U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

“Igihe kirageze cyo kurwanya Perezida Kagame” – Faustin Twagiramungu.

par Faustin Twagiramungu. “Igihe kirageze cyo kurwanya Perezida Kagame. Igihe kirageze ngo abone ko byose bishoboka, yabyemera atabyemera. Kabone niyo yatorwa akoresheje iterabwoba, tuzakomeza tumurwanye.” Faustin Twagiramungu. Maze iminsi mpamagarira Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo gutora ko batakwitabira amatora y’umukuru w’igihugu, ateganijwe kw’itariki ya 9 z’ukwezi kwa Kanama 2010. Impamvu natanze narazisobanuye bihagije, cyane ariko nibanda […]

Faustin Twagiramungu ati: Dushyire hamwe twamagane ingoma mpotozi ya rukarabankaba Kagame

par Faustin Twagiramungu. Twerekane ko tudashaka kuyoborwa n’Umuperezida ufite ibisare n’ibimenyetso simusiga ko ari umwicanyi kabuhariwe Banyarwanda, Banyarwandakazi, Mu minsi ishize natanze amatangazo anyuranye mu cyongereza, igifaransa, n’ikinyarwanda. Muri ayo matangazo icyo nsaba Abanyarwanda bemerewe gutora, nkabimenyesha abanyamakuru n’amahanga, ni uko batakwitabira ariya matora ya Perezida wa Republika ateganijwe ku itariki ya 9 Kanama 2010. […]

Kagame azaba uwande mu bihe biri imbere?

Byanditswe na Saidati Mukakibibi. Abanyarwanda baciye umugani ngo uwo umwami yahaye inka niwe umwima amata. Umuririmbyi nawe ati: Ntamunoza ukunda iki? Undi ati: urashaka iki Ngarambe baguhe amata winywere ..wapi ! arabigarama Byumvuhore ati : Ni iki mwabuze Benzangu? Iyi Dunia ifite ibiyaga n’imisozi! Nanjye nti ese n’iki Kagame yabimye gituma mu muheza hagati nk’ururimi? […]

Paul Rusesabagina ati: Umuti w’ibibazo mu Rwanda ni ugushyiraho akanama k’Ukuri n’Ubwiyunge

Radio Tuganire 08 Gicurasi 2010 yahaye Paul Rusesabagina (intwari yerekanywe muri film “Hotel Rwanda”) urubuga rwo gusobanura impamvu hakenewe Akanama k’Ukuri n’Ubwiyunge mu Rwanda. [daily]xd8xta_2010-05-08-emission-samedi-08-05-av_news[/daily] – Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano. – Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

Ngire inama Perezida Kagame

byanditswe na Pacifique Shema Kuva muri 1994 kugeza magingo aya, Kagame niwe uyobora u Rwanda. Iyo ubonye uko asigaye avuga (atukana), nubwo byari bisanzwe ariko bitari cyane, ubona asa n’umuntu unaniwe cyane ndetse wihebye kuva aho Kayumba Nyamwasa amuhunze. Iyo witegereje neza imyifatire ya Kagame ubona afite icyo bita “DEPRESSION” . Ubu tugiye kujya muri […]