugenda akamaro ko kwifatanya mu cyunamo.
Abandi batangazaga umuntu adashobora guhita yemeza impamvu ituma bagenda mu gihe nta bushakashatsi burakorwa bugaragaza byibura zimwe mu mpamvu zituma bagenda. Ibi bigasa n’ibyatangajwe n’umwe mu banyamahanga wari witabiriye ibyo biganiro.

Dr. Ulrike Maenner, uhagarariye umuryango w’Abadage GIZ mu Rwanda ari nawo wateye inkunga iki gikorwa, yatangaje ko nk’Abadage bo bumva bagifite ipfunwe ry’ibyo igihugu cyabo cyakoze mu ntambara ya kabiri y’isi.

Yavuze ko kugeza ubu mu gihugu cyabo hakiri amashyirahamwe aharanira kurwanya Jenoside, ndetse bakanishimira urubyiruko rw’u Rwanda rukora ibikorwa byo kwamagana Jenoside nka Never Again cyangwa urugendo rwa Walk to Remember.

Kuri iyi nshuro ya 19 u Rwada rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda barasabwa kwirinda amagambo asesereza, kwitabira ibikorwa byo kwibuka bizabera ku rwego rw’umudugudu no gufasha abacika cumu bashobora kugira ibibazo by’ihungabana.

Source: Kigali Today

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. ingabire nannoncee says:

    kabaye noneho ,

  2. furaha says:

    Aliko kuki abatutsi alibo bahungabana abahutu bo nuko bagira imitwe ikomeye

  3. furaha says:

    aba nugutera imbabazi ubwo abahutu nuko batagira aho bavugira ahaaaaaa Mucyo
    jya uceceka uragira ngo ukomeze wibonere umugati ejo utazawubura kandi ga sikera

Speak Your Mind

*