U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Imihango yo kurega Kagame muli ICC i LaHaye

[youtube]Fennc6qCDFU[/youtube] Taliki 17/08/2012, abanyarwanda n’ Abanyekongo barongowe imbere n’amwe  mu mashyaka atavuga rumwe na Leta aliyo, FDU-Inkingi, RNC-Ihuliro Nyarwanda ku ruhande rw’ u Rwanda;  bafatanije n’ Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’ Abagore riharanira Demokarasi hamwe na Congo Nova ku ruhande rwa Kongo; bajyanye ikirego muli ICC i LaHaye kirebana n’ubwicanyi Prezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiriye muli […]

Umunyarwanda Ibrahima Nsanzimana asobanura uko yoherejwe n’u Rwanda kurwanira M23

Umunyarwanda Ibrahim Nsanzimana wafatiwe mu barwanyi ba M23 Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru Associated Press iravuga inkuru Umugabo witwa Ibrahima Nsanzimana ufite imyaka 28 ku bibazo yahuye nabyo we n’umuryango we muri Congo none ubu akaba yarashyizwe mu gisirikare n’ubutegetsi bw’u Rwanda bakamwohereza kurwanirira inyeshyamba za M23. Uyu mugabo iyo asobanura ibyamubayeho ngo amarira amutemba ku […]

Impunzi y’Inkotanyi Micombero irihandagaza iti: “umututsi wo mu Rwanda aratotezwa kurusha umuhutu”

[youtube]cVl6yA9L8Qw[/youtube] Majoro Micombero Yohani Maria ni umwe mu bahoze ari inkoramutima za Prezida Paul Kagame. N’ubwo yari afite ipeti rya Majoro, Micombero yabaye umunyamabanga mukuru muri Ministeri y’ingabo za FPR. Hashize umwaka umwe gusa ahunze u Rwanda, igihugu yinjiyemo muri 1994 atahukanye na FPR yari abereye umusilikare kuva muw’1991; dore ko Micombero yari umwana w’impunzi […]

Ibivugirwa kuri telefoni no kuri internet hemejwe ko bigiye kugenzurwa

Inteko Ishingamategeko Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko ryo kugenzura itumanaho hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibyo bizakorwa hagenzurwa impande ebyiri z’abantu baganirira kuri telefoni cyangwa bandikirana kuri internet, cyangwa se mu bundi buryo bw’ikoranabuganga. Imwe mu mpamvu zo kugenzura ibyo impande ebyiri z’abantu baganirira kuri telefoni cyangwa bandikirana kuri internet, cyangwa se mu bundi buryo bw’ikoranabuganga, ngo biraterwa no […]

Innocent Sagahutu azunganirwa n’umwongereza w’umunyamategeko ku buntu muli ICTR

Urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko Upuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rwemereye umwunganizi mu by’amategeko w’umwongereza Wayne Jordash, kunganira uwahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo zahoze ari iza Leta y’u Rwanda, Innocent Sagahutu witegura kwitaba urukiko, kuva yakatirwa igifungo cy’imyaka 20 mu mwaka wa 2011. Ku ruhande rwa Sagahutu uregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo ni […]

Imyigaragambyo mvuguruzakinyoma I Paris 06/04/2012

Uyu munsi abanyarwanda b’ingeri zose bahuriye mu mashyaka atandukanye atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali kimwe n’abari muri mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu itandukanye babukereye ngo bifatanyirize hamwe kwamagana ikinyoma cyasakajwe mu kwezi kwa mbere n’ubutegetsi bwa Kigali. Icyo kinyoma rero cyoherejwe mu binyamakuru biturutse ku cyegeranyo cy’impuguke zari zivuye i Kigali gukora iperereza ku […]

Rwanda: Paul Rusesabagina arasobanura imigambi ye

Nyuma yo guhabwa igihembo cyitwa “The Tom Lantos Human Rights Award”, Paul Rusesabagina arasubiza ibibazo bya Etienne Karekezi kuri Voice of America. Arashimangira icyifuzo cya Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation cyo guharanira gushyiraho Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda. Aravuga uburyo azakomeza guharanira uburenganzira bwa muntu… [youtube]Ggbh6yZpa00[/youtube]

Paul Rusesabagina yahawe igihembo cya Lantos Foundation

Umunyarwanda Paul Rusesabagina yahawe igihembo kitwa “The Tom Lantos Human Rights Award”, gihabwa umuntu witanze mu guharanira uburenganzira bwa muntu kw’isi. Icyo gihembo ni icyo kwibuka nyakwigendera depite Tom Lantos waharaniye uburenganzira bwa muntu kw’isi igihe kirekire. Bwana Paul Rusesabagina abaye umuntu wa gatatu uhawe icyo gihembo, nyuma y’umuntu warokotse jenoside y’abayahudi porofeseri Elie Wiesel […]

Rudasingwa ati :”Ndasaba imbabazi umuryango wa Sendashonga”

Major Dr Rudasingwa Théogène yasabye imbabazi umuryango wa Seth Sendashonga. “Mboneyeho akanya ko gusaba imbabazi ku giti cyanjye, kandi ku mugaragaro, Cyrie Sendashonga n’abana ba Seth Sendashonga.…yishwe nkiri mu mulyango wa FPR na leta yayo, yewe ndi no mu buyobozi bw’iyo leta…” A chaque étape de ma vie… j’ai adhéré à une cause parce que […]

Umwarimu wa Kaminuza y’i Butare amaze ukwezi n’igice anyerejwe n’abambari ba Kagame

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, aremeza ko abambari ba Perezida Paul Kagame banyereje mu minsi ya vuba umwarimu muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare, Lambert Havugintwari. Umugore we akaba yaritabaje inzego zitandukanye zikoreshwa na Kagame, atabaza ashakisha aho umugabo we aherereye n’icyo bamutwariye, ariko zikaba zikomeje kumurindagiza.   Igisirikare cy’u Rwanda gifite ubunararibonye mu bikorwa […]