U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

U Rwanda rurakabije mu guhohotera abaturage

Inzego z’umutekano zitoteza abaturage Amakuru ari mu binyamakuru mpuzamahanga n’amaradiyo yigenga avugira mu Rwanda ni ajyanye n’ihohoterwa rikorerwa abanyarwanda rikorwa n’inzego za polisi n’iza gisirikali. Iri hohoterwa ryagaragajwe muri raporo iherutse gushyirwa ahagaragara n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International aho urega leta ya Kagame kuzimiza abantu, gufunga abantu binyuranyije n’amategeko igihe kirekire mu […]

Isomwa ry’urubanza rwa Mme Victoire Ingabire ryongeye gusubikwa ngo kubera ibura ry’umucamanza

Kimihurura – Victoire Ingabire n’abamwunganira bari bitabiriye isomwa ry’imyanzuro ku ngingo zihana ingengabitekerezo ya Genoside yari yasabye ko zavanwaho kuko ngo zinyuranyije n’Itegeko Nshinga, iri somwa ntiryabaye kuko umwe mu bacamanza icyenda bayoboye uru rubanza ngo ari mu butumwa hanze y’igihugu. Abacamanza umunani basigaye bayobowe na Kayitesi Sylvie Zayinabo ndetse n’umwanditsi batangaje ko batatangaza imyanzuro […]

Ibiciro bya peterori mu Rwanda byongeye gutumbagira

Mu gihe mu minsi yashize leta ya Kagame yatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bimanuwe kuva kuri 1 030 Frw kugera kuri 970 Frw kuri litiro imwe ya lisansi na mazutu ubu noneho birushije mbere kuko minisiteri y’ubucuruzi yatangaje ko litiro ya lisansi na mazutu zigiye ku giciro cya 1 050 Frw mu mujyi wa […]

FPR Inkotanyi ifite umutungo uhambaye – The Financial Times

Ikinyamakuru The Financial Times kivuga ko FPR ari umwe mu mitwe ya politiki ifite ubukire buhambaye mu karere no ku isi muri rusange. The Financial Times iravuga ko FPR ifite ikigo cy’ishoramari, Cyrstal Ventures, gifite umutungo urenga amadolari miliyoni magana atanu. Ibigo by’ubucuruzi bya Crystal Ventures harimo icyubaka imihanda, uruganda rw’amabuye n’amategura, amaduka acuruza ikawa […]

Mushikiwabo aranyomoza amakuru avuga ko u Burayi bwahagaritse inkunga ku Rwanda

Abinyujije kuri Twitter ahagana mu ma saa 4:43 kurI uyu wa 25 Nzeri 2012, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yanyomoje amakuru atangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) avuga ko u Rwanda rwahagarikiwe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Inkuru y’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Nzeri 2012 yavugaga ko […]

Urubyiruko rurahigwa bukware n’abapolisi n’inkeragutabara mu mujyi wa Kigali n’indi mijyi yo mu ntara

Iyo witegereje uburyo inzego za polisi n’inkeragutabara zihiga urubyiruko hirya no hino mu mijyi y’u Rwanda ariko cyane cyane mu mujyi wa Kigali wibaza niba koko leta ibereyeho abaturage bikakuyobera. Iri higwa noneho ubu ryafashe intera ndende ku buryo ubu hashyizweho imodoka zo mu bwoko bwa kamyoneti zigendwamo n’umupolisi n’inkeragutabara bambara imyenda ya gisivili izindi […]

Ni iki cyihishe inyuma y’ubugizi bwa nabi ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bukorera abaturage?

Amakuru dukesha abantu bazi neza imikorere ya FPR ndetse banagira uruhare muri ibyo bikorwa ni uko ngo bene izi gahunda zo kuburabuza abaturage zigamije kubaca integer no kubabuza amahwemo bityo ngo bagahora mu mihangayiko ntibabone umwanya wo kubaza leta ibibi ibakorera ndetse ngo gukenesha abaturage bituma bahora bihugiyeho bityo ntibabone umwanya wo kubaza leta ibitagenda […]

Ishyaka PS Imberakuri ryayobewe aho Umuyobozi waryo Bernard Ntaganda yajyanywe

COMMUNIQUE DE PRESSE N° 023/P.S.IMB/012 Nyuma y’aho ubuyobozi bwa gereza nkuru ya Kigali bufatiye umugambi wo gutoteza umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri Me Bernard NTAGANDA bubinyujije kuri UWUMUREMYI Vital inkuru igasakara hose, ndetse n’ishyaka rikabyamagana mw’itangazo ryasohoye kuwa 20/09/2012, ishyaka PS Imberakuri rirongera kumenyesha abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko amakuru akomeje kutugeraho ari uko ubuyobozi bwa […]

Itanga ry’inkunga ku barimu muri Agaciro Development Fund ryifashe rite?

Ubwanditsi bwa IGIHE, burisegura ku basomyi ndetse n’abarebwa n’igikorwa cyo gutanga inkunga yo gushyigikira Ikigega Agaciro Development Fund, kubera inkuru yatambutse ku rubuga kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Nzeri 2012. Iyi nkuru yari ifite umutwe ugira uti “Abarimu basonewe gutanga amafaranga mu kigega Agaciro”. Nk’uko byagaragajwe na benshi, iyi nkuru yateje urujijo kuri […]

Undi musore Mbarushimana John yiyahuye yitwikira mu nzu mu karere ka Nyarugenge

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2012, mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, nibwo uwitwa Mbarushimana John bakundaga kwita Rasta yitwikiye mu nzu, aho yari acumbitse. Impamvu yamuteye kwitwika ntitaramenyekana. Mbarushimana John wari ucumbitse mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Nyakabanda ya mbere, Umudugudu wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge yifungiranye mu […]